Hari abajenosideri bibwira ko uko imyaka ihita ari myinshi ariko amahirwe yo gucika ubutabera yiyongera. Ni ukwibeshya ariko, kuko Jenoside ari icyaha kidasaza, imyaka waba ufite yose uzashyikirizwa inkiko uryozwe icyo cyaha ndengakamere.
Umugabo wo guhamya ko ntaho wahungira icyaha cya Jenoside ni Laurent BUCYIBARUTA wari umaze imyaka isaga 28 abundabunda, none kuva kuri uyu wa mbere tariki 09 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Abaturage rw’i Paris mu Bufaransa(cour d’Assises)ruratangira kumuburanisha ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78 akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari na Perefe w’iyo Perefegitura. Yageze mu Bufaransa mu mwaka w’1997 avuye muri Repubulika ya Santarafrika, akaba ari umwe muri ba “Ruharwa” bakomeje gusabirwa kuburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda, ariko bagakingirwa ikibaba na bamwe mu banyapolitiki b’Ubufaransa.
Abatangabuhamya banyuranye, barimo n’abo bafatanyije gutsemba Abatutsi muri Gikongoro no mu nkengero zayo, bashinja Bucyibaruta gutumiza no kuyobora inama zateguriwemo ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi ahantu hanyuranye nka za Kibeho, Murambi, Munini n’ahandi haguye ibihumbi byinshi by’Abatutsi. Uregwa kimwe n’abamwunganira mu mategeko bahakana ibyaha akurikiranyweho.
Biteganyijwe ko urubanza rwa Laurent Bucyibaruta ruzamara hafi amezi 2, humvwa abatangabuhamya banyuranye, barimo n’abazava mu Rwanda.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, hari abaperefe bahise bavanwa ku myanya yabo bashinjwa kugenda biguruntege mu kwihutisa umugambi wa Jenoside ndetse bamwe baranicwa, ariko Laurent Bucyibaruta yagumye ku mwanya we, ndetse ashimirwa”gutsemba inyenzi”.
Uru ni urubanza rwa kane rugiye kubera mu Bufaransa, rukaba urwa mbere rurezwemo umunyapolitiki wo ku rwego rwisumbuye. Abandi baburanishijwe ni ababurugumesitiri 2, umusirikari ufite ipeti rya kapiteni, n’umushoferi.
Mu ruzinduko Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel MACRON yagiriye mu Rwanda mu mpera za Gicurasi umwaka ushize, yijeje isi yose ko umuco wo kudahana abajenosideri ugeze ku iherezo, yiyemeza kubashyikiriza inkiko.
Imvugo yaba igiye kuba ingiro rero.
Uretse Bucyibaruta, mu Bufaransa hari abandi bajenosideri benshi cyane, barimo Agatha Kanziga, umugore wa Yuvenali Habyarimana, unafatwa nk’umukuru w’akazu kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Col Laurent Serubuga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n’ abandi bamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.