Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira iryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022, nibwo rutahizamu wahoze akinira Amvubi, Jimmy Gatete yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho aje kwitabira igikorwa mpuzamahanga cyo ku rwego rw’igihugu cyiswe Legends in Rwanda.
Legends in Rwanda ni igikorwa cyateguwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abahoze bakina umupira w’amaguru mu bihe byahise mu bihugu bitandukanye, ni ihuriro riteganyijwe kubera muri Kigali Mariott Hotel guhera kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2022.
Iri huriro rigiye kubera mu Rwanda ryari ryabanjirijwe n’inama y’akazi yo kuritegura yari iyobowe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa wari kumwe na na Fred Siewe Perezida w’ishyirahamwe ry’abahoze bakina ruhago ndetse akaba na poromoteri w’icyo gikombe cy’Isi kizabera mu Rwanda muri 2024.
Muri gahunda ziteganyijwe muri uyu muhuro w’iminsi ibiri, aba banyabigwi bazahura na Minisitiri wa Siporo na Perezida wa Ferwafa, hazabaho kandi ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo uburezi, ubukungu, ubukerarugendo ndetse no guhura n’abana bakiri bato bakina Umupira w’Amaguru.
Mu bindi byamamare byamaze kugera mu Rwanda bije kwitabira iri huriro ritangira kuri uyu wa gatatu harimo Liliam Thuram, Patrick Mboma, Anthony Baffoe, na Khalilou Fadiga naho Roger Milla na Laura Georges baragera i Kigali mu masaha ari imbere.
Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yamamaye mu Rwanda mu gihe cyo hambere aho yafashije Amavubi gukina igikombe cya Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia ku ncuro ya mbere, Gatete yakiniye ikipe y’igihugu imikino 42 mpuzamahanga atsinda ibitego 25.