• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Editorial 04 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 5 n’iya 6 Werurwe 2022 mu Karere ka Huye, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare hazabera irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobozi w’iryo shuri.

Iri rushanwa rikaba ari ngarukamwaka mu mukino w’intoki wa Volleyball aho ryitabirwa n’amakipe atandukanye yo mu kiciro cy’abagabo ndetse n’abagore, kuri iyi ncuro hakaba hamaze kwiyandikisha amakipe 20.

Iyi mikino y’intoki igiye gukinwa ku ncuro ya 12 izabera ku bibuga bitandukanye byo mu kigo cya Group Scolaire Officiel de Butare kizwi nk’Indatwa n’Inkesha cyo mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ubwo iri rushanwa riheruka gukinwa muri 2020, mu bagabo ikiciro cya mbere mu bagabo ryatwawe na REG VC, mu bagore ikiciro cya mbere ryegukanwa na RRA VC, mu kiciro cya kabiri mu bagore ryegukanywe na Ecole Ste Bernadette Kamonyi naho mu bagabo ni Group Scolaire Officiel de Butare .

Iri rushanwa Volleyball “Memorial Kayumba” ritegurwa hibukwa Padiri Kayumba Emmanuel witabye Imana muri 2009 akaba yari Umuyobozi wa Groupe Officielle de Butare Indatwa n’Inkesha.

Kuva mu 2010 nibwo hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino ndetse ari mu bantu bitanze kandi bagize uruhare mu iterambere ryawo mu Rwanda.

Amakipe amaze kwiyandikisha koa azitabira iryo rushanwa:

Ikiciro cya mbere mu Bagabo: APR VC, UVC, REG VC, KIREHE VC na KVC.
Ikiciro cya mbere mu Bagore: APR VC, UVC, RRA VC, RUHANGO VC, IPRC Kigali na IPRC Huye.
Ikiciro cya Kabiri mu Bagabo: GSOB, College du Christ Roi, PSVF, G.S St Joseph, ES. Mugombwa, Rusumo High School, G.S St Philippe Neri na Nyaruguru VC.

2022-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 16 Nov 2022
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025
Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Editorial 24 Sep 2024
Habura iminsi 5 ngo inama y’intekorusange idasanzwe ya Rayon Sports ibe, Paul Muvunyi wari wayitumije yayisubitse

Habura iminsi 5 ngo inama y’intekorusange idasanzwe ya Rayon Sports ibe, Paul Muvunyi wari wayitumije yayisubitse

Editorial 17 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL
Amakuru

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Editorial 21 Aug 2025
Ibihugu by’Afurika biriga ku buryo bwo gusigasira ibimera n’imbuto zabyo
Mu Rwanda

Ibihugu by’Afurika biriga ku buryo bwo gusigasira ibimera n’imbuto zabyo

Editorial 20 Sep 2017
Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze
INKURU NYAMUKURU

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Editorial 22 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru