• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Editorial 05 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Quatar, u Rwanda rwanganyije n’ikipe y’igihugu ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye, uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko ku ruhande rrwa Kenya niyo yaje guhirwa n’uyu mukino mu minota ya mbere yawo.

Ubwo hari ku munota wa 10 w’umukino nibwo kapiteni wa Harambe Stars ikipe y’igihugu ya Kenya, Michael Olunga yafunguye amazamu nyuma yaho ba myugariro b’u Rwanda ndetse n’umunyezamu bananiwe kugarira neza ngo barinde izamu ry’Amavubi.

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntabwo yakomeje guhirwa kuko hashize umwanya muto, rutahizamu Byiringiro Lague yaje gukorerwa ikosa bimuviramo no kuva mu kibuga ntiyakomeza umukino, uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya APR FC yahise anajyanwa mu mbangukiragutabara nyuma yaho byagaraga ko yababaye.

Nyuma byasabye iminota 18 kugirango u Rwanda rwizere inota rimwe muri uyu mukino, ni nyuma yaho myugariro w’Amavubi Rwatubyabye Abdoul yatsinze igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 29 w’umukino, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego kimwe kuri kimwe.

Kunganya igitego kimwe kuri kimwe, byabagejeje ku munota wa 90 w’umukino aho uyu mukino wo mu itsinda rya gatanu warangiye impande zombi zinganyije uyu mukino.

Kugeza ubu hategerejwe undi mukino uzahuza ikipe ya Uganda izakira Mali kuri uyu wa mbere ku kibuga cya St Mary’s Kitende.

Kugeza ubu aho imikino ibiri imaze gukinwa, Amavubi afite inota rimwe inganya na Uganda yo ifite undi mukino, Mali kugeza ubu iyoboye iri tsinda aho ifite amanota 3 naho Kenya ifite amanota abiri.

Imikino y’umunsi wa gatatu yo guhatanira igikombe cy’isi muri iri tsinda izakomeza mu kwezi gutaha kw’Ukwakira 2021, aho u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Uganda naho Mali yo izasura ikipe y’igihugu ya Kenya.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Rwanda: Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Byiringiro League, Tuyisenge Jacques na Bizimana Djihad

Kenya : Otiengo Ian Aubrey, Okumu Joseph Stanley, Asike Eugene Ambuchi, Macheso Daniel Sakari, Otiengo Eric Ouma, Odada Richard, Ochieng Lawrence Juma, Muguna Keneth Mugambi, Omondi Eric Johana, Ogada Michael Olunga, Choka Masudi Juma

2021-09-05
Editorial

IZINDI NKURU

Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Editorial 05 Oct 2023
WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Editorial 04 May 2017
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Editorial 06 Apr 2021
Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Editorial 28 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:
INKURU NYAMUKURU

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Editorial 24 Aug 2020
Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.
INKURU NYAMUKURU

Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.

Editorial 10 Jan 2020
Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022
Amakuru

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Editorial 17 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru