• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Col. Cyprien Kayumba agiye gushyikirizwa inkiko mu Bufaransa.

Editorial 05 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru dukesha TV5 MONDE yo mu Bufaransa, aravuga ko ubushinjacyaha n’umucamanza wo mu rukiko rw’i Paris ufite idosiye y’uyu mujenosideri ruharwa, bamaze gukusanya ibimenyetso, igisigaye akaba ari ugutangaza itariki y’urubanza rwa Lt Col Cyprien Kayumba, umaze imyaka 26 muri icyo gihugu

Lt Col Kayumba yari ashinzwe kugira intwaro muri Ex-FAR, igisirikari cy’abajenosideri, ndetse akaba yaranagize uruhare mu kuzinyanyagiza mu nterahamwe.

Ku itariki 17 Gicurasi 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi kakomanyirije Leta yiyise iy’Abatabazi mu byo kugura intwaro, kuko byari bimaze kugaragara ko arizo zifashishwa mu gutsemba Abatutsi. Uyu Lt Col Kayumba yarenze kuri uwo mwanzuro, akomeza kuzigura no kuzinjiza mu Rwanda mu mayeri.

Lt Col Kayumba ahakana ibyaha, nyamara inyandiko nyinshi iperereza ryashoye kugwaho, zerekana ko muri Jenoside hagati, hari ibihumbi 450 by’amadolari Lt col Kayumba ubwe, yishyuye sosiyete yo mu Bwongereza icuruza intwaro, MI-TEC, ndetse iyo sosiyete ikomeza guha abicanyi imbunda, amasasu, za grenades, mortiers, roquettes, n’ibindi bikoresho bya gisirikari.

Mu mwaka w’1996, ibinyamakuru byo mu Bwongereza byasohoye inyandiko zivuga uburyo n’aho Ex-FAR igereye muri Zayire yakomeje guhabwa intwaro zagurwaga na Lt Col Kayumba, kuko nko muri uwo mwaka, MIL-TEC yari imaze guha abahoze mu ngabo z’uRwanda ibikoresho bya gisirikari bifite akaciro ka miliyoni hafi eshatu n’igice z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza, icyo gihe zasagaga miliyari 4 uvunje mu manyarwanda.

Lt Col Cyprien Kayumba yageze mu Bufaransa muw’1998. Idosiye ye yatangiye gutegurwa muw’2002, ndetse muw’ 2018 aza gufungwa igihe gito, arekurwa by’agateganyo, ariko abuzwa kurenga imbibi z’uBufaransa.

Uretse kugura intwaro zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya n’inyandiko-mvugo nyinshi byerekana ko Lt Col Kayumba ari umwe mu bitabiriye inama zayoborwaga Col. Théoneste Bagosora, umwe mu bacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lt Col Cyprien Kayumba w’imyaka 69 y’amavuko, yari azwi cyane nk’umusirikari w’umuherwe mu Rwanda, dore ko ari nawe wari nyiri Hotel Sun City yigeze kugerwaho mu gace ka Nyamirambo.

2024-09-05
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Editorial 09 Jan 2018
Sudani y’Epfo : Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Sudani y’Epfo : Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 25 Oct 2017
FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

Editorial 24 Oct 2025
Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Editorial 21 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
HIRYA NO HINO

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Editorial 29 Apr 2018
Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017
Mu Rwanda

Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017

Editorial 20 Jun 2017
Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha
Mu Mahanga

Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Editorial 27 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru