Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu baturarwanda babarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo cya John Legend.
Ni igitaramo cyabereye mu nyubajo ya BK Arena aho abantu batandukanye bitabiriye iki gitaramo cy’amateka kuko bwaribwo bwa mbere uyu muhanzi akoreye igitaramo muri Afurika y’i Burasirazuba.
Uyu muhanzi yataramiye mu Rwanda binyuze muri Move Afrika isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda ruzwi nka RDB.
Binyuze ku rubuga rwa X rwa Village Urugwiro, bemeje ko Perezida Kagame ndetse na Madamu Jeanette Kagame bifatanyije n’abandi bakunzi ba ba muzika ku nshuro ya kabiri ya Move Africa mugitaramo cy’umuhanzi akaba anazitunganya, Johny Legend.
John Legend wari wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yaririmbye indirimbo ze nyinshi zakunzwe cyane harimo nka Green Light, Love Me Now ndetse n’iyamamaye cyane ya All of Me.
Ari ku rubyiniro, John Legend yishimiye kuba ari mu Rwanda aho yagize ati “Nishimiye kugera i Kigali, by’umwihariko nejejwe no gutaramira bwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba”.