• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amakipe ya Forefront Volleyball Club y’abagabo n’abagore yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB

Amakipe ya Forefront Volleyball Club y’abagabo n’abagore yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB

Editorial 06 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru zirangiye mu mukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda hatashye ibyishimo mu ikipe ya Forefront Volleyball y’abagabo n’abagore kubwo kwegukana igikombe bwa mbere kuva iyi kipe ibayeho.

Ibi byishimo byatashye muri iyi kipe ifashwa na Polisi y’igihugu nyuka yaho mu bagabo bahigitse amakipe arimo REG na Gisagara, ku bakobwa bo batsinze amajya m’amaza ikipe ya RRA bahora bahanganye.

Iyi myitwarire myiza y’iyi kipe ya Forefront y’abagabo ndetse n’abagore yitwaye neza mu mikino yakinwaga mu mpera z’icyumweru, yari imikino yo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye Groupe Scolaire Officiel de Butare ari naho imikino yakiniwe.

Mu mukino yaninwe, ikipe ya ForeFront y’abagabo yatangiye itsinda ikipe ya UR CAVM ndetse na nyuma yaho isubira ikipe ya UR Nyarugenge zose zitindwa amaseti 3-0.

Iyi kipe kuri ubu irimo gufashwa na Polisi y’u Rwanda, yahise ihura na Gisagara VC iyitsinda bitabagoye cyane amaseti 3-0 yisanga ku mukino wa nyuma aho yagombaga guhura na REG VC yo yari yatsinze UR Nyarugenge muri 1/2.

Ku mukino wa nyuma ForeFront ntabwo yagowe  cyane n’uyu mukino kuko yatsinze amaseti 3-1 (26-24,22-25,22-25,19-25).

Mu bagore, ikipe ya Forefront yegukanye igikombe itsinze ikipe ya RRA amaseti 3-2( 23-25,26-24,15-25,25-13,14-16) ihita yegukana igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel.

Mu bindi byiciro byahatanye muri Volleyball hibukwa Padiri Kayumba Emmanuel, mu kiciro cy’amashuri yisumbuye ikipe ya GS St Joseph yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-2.

Mu kiciro rusange ikipe ya Groupe Scolaire Mugombwa yatsinze Petit Seminaire Virgo Fidelia amaseti 3-2, mu bakanyujijeho ikipe y’Umucyo yatsinze Tout Age amaseti 3-2.

Bwa mbere izi kipe za Forefront zitwaye igikombe mu gihe kitarenze umwaka umwe iyi kipe ibayeho.

Nyuma yo gutwara iki gikombe,  iyi kipe irimo ifashwa na Polisi y’igihugu irimo kwitegura gukina imikino ihuza  abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba, ni imikino izabera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe 2023.

Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ryakinirwaga muri GSOB ari naho yayoboye kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yitabaga Imana, ryitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo umuyobo wa REB n’umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege.


2023-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.

Editorial 01 Nov 2020
Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Administrator 24 Oct 2025
Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Editorial 06 Nov 2017
Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Editorial 04 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere
Mu Rwanda

Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Editorial 23 Nov 2016
Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana
ITOHOZA

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

Editorial 24 Nov 2016
Diaspora nyarwanda irahumurizwa  yose ko  izashobora gutora mu 2017
Mu Mahanga

Diaspora nyarwanda irahumurizwa yose ko izashobora gutora mu 2017

Editorial 16 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru