Nyuma yaho umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 b’agateganyo izifashisha mu mikino yijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) u Rwanda ruzahuramo na Djibouti.
Abakinnyi bakomeje imyitozo yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2024, ni urutonde rw’abakinnyi 26 babanyarwanda bakina muri shampiyona nibo umutoza azifashisha muri mikino ya CHAN .
Aba bayobowe n’abanyezamu bagizwe na Adolphe Hakizimana, Gad Muhawenaho,Patience Niyongira na Fils Habineza.
Mu bakina bugarira ni Fitina Ombolenga, Gilbert Byiringiro, Christian Ishimwe,Claude Niyomugabo, Clement Niyigena, Yunusu Nshimiyimana, Jean Hirwa na Ndayishimiye Thierry.
Abakina mu kibuga hagati ni Kevin Muhire,Didier Ndayishimiye,Bosco Ruboneka, Simeon Iradukunda, Pacifique Iradukunda na Fabio Ndikumana.
Abasatira ni Ramadhan Niyibizi,Arsene Tuyisenge, Olivier Dushimimana, Gilbert Mugisha,Hadji Iraguha,Kabanda Serge,Iyabivuze Osee na Mbonyumwami Taiba.
Ikipe y’Igihugu y’urwanda AMAVUBI irimo gukorera imyitozo kur kibuga cy’imyitozo cya Sitade Amahoro, biteganyijwe mo umukino ubanza na Djibouti uzaba tariki ya 27 Ukwakira muri Stade Amahoro naho umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 31 Ukwakira nabwo muri Stade Amahoro, imikino yombi ikazabera mu Rwanda.