• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Editorial 18 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2021, ikipe ya Rayon Sports ya yano mu Rwanda yakinaga n’ikipe ya Ibanda FC yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mukino wa gicuti wabereye kuri Sitade Amahoro urangira ari ubusa ku busa.

Ni umukino wakinwe mu rwego rwo kwitegura umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda ku ikipe ya Rayon Sports ndetse na shampiyona yo muri RDC ku ikipe ya Ibanda isanzwe ibarizwa mu mujyi wa Bukavu.

Muri uyu mukino, ku ruhande rwa Rayon Sports yatangiye isa niyakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe babanzamo aha twavuga nk’umunyezamu Bashunga Abouba ariwe wari kapiteni, hari kandi abandi bakinnyi bagaragaye muri uyu mukino batari basanzwe babanzamo aha twavuga nka Mico Justin, Manasseh Mutatu Mbedi n’abandi.

Ikipe ya Rayon Sports yakabaye yabonye igitego mu minota ibanza y’igice cya mbere, ubwo umukinnyi Willy Onana yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, uyu mukinnyi akaba ari nawe wahise asaba kuyitera ariko birangira umunyezamu w’ikipe ya Ibanda FC ayikuyeho.

Umutoza Masudi Djuma Irambona wa Rayon Sports akaba yakoze izi mpinduka mu rwego rwo kugirango iyi kipe irusheho kumenyerana kugirango izatange umusaruro mwiza muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Ku ruhande rw’ikipe ya Ibanda FC yakinaga uyu mukino ubona ko nayo ikinira umupira wayo hagati kimwe na Gikundiro yari yakiriye uyu mukino, gusa ku mpande zombi bakaba ntaburyo baremye buhambaye bwo kubona igitego kugeza ubwo iminota 90 yarangiye ari ubusa ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports ikinnye uyu mukinnyi mu gihe yitegura gukina na Bugesera FC ku wa gatandatu w’iki cyumweru aho bazakinira kuri Sitade ya Kigali guhera saa cyenda zuzuye, uyu mukino urimo kwitegurwa mu gihe umukinnyi Nsengiyumva Isaac aherutse gupimwa bamusangan COVID 19.

2021-11-18
Editorial

IZINDI NKURU

Mugisha Bonheur yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien

Mugisha Bonheur yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien

Editorial 06 Aug 2025
Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Editorial 24 Oct 2017
Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball  yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2021
Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Editorial 19 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi
UBUKUNGU

U Rwanda rwahawe miliyari 180 FRW zo guteza imbere ireme n’ibikorwa remezo by’uburezi

Editorial 01 Aug 2019
Buri mwaka agiye kujya atanga icya cumi mu kwibuka abazize Jenoside -Senderi International Hit
Mu Rwanda

Buri mwaka agiye kujya atanga icya cumi mu kwibuka abazize Jenoside -Senderi International Hit

Editorial 07 Apr 2017
Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC
Amakuru

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Editorial 03 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru