Kuva ku munsi w’ejo kuwakane tariki 16 Gashyantare 2017, amakuru yatangiye gucicikana hirya no hino, kuri group za Whatsapp kuva muri Gare ya Nyabugogo aho ikigo cy’ubucuruzi gishinzwe ubwikorezi, RITCO (Rwanda Interlink Company Limited) cyatangiye kugirana amakimbirane n’ibindi bigo bisanzwe bimenyerewe mu mwuga w’ubucuruzi bushingiye ku gutwara abagenzi ( Transport).
Aya makimbirane aravugwa muri Gare ya Nyabugogo nyuma yaho RITCO yatangiye gutwara abagenzi bava cyangwa bajya mu ntara, nyuma yo gufungura imirimo ku mugaragaro kuya 6 Gashyantare 2017, hari hashize amezi arindwi iki kigo kiri mu mavugurura, kuko cyatangije kuwa 5 Gicurasi 2016 nyuma y’iseswa rya ONATRACOM.
Mu muhango wo gutangiza ibi bikorwa ,umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Ritco, Robert Muhizi, yatanze icyizere ku bagenzi ko RITCO izasohoza neza inshingano zari zarananiye ONATRACOM, harimo no gutwara abaturage mu byaro.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Alexis Nzahabwanimana atangiza ku mugaragaro RITCO
Ariko iki kizere kirasa nikirimo kugenda kiyoyoka kuko ubu RITCO yatangiye kugirana amakimbirane n’ibindi bigo, ashingiye ku kurwanira abagenzi muri Gare ya Nyabugogo.
Kurwanira abagenzi
RITCO iraregwa naba mukeba kurwanira nabo abagenzi bajya mu ntara atarizo nshingano zayo. Ikindi ngo ni uguteza akavuyo yitwaje imbaraga za Leta ifitemo imigabane ingana na 52%, aho ngo ifite insoresore zikurura abantu zibashyira mu modoka zabo kugahato ari nako yahantantuye ibiciro kuburyo aho abandi bagira mu ntara ibihumbi bitatu ( 3000) yo itwarira abagenzi kuri 2500.Kandi RURA yarashyizeho ibiciro by’ingendo hose mu gihugu bijyenwa muri rusange buri mugenzi wese akwiye kugenderaho.
Gupakirira hanze ya Gare
Ikindi binubira babwiye Rushyashya.net ngo naho usanga imodoka ya RITCO ipakirira abagenzi mu muryango wa Gare no hanze yayo, mugihe izindi ziri kumurongo waho zikorera bityo bakaba bavuga ko barimo gucyura ibihombo.
Umuyobozi wa RITCO Rukundo Julias
Umuyobozi wa RITCO Rukundo Julias yabwiye Rushyashya ko ibyo bavuga ataribyo ko ntakibazo gihari uretse “Competition”.badashaka, ati: Twatangiye akazi kandi turagakora neza, turi gutwara abagenzi batugana, ahubwo abo bavuga ibyo nibo bashyizeho izo nsoresore zibuza abantu kujya mu mamodoka yacu, zibakurura ngo bajye mu zabo.
Ati: Turimo gutwara abantu neza tubaha za ticket, bakagenda ku isaha, icyo tugamije ni ugutanga Service neza, abantu bakagenda neza, bakagerayo amahoro.
RITCO n’ ikigo cyatangiye gikora by’agateganyo cyifashishije bus 22 na Coaster 30 cyasigiwe na Onatracom, kiza no gutumiza izindi modoka nshya.
RITCO Ltd yashinzwe nyuma y’Inama y’abaminisitiri yo kuwa 16 Ukuboza 2015 yemeje ikurwaho rya rya ONATRACOM, ikemeza ishyirwaho ry’Isosiyete Leta ifatanya n’Abikorera y’Itwara ry’Abantu muri rusange. Leta ifitemo 52%, naho 48% ikaba iy’ikigo kimenyerewe mu gutwara abantu mu Rwanda, RFTC. Bakuriwe na Col. Twahirwa Dodo.
Imodoka za RITCO
Cyiza D.