Mu mpera z’iki cyumweru ku matariki ya 5 n’iya 6 Werurwe 2022 mu Karere ka Huye, muri Groupe Scolaire Officiel de Butare hazabera irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye umuyobozi w’iryo shuri.
Iri rushanwa rikaba ari ngarukamwaka mu mukino w’intoki wa Volleyball aho ryitabirwa n’amakipe atandukanye yo mu kiciro cy’abagabo ndetse n’abagore, kuri iyi ncuro hakaba hamaze kwiyandikisha amakipe 20.
Iyi mikino y’intoki igiye gukinwa ku ncuro ya 12 izabera ku bibuga bitandukanye byo mu kigo cya Group Scolaire Officiel de Butare kizwi nk’Indatwa n’Inkesha cyo mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ubwo iri rushanwa riheruka gukinwa muri 2020, mu bagabo ikiciro cya mbere mu bagabo ryatwawe na REG VC, mu bagore ikiciro cya mbere ryegukanwa na RRA VC, mu kiciro cya kabiri mu bagore ryegukanywe na Ecole Ste Bernadette Kamonyi naho mu bagabo ni Group Scolaire Officiel de Butare .
Iri rushanwa Volleyball “Memorial Kayumba” ritegurwa hibukwa Padiri Kayumba Emmanuel witabye Imana muri 2009 akaba yari Umuyobozi wa Groupe Officielle de Butare Indatwa n’Inkesha.
Kuva mu 2010 nibwo hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino ndetse ari mu bantu bitanze kandi bagize uruhare mu iterambere ryawo mu Rwanda.
Amakipe amaze kwiyandikisha koa azitabira iryo rushanwa:
Ikiciro cya mbere mu Bagabo: APR VC, UVC, REG VC, KIREHE VC na KVC.
Ikiciro cya mbere mu Bagore: APR VC, UVC, RRA VC, RUHANGO VC, IPRC Kigali na IPRC Huye.
Ikiciro cya Kabiri mu Bagabo: GSOB, College du Christ Roi, PSVF, G.S St Joseph, ES. Mugombwa, Rusumo High School, G.S St Philippe Neri na Nyaruguru VC.