• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup

Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup

Editorial 15 Aug 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku Cyumweru taliki 14 Kanama 2022 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba habereye irushanwa ryo ku rwego mpuzamahanga mu mukino wa Triathlon “IRONMAN 70.3 Rwanda 2022, ni irushanwa rikomatanyije Koga, gusiganwa kumaguru ndetse no gusiganwa ku magare.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, mu koga basiganwe kilometero 1,9, guiganwa ku magare basiganwa kilometero 90 naho mu kwiruka n’amaguru basiganwa kilometero 21.1 aho basoje bakoze intera ya kilometero 113.

Mu bagabo, Ilya Slepov ukomoka mu Burusiya ni we witwaye neza yegukana iri siganwa aho muri ibi bice yose yasoje akoresheje amasaha 4, iminota 25 n’amasegonda 24, ku ruhande rw’banyarwanda Tuyisenge Samuel ukinira ikipe ya CS Karongi ari we witwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 7 akoresheje amasaha 4, iminota 54 n’amasegonda 2.

Mu bagore, Berber Kramer ukomoka mu Buholandi ni we wegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 5, iminota 8 n’amasegonda 52, umunyarwandakazi Uwineza Hanani yasoreje ku mwanya wa 8 aho yakoreheje amasaha 6, iminota 13 n’amasegonda 24 .

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo mu Rwanda, Clare Akamanzi, Guverineri w’intara y’i Burengerazuba Habitegeko François ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022 hakinwe umukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi cya Super Cup, ni umukino wahuje ikipe yatwaye shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 ariyo ya APR FC ndetse na AS Kigali yaherukaga kwegukana igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino wakinwe mu minota 120, warangiye ikipe y’abanyamujyi ba AS Kigali begukanye iki gikombe batsinze APR FC kuri Penaliti 5-3 bityo iyi kipe itozwa na Casa Mbungo Andre iba yegukanye ibikombe bibiri kuva ayigezemo.


Gutwara igikombe kiruta ibindi kwa AS Kigali bivuze ko iyi kipe irimo kwitegura gutangira umwaka w’imikino wa 2022-2023 ihereye kuri Shampiyona y’u Rwanda ikazakurikizaho imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup, itwaye ibikombe bibiri muri bitatu byakinwe uyu mwaka mu Rwanda.

2022-08-15
Editorial

IZINDI NKURU

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Editorial 15 May 2024
Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

Editorial 26 Apr 2018
Iserukiramuco ryitwa “Hamwe Festival” rya Kaminuza yitwa University of Global Health Equity, rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2 harebwa cyane ubuzima bwo mu mutwe

Iserukiramuco ryitwa “Hamwe Festival” rya Kaminuza yitwa University of Global Health Equity, rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 2 harebwa cyane ubuzima bwo mu mutwe

Editorial 07 Nov 2020
Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Editorial 02 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore
SHOWBIZ

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Editorial 14 Feb 2017
Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho
Amakuru

Mu ndirimbo bateguye mu gihe cy’umwaka umwe, Aline Gahongayire arishimira urwego indirimbo ye na Niyo Bosco igezeho

Editorial 17 Mar 2021
Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA
Mu Mahanga

Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA

Editorial 23 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru