Uyu mugome wari uwa gatatu mu butegetsi bw’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, dore ko yari ashinzwe ibikorwa bya girikari, kuri uyu wa gatatu yarasiwe muri Teritwari ya Masisi, mu ntambara ikomeje guca ibintu hagati ya M23 n’abarwanirira Tshisekedi, barimo na FDLR.
Amakuru dukesha abari ku rugamba ndetse biboneye umurambo we, aravuga ko Gen. Poète yarasiwe ahitwa i Mahanga, ariko agashiramo umwuka agejejwe ku butaro biri kuri zone ya Masisi.
Ayo makuru kandi avuga ko Gen. Poète Hakizimana yapfanye n’abandi basirikari babarirwa muri 80, barimo aba FDLR, abasirikari ba Leta ya Kongo ndetse n’abo mu mutwe witwara gisirikari wa “Wazalendo”.
Hakizimana Appolinaire bitaga “Poète”, ni Umunyarwanda uvuka ku Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Uburengerazuba, akaba yaravuye mu Rwanda muw’1994 afite ipeti rya suliyetona.
Kubera ibikorwa by’iterabwoba, birimo kwica abaturage no kubasahurira imitungo, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi byaha ndengakamere, muri Gashyantare 2024 Gen. Hakizimana Appolinaire alias Poète ari mu bantu Loni yafatiye ibihano, birimo kubabuza ingendo mu mahanga, no gufatira imitungo yabo.
Inkuru y’urupfu rwa Gen. Poète yabaye incamugongo mu bajenosideri n’ababashyigikiye hirya no hino ku isi, ndetse nko mu Bubiligi abayoboke ba FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire bakaba bari mu kiriyo gikomeye. Imboni zacu zatubwiye ko ibi ari nako byifashe mu nterahamwe ziba muri Malawi, Zambiya, Mozambique n’ahandi.
Kubashengura umutima kandi koko birumvikana, kuko Gen.Poète na Gen. Ntawunguka Pacifique”Omega ” bahoraha bizeza Ingabire Victoire n’abasangirangendo be ko bari hafi”guhindura ibintu mu Rwanda”, ni ukuvuga guhirika ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, bakongera kwimika ingoma y’abajenosideri.
Amakuru twahawe kandi n’abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Kongo, ubu bakaba baratashye mu Rwanda, avuga ko FDLR na Tshisekedi batakaje amaboko, ngo kuko Gen. Poète yari indwanyi ikomeye yoherezwaga aho rwahinanye.
Ikindi yari azwiho cyane ni ingengabitekerezo yo kwanga ikitwa Umututsi, ngo akaba yahoraga avuga ko azaruhuka ari uko nta Mututsi akibona mu maso ye. Urucira mukaso rugatwara nyoko!