Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi. Ni igikorwa iyi kipe yakoze kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022.
Ikipe ya APR FC yagiye iherekejwe n’Umunyamabanga wa APR FC Michel Masabo, Team Manager Lt Colonel Guillaume Rutayisire, Umubitsi Kalisa Georgine ndetse n’ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC Mupenzi Eto.
Usibye abo basanzwe bakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, abandi baherekeje ni Emile Kalinda na Mike Lagalette basanzwe ari abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu.
Mbere yo kwinjira mu nzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Kigali rwa Gisozi, basobanuriwe amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banabwirwa n’amabwiriza ahabwa abasuye uru Rwibutso.
Bazengurutse urwibutso rwa Kigali, bunamira ndetse banashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.