Nyuma yaho ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volley ball muri Afurika CAVB, ritangaje ko igihugu cya Misiri kitazakira shampiyona nyafurika bitewe nuko babona koronavirusi irimo gukaza umurego muri icyo gihugu, iri shyirahamwe ryahise rifata umwanzuro w’uko iri rushanwa mu bagabo ryakwimurirwa mu gihigu cya Tunisia.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021, nibwo iri shyirahamwe ry’uyu mukino w’intoki ryatangaje urutonde rw’amakipe 26 azitabira iyi shampiyona nyafurika iteganyijwe gutangira tariki ya 16 kugeza kuya 26 Mata 2021, ikazabera mu gihugu cya Tunisia.
Amakipe yamaze kwiyandikisha mu irushanwa nyafurika mu mukino w’intoki mu bagabo ni:
Sfax, Esperance (Tunisia), Nemostars (Uganda), Wolaita Dicha,Madda Walabu University, Mugher Cement (Ethiopia), FAP (Cameroon),Ahly Tripoli, Ittihad Misurata, Swehly (Libya), VC Price, Espoir, Police (RDC),
Amel Tlemcen, Bourj Bouarirj (Algeria),
Rukinzo (Burundi), Nigeria Customs, Rwanda Energy Group, APR (Rwanda),
Kenya Ports Authority, GSU, Prisons (Kenya), University of Zimbabwe,
JKT, Jeshi Stars na Afunzo (Tanzania).
Kugeza ubu mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ku ruhande rw’ikipe ya REG Volley Ball imaze iminsi 9 yitegura iri rushanwa mu gihe kuri APR Volleyball yo biteganyijwe ko itangira imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Werurwe 2021.