• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Editorial 21 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Rutahizamu wigeze gukinira amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo Rayon Sports na APR FC ndetse amenyekana cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yayifashaga kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2004, yahuye n’ikipe ya AS Kigali kuri ubu irimo kubarizwa muri Congo aho yagiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup na DCMP.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021 nibwo hagiye hanze amafoto atandukanye ya rutahizamu w’Amavubi Jimmy Gatete ari kumwe n’abakinnyi ndetse n’abayobozi b’ikipe ya AS Kigali, aya mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga z’abagize iyi kipe yagaragazaga ibyishimo ku mpande zombi.

Ni amafoto agaragaraho Jimmy Gatete ari kumwe na Kapiteni w’Amavubi akaba n’umukinnyi wa AS Kigali Haruna Niyonzima, umutoza wayo mukuru Eric Nshimiyimana ndetse n’umutoza umwungirije ariwe Jimmy Mulisa by’umwihariko abo batoza bombi bakaba barakinanye na Jimmy Gatete haba mu ikipe ya APR FC ndetse no mu Mavubi.

Muyandi mafoto kandi uyu mugabo ubusanzwe ubarizwa muri Amerika, yari kumwe na Bayingana Innocent usanzwe ashinzwe imibereho muri AS Kigali, umutoza Djabir Mutambirwa ndetse n’umuganga wayo Jean De Dieu utibagiwe n’uwahoze ari umunyamabanga wayo Kuradusenge Daniel na Higiro Thomas utoza abanyezamu.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye nuko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukwakira 2021, Jimmy Gatete yaganiriye ndetse anasangira ibyo kurya bya mu gitondo n’abayobozi ndetse n’abakinnyi ba AS Kigali aho bari muri Leon Hotel iherereye i Luambo Makiadi mujyi rwagati i Kinshasa.

Aya makuru twamenye kandi ngo ni uko uyu rutahizamu Jimmy Gatete wamenyekanye cyane nk’umwe mubatsinze ibitego byagiye bifasha Amavubi mu marushanwa atandukanye ngo ari mu gihugu cya Congo kuri gahunda ze bwite.

AS Kigali iri muri Congo aho yagiye gukina umukino wo kwishyura na DCMP mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, uyu mukino ukaba utegerejwe gukinwa kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021.

2021-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Editorial 12 Jun 2016
Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere

Editorial 11 Oct 2021
“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

Editorial 04 Nov 2022
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Editorial 10 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024
Amakuru

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024

Editorial 03 Feb 2024
Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru
INKURU NYAMUKURU

Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Editorial 22 Feb 2020
Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura

Editorial 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru