• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Editorial 03 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Uyu mugome wari uwa gatatu mu butegetsi bw’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, dore ko yari ashinzwe ibikorwa bya girikari, kuri uyu wa gatatu yarasiwe muri Teritwari ya Masisi, mu ntambara ikomeje guca ibintu hagati ya M23 n’abarwanirira Tshisekedi, barimo na FDLR.

Amakuru dukesha abari ku rugamba ndetse biboneye umurambo we, aravuga ko Gen. Poète yarasiwe ahitwa i Mahanga, ariko agashiramo umwuka agejejwe ku butaro biri kuri zone ya Masisi.

Ayo makuru kandi avuga ko Gen. Poète Hakizimana yapfanye n’abandi basirikari babarirwa muri 80, barimo aba FDLR, abasirikari ba Leta ya Kongo ndetse n’abo mu mutwe witwara gisirikari wa “Wazalendo”.

Hakizimana Appolinaire bitaga “Poète”, ni Umunyarwanda uvuka ku Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Uburengerazuba, akaba yaravuye mu Rwanda muw’1994 afite ipeti rya suliyetona.

Kubera ibikorwa by’iterabwoba, birimo kwica abaturage no kubasahurira imitungo, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi byaha ndengakamere, muri Gashyantare 2024 Gen. Hakizimana Appolinaire alias Poète ari mu bantu Loni yafatiye ibihano, birimo kubabuza ingendo mu mahanga, no gufatira imitungo yabo.

Inkuru y’urupfu rwa Gen. Poète yabaye incamugongo mu bajenosideri n’ababashyigikiye hirya no hino ku isi, ndetse nko mu Bubiligi abayoboke ba FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire bakaba bari mu kiriyo gikomeye. Imboni zacu zatubwiye ko ibi ari nako byifashe mu nterahamwe ziba muri Malawi, Zambiya, Mozambique n’ahandi.

Kubashengura umutima kandi koko birumvikana, kuko Gen.Poète na Gen. Ntawunguka Pacifique”Omega ” bahoraha bizeza Ingabire Victoire n’abasangirangendo be ko bari hafi”guhindura ibintu mu Rwanda”, ni ukuvuga guhirika ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, bakongera kwimika ingoma y’abajenosideri.

Amakuru twahawe kandi n’abahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Kongo, ubu bakaba baratashye mu Rwanda, avuga ko FDLR na Tshisekedi batakaje amaboko, ngo kuko Gen. Poète yari indwanyi ikomeye yoherezwaga aho rwahinanye.

Ikindi yari azwiho cyane ni ingengabitekerezo yo kwanga ikitwa Umututsi, ngo akaba yahoraga avuga ko azaruhuka ari uko nta Mututsi akibona mu maso ye. Urucira mukaso rugatwara nyoko!

2025-01-03
Editorial

IZINDI NKURU

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

Editorial 01 Apr 2019
Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Editorial 29 Jan 2017
Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Editorial 20 Aug 2018
Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 10 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4
Amakuru

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Editorial 15 Dec 2021
Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 28 Mar 2021
Padiri Nahimana  yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi
ITOHOZA

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Editorial 24 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru