Amakuru dukesha TV5 MONDE yo mu Bufaransa, aravuga ko ubushinjacyaha n’umucamanza wo mu rukiko rw’i Paris ufite idosiye y’uyu mujenosideri ruharwa, bamaze gukusanya ibimenyetso, igisigaye akaba ari ugutangaza itariki y’urubanza rwa Lt Col Cyprien Kayumba, umaze imyaka 26 muri icyo gihugu
Lt Col Kayumba yari ashinzwe kugira intwaro muri Ex-FAR, igisirikari cy’abajenosideri, ndetse akaba yaranagize uruhare mu kuzinyanyagiza mu nterahamwe.
Ku itariki 17 Gicurasi 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi kakomanyirije Leta yiyise iy’Abatabazi mu byo kugura intwaro, kuko byari bimaze kugaragara ko arizo zifashishwa mu gutsemba Abatutsi. Uyu Lt Col Kayumba yarenze kuri uwo mwanzuro, akomeza kuzigura no kuzinjiza mu Rwanda mu mayeri.
Lt Col Kayumba ahakana ibyaha, nyamara inyandiko nyinshi iperereza ryashoye kugwaho, zerekana ko muri Jenoside hagati, hari ibihumbi 450 by’amadolari Lt col Kayumba ubwe, yishyuye sosiyete yo mu Bwongereza icuruza intwaro, MI-TEC, ndetse iyo sosiyete ikomeza guha abicanyi imbunda, amasasu, za grenades, mortiers, roquettes, n’ibindi bikoresho bya gisirikari.
Mu mwaka w’1996, ibinyamakuru byo mu Bwongereza byasohoye inyandiko zivuga uburyo n’aho Ex-FAR igereye muri Zayire yakomeje guhabwa intwaro zagurwaga na Lt Col Kayumba, kuko nko muri uwo mwaka, MIL-TEC yari imaze guha abahoze mu ngabo z’uRwanda ibikoresho bya gisirikari bifite akaciro ka miliyoni hafi eshatu n’igice z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza, icyo gihe zasagaga miliyari 4 uvunje mu manyarwanda.
Lt Col Cyprien Kayumba yageze mu Bufaransa muw’1998. Idosiye ye yatangiye gutegurwa muw’2002, ndetse muw’ 2018 aza gufungwa igihe gito, arekurwa by’agateganyo, ariko abuzwa kurenga imbibi z’uBufaransa.
Uretse kugura intwaro zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya n’inyandiko-mvugo nyinshi byerekana ko Lt Col Kayumba ari umwe mu bitabiriye inama zayoborwaga Col. Théoneste Bagosora, umwe mu bacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Lt Col Cyprien Kayumba w’imyaka 69 y’amavuko, yari azwi cyane nk’umusirikari w’umuherwe mu Rwanda, dore ko ari nawe wari nyiri Hotel Sun City yigeze kugerwaho mu gace ka Nyamirambo.