Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023 nibwo umukinnyi Warren Zaïre Emery yageze mu Rwanda mu ruzinduka rw’iminsi ibiri, ni uruzinduko ruje mu rwego rwo gutembera u Rwanda binyuze mu bufatanye na PSG.
Uyu mukinnyi w’imyaka 17 y’amavuko aje mu Rwanda nyuma yaho hari abandi bakinnyi batandukanye b’abanyabigwi baje gusura igihugu cy’imisozi igihumbi.
Muri gahunda yo kumenyakanisha igihugu, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikipe ga Paris St Germain yo mu Bufaransa binyuze mrui Visit Rwanda.
Warren Emery yageze mu Rwanda anasura ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali harimo urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi.
Yanaboneyeho umwanya wo gusura irero ry’ikipe ya PSG ribarizwa mu Rwanda, akaba yakinanye n’abo bana bo mu byicito bitandukanye by’Abahungu n’Abakobwa.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane kandi yakiriwe ku meza amwe n’abayobozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB), Abayobozi muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’abahagarariye FERWAFA.
Biteganyijwe ko uruzinduko rw’Umufaransa Warren Emery Zaïre rumara iminsi ibiri, akabona gusubira mu mujyi w’i Paris aho ikipe ye isanzwe ibarizwa.