Taliki ya 18 Nzeri 2016, Ishyaka FDU-Inkingi igice cya Ingabire Victoire cyatangaje ko umurwanashyaka wacyo yaburiwe irengero ashimuswe na Police y’u Rwanda ariko nyuma haje kumenyekana ko Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi ariwe wamuteje abambari be baramushimuta iminsi ibiri bamufungiye mu nzu iri hafi y’akabari kitwa Belle Etoile ku Gisozi azira ideni afitiye Twagirimana Boniface.
Amakuru y’ishimutwa rya Theophile yahakanywe n’umuvugizi wa Police watangarije Ikinyamakuru Jeune Afrique ko Police itigeze ifunga Theophile ndetse ko nta cyaha na kimwe akurikiranyweho cyatuma atabwa muri yombi.
Ni iki kibyihishe inyuma?
Nkuko biri kugenda bigaragara muri iyi minsi, amashyaka ya Opposition ari kugenda akora ibikorwa (udukoryo) byo gushaka kugaragara mu ruhando mpuzamahanga ngo bagaragaze ko Leta y’u Rwanda ibabangamiye muri iki gihe igihugu cyitegura kujya mu matora y’umukuru w’Igihugu muri 2017.
Si ubwa mbere Boniface agaragaje ibikorwa nkibi kugirango yigaragaze imbere mu gihugu kuko no muri 2015 abambari ba FDU-Inkingi batumwe na Boniface basakuje mu bitangazamakuru ko Police yamufunze ariko icyo gihe Ishami rishinwe Iperereza rya Polisi y’u Rwanda (CID) ryari ryamuhase ibibazo ku byaha yakekwagaho.
Mu gihe bimwe mu bitangazamakuru byavugaga ko Twagirimana afunzwe kuva ku wa 04 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda taliki ya 5 Ukuboza 2015 yatangaje ko nyuma yo kumuhata ibibazo no kumuha gasopo bamuretse agataha. Nubwo Polisi itasobanuye ibyo yahatwagaho ibibazo, biravugwa ko yaba ashinjwa ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu.
Theophile Ntirutwa (ibumoso) washimuswe na bagenzi be batumwe na Twagirimana Boniface (iburyo)
Ikigaragara nuko ibikorwa nkibi by’amashyaka ya Opposition bigiye kuziyongera mu minsi iza muri gahunda yo kwimenyekanisha bashaka amafaranga mu buryo bwa rureshywa.
Cyiza Davidson