Ibiherutse gutangazwa na Lt Gen Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cya Uganda bigaragaza ko icyo gihugu kiyobowe na Perezida Yoweri Museveni cyabaye urw’amenyo ku bakurikirana politiki y’icyo gihugu.
Mu minsi ishize, Tumukunde yavuze amagambo arenze ibirego Uganda isanzwe irega u Rwanda byo kugira intasi mu gihugu cyabo noneho avuga ko Gen Kale Kayihura wari ukuriye Polisi ya Uganda yakoreraga u Rwanda yongeraho ko u Rwanda rwavogereye ubusugire bwa Uganda mu gihe nta kimenyetso na kimwe berekanye.
Mu gihe yari akiri ministiri, Tumukunde yari azwi nk’umwishongozi kuruta ibindi. Igihe yari akiri minisitiri muri 2018, Minisitiri yagiye mu kigo cya gisirikari cya Makindye gukorera icyicarubozo umunyarwanda w’imfungwa Rene Rutagungira bashimuse bakanamufunga nta bimenyetso bafite.
Ikindi kinyamakuru gikwirakwiza ibihuha Leta ya Uganda iba ishaka gutangaza cyane cyane mu guharabika u Rwanda cyitwa PML Daily cyatangaje ko Tumukunde yavuze ko “bahaye isomo u Rwanda uburyo rugomba kubaha Uganda”. Ibi ntawe bikwiye gutangaza kuba kuba byavugwa na Tumukunde.
Ni gute baba bigisha u Rwanda mu kubaha Uganda? Batoteza, cyangwa bafunga igihe kirekire cyangwa gukorera urubozo Abanyarwanda batagira kirengera harimo abasaza, abagore batwite, abana bajya gusura ababyeyi babo hanyuma bakajya mu binyamakuru ngo bafashe Intasi z’u Rwanda? Cyangwa Tumukunde abivugira kuko baba bifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda? Byaba bisekeje niba Tumukunde yitwaza ayo magambo ashaka kwiyamamariza kuba Mayor wa Kampala, akaba yifuza umwanya urenze imitekerereze ye ukurikije ukuntu ishyaka rye NRM ridakunzwe mu mugi wa Kampala no mu karere ko hagati kose ka Uganda.
Ibyo Tumukunde yavuze ko “Kayihura yakoreraga u Rwanda” bigaragaza icyo Museveni n’abambari be ba hafi ari cyo, bavuga icyo aricyo cyose kibanezeza batitaye kuba ari ukuri cyangwa ibinyoma cyangwa uburyo byabangamira abandi. Inzego zikorera Museveni arizo CMI (Chieftaincy of Military Intelligence) na Internal Security Organization (ISO) zafunze Kayihura muri Kamena 2018 arekurwa nyuma y’iminsi 76 kandi bazanga nta kimenyetso na kimwe kimuhuza n’u Rwanda.
Bajagajaze ibiro n’inzu atuyemo ndetse bajya mu bikoresho bye bwite nka Telephone na Mudasomwa, ntibabona ikimenyetso na kimwe. Kugeza n’uyu munsi nta kintu barabona, ariko ntibyabujije Tumukunde gukomeza gushinja Kayihura wayoboye urwego rukomeye nka Polisi, ndetse no kutubaha inzego z’ubutabera zasanze Kayihura ari umwere.
Tumukunde yakomeje avuga ko “Abanyarwanda bafite igihugu cyabo, natwe dufite igihugu cyacu. Akazi kanjye kwari ukurengera Uganda. Reka mbivuge ntakurya amagambo, uwo ariwe wese uba muri iki gihugu agomba kubaha inzego zacu, ubuyobozi n’igihugu cyacu.”
Amagambo ya Tumukunde wayumva urebye uko Abagande cyane cyane barwanya agatsiko kabo na NRM muri rusange. Ni gute umuntu ashinjwa ibyaha CMI na ISO batashoboye kubona? Akabivuga kandi yemye nkufite ukuri. Ikigaragara nta nuwabaza Tumukunde amagambo yavuze kuko Uganda ari igihugu kitagendera ku mategeko imyaka 33 irashize.
Nta gihe na kimwe u Rwanda ruzakenera amasomo aturutse kuri Tumukunde cyangwa kuri Shebuja Museveni nk’uko bivugwa n’abakurikirana politiki mu karere.
Aho abayobozi ba Uganda bateye imbere ni muri Ruswa aho umukuru w’igihugu na minisitiri we w’ububanyi n’amahanga bakiriye ruswa y’ibihumbi 500$ umwe umwe bayahawe n’uwashakiraga isoko Ubushinwa, kwikwizaho ibikingi, kwica abatavuga rumwe nabo, gucuruza urubyiruko rw’abagande mu bihugu by’abarabu n’ibindi. Ibi byose birazwi ko bikorwa na Leta ya Uganda aho amazina ya bamwe mu bayobozi agaragara muri ibyo bikorwa.