• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 21 Nov 2023 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi atsinze ikipe ya Afurika y’Epfo ibitego bibiri ku busa mu mukino wo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi 2026 ihita iyobora itsinda rya C n’Amanota 4.

Wari umukino w’umunsi wa Kabiri wo mu itsinda C wakiniwe mu karere ka Huye wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023.

Uyu mukino w’Amavubi na Afurika y’Epfo wagiye gutangira mu karere ka Huye hari imvura nyinshi ariko itakanze amakipe yombi.

Ikipe y’u Rwanda niyo yinjiye mu mukino neza aho yabonye igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 13 gitsinzwe na Rutahizamu Nshuti Innocent.

Amavubi yakomeje gukina neza ndetse anasatira izamu rya Bafana Bafana, ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo.

Ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 29 w’umukino ubwo habonetse igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

Hari ku mupira wari utanzwe na Myugariro Mutsinzi Ange wawuhereje Gilbert acenga umukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’iburyo yongera guhagurutsa abakunzi b’Amavubi bari bitabiriye uyu mukino.
Iki gitego cya kabiri cy’u Rwanda nicyo cyatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere cy’umukino, bityo amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 2-0.

Amakipe yavuye ku ruhuka imvura nayo yashize ndetse n’amazi yumutse mu kibuga, ibi byatumye amakipe yombi akina umukino mwiza wo guhanahana.

Burikipe yakinaga ahanahana neza ntanimwe yigeze abona igitego mu minota 45 y’igice cya Kabiri.

Umukino ukaba warangiye u Rwanda rwegukanye intsinzi y’ibitego 2-0 ndetse ruhita ruyobora itsinda rya C n’amanota 4 mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Ikipe ya Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 3, irakurikirwa na Nigeria, Zimbabwe, Lesotho na Benin zose zifite amanota abiri, ku mwanya wa nyuma hari Benin ifite inota rimwe.

Imikino y’umunsi wa Gatatu wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 izakomeza mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2024 aho u Rwanda ruzakina na  Benin.

Abakinnyi babanjemo:

Amavubi: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Bizimama Djihad (c), Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent

Afurika y’Epfo: Ronwen Williams, Bongokuhe Hlongwane, Mihlali Mayambela, Aubrey Modiba, Teboho Mokoena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu, Themba Zwane


2023-11-21
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Editorial 30 Nov 2017
Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Editorial 02 Jan 2017
Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo

Editorial 06 Nov 2018
Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Editorial 17 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga  y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene
ITOHOZA

AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene

Editorial 05 Jul 2016
Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona
Mu Rwanda

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona

Editorial 26 Apr 2018

Ibintu 3 Kiliziya isabwa kugirango ihabwe imbabazi

Editorial 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru