Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi atsinze ikipe ya Afurika y’Epfo ibitego bibiri ku busa mu mukino wo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi 2026 ihita iyobora itsinda rya C n’Amanota 4.
Wari umukino w’umunsi wa Kabiri wo mu itsinda C wakiniwe mu karere ka Huye wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023.
Uyu mukino w’Amavubi na Afurika y’Epfo wagiye gutangira mu karere ka Huye hari imvura nyinshi ariko itakanze amakipe yombi.
Ikipe y’u Rwanda niyo yinjiye mu mukino neza aho yabonye igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 13 gitsinzwe na Rutahizamu Nshuti Innocent.
Amavubi yakomeje gukina neza ndetse anasatira izamu rya Bafana Bafana, ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo.
Ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 29 w’umukino ubwo habonetse igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.
Hari ku mupira wari utanzwe na Myugariro Mutsinzi Ange wawuhereje Gilbert acenga umukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’iburyo yongera guhagurutsa abakunzi b’Amavubi bari bitabiriye uyu mukino.
Iki gitego cya kabiri cy’u Rwanda nicyo cyatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere cy’umukino, bityo amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 2-0.
Amakipe yavuye ku ruhuka imvura nayo yashize ndetse n’amazi yumutse mu kibuga, ibi byatumye amakipe yombi akina umukino mwiza wo guhanahana.
Burikipe yakinaga ahanahana neza ntanimwe yigeze abona igitego mu minota 45 y’igice cya Kabiri.
Umukino ukaba warangiye u Rwanda rwegukanye intsinzi y’ibitego 2-0 ndetse ruhita ruyobora itsinda rya C n’amanota 4 mu mikino ibiri imaze gukinwa.
Ikipe ya Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 3, irakurikirwa na Nigeria, Zimbabwe, Lesotho na Benin zose zifite amanota abiri, ku mwanya wa nyuma hari Benin ifite inota rimwe.
Imikino y’umunsi wa Gatatu wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 izakomeza mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2024 aho u Rwanda ruzakina na Benin.
Abakinnyi babanjemo:
Amavubi: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Bizimama Djihad (c), Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent
Afurika y’Epfo: Ronwen Williams, Bongokuhe Hlongwane, Mihlali Mayambela, Aubrey Modiba, Teboho Mokoena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu, Themba Zwane