Ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2018, Abanye Congo benshi bari bakoraniye mu cyumba cy’inama cya Saint Paul mu Mujyi wa Kigali, bagirana ibiganiro na Moïse Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abo banye –Congo bari baturutse imihanda yose, barimo ababa mu Rwanda, muri Uganda, i Burundi n’abo muri RDC mu Ntara zitandukanye. Baje kwakira Katumbi iri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya ‘Ibrahim Governance Weekend’.
Ubwo yageraga kuri Saint Paul yasanze bamwiteguye bikomeye, aho bari bambaye imyenda banafite ibyapa byanditseho ko ari we bifuza kuzababera Umukuru w’igihugu.
Mu butumwa yagejeje kuri iyo mbaga, Moïse Katumbi yeruye ko aziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe mu Kuboza 2018.
Nyuma y’ibyo biganiro, yanyujije ubutumwa kuri Twitter, agira ati “Mwakoze cyane amatsinda y’Abanye – Congo ahagarariye abandi yaturutse i Goma, Bukavu, Beni, Uvira, mu Rwanda, i Burundi na Uganda kuba mwaje muri benshi tukabonana. Dufatanyije tuzatsinda.”
Katumbi uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Kabila ariwe mpamvu y’umutekano muke uri muri RDC, biturutse ahanini ku kugundira ubutegetsi akanga ko habaho amatora ytwaje impamvu z’ibinyoma.
Nyuma y’uko amatora asubitswe inshuro ebyiri muri RDC, andi ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka. Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001 yagombaga kubuvaho mu 2016 arangije manda ze ebyiri.
Moïse Katumbi w’imyaka 54, kuva 2007 yabaye Guverineri w’Intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’agaciro, avaho yeguye mu 2015.