• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Editorial 20 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umwanzi agucira akobo, Imana ikagucira akanzu. Hashize imyaka igera kuri ibiri Perezida Museveni wa Uganda yiyemeje gusimbuza ubuyobozi bwitorewe n’Abanyarwanda, abandi yita ko ari inshuti ze bamufata nka Sebuja. Bityo Uganda iba indiri y’imyitozo y’Abarwanya u Rwanda no gushakisha abajya mu mitwe ikorera muri Kongo ndetse no guhuza imitwe itandukanye.

Ntibikiri ibanga, abayobozi bakuru ba RNC bafite inzandiko z’inzira za Uganda, ariko Museveni yataye umutwe igihe abashyitsi be bakomeye aribo Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye Fils (amazina y’ukuri ni Ignace Nkaka) ndetse n’ushinzwe iperereza Lt Col Abega (amazina y’ukuri Jean Pierre Nsekanabo) yari yabatumiye kugirango bahuzwe n’indi mitwe bashyire ingufu hamwe batere u Rwanda bafatwaga n’ingabo za Kongo. Uwari ushinzwe icyo gikorwa ni Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubutwerane mu karere akaba na Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, umuhutu w’intagondwa wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire.

Nyuma yuko abayobozi bakuru ba FDLR baherewe umurongo ngenderwaho wo kwihuza na RNC basubijwe muri Kongo baherekejwe na CMI nuko bageze ku mupaka bafatwa n’ingabo za Kongo bajyanwa I Goma. Mu gihe bajyanywe I Goma, Perezida Museveni yashatse gukoresha  miliyoni ebyiri z’amadorali, ni ukuvuga miliyari zirenga eshatu z’amashilingi ya Uganda ngo ayahe abayobozi ba Kongo babarekure. Bahise boherezwa I Kinshasa mu guhatwa ibibazo nyuma boherezwa mu Rwanda.

Maj Habibu Madathiru na Kayumba Nyamwasa

Ibyo Museveni yari yateguye byashyizwe mu bikorwa: Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ingabo za Kayumba Nyamwasa zari ziyobowe na Maj Habibu Madathiru ndetse na Capt Sibomana Charles baguwe gitumo na FARDC,  Habibu arafatwa naho Sibo aricwa, bari munzira berekeza muri FDLR muri zone ya Rutshuru, bamwe bakwiriye imishwaro abandi barafatwa batanga amakuru yaho bari bagiye. Habib niwe wari uyoboye ingabo bivuga ko we na bagenzi be bakuru bari bazi neza aho bajya. Nibo batanze amakuru yaho Mudacumura abarizwa. Ingabo za Kayumba zigera kuri 27 zabashije gucika igitero bagabweho babasha kugera  muri FDLR.

Ingabo za Kongo FARDC zafashe amakuru yatanzwe n’ingabo za Kayumba zari zigiye kwihuza niza FDLR,  n’ayatanzwe n’umukuru w’iperereza Abega ndetse na Bazeyi,  baba bafite amakuru meza yizewe yaho Lt Gen Mudacumura aherereye nyuma y’imyaka 25 ntawe umenya ibye.

Mudacumura yavuganye gake gashoboka n’itangazamakuru mu myaka 25 ishize nabwo kuri telephone, kandi  abasirikari benshi ba FDLR ntabwo bari bazi ibirindiro bye. Gake gashoboka yabonanaga nabo niwe wabasangaga, igihe yumvaga bacitse intege akababwira ko ibibazo biri hafi gusobanuka. Mudacumura wize ibijyanye n’itumanaho rya gisirikari mu Budage hagati ya 1985-1987,  yari azi ingaruka zo gukoresha itumanaho, niyo mpamvu yabyirinze. Akiva mu Budage nibwo yahise agirwa umukuru w’umutwe warindaga Habyarimana. Nk’umuntu wizewe, Mudacumura niwe watangije ibikorwa byo gutoza interahamwe mu Mutara akiva mu ngabo zarindaga Habyarimana muri 1992.

Kuba Mudacumura, wakuze mu bwana bwe yitwa Muhutu yari yavuganye n’ingabo za Kayumba, ni ikimenyetsi ko bahujwe n’umuntu ukomeye nka Perezida Museveni. Museveni wari uziko ahuje imbaraga mu gutera u Rwanda, ntabwo yari aziko atanze igisubizo cyo guca umutwe  FDLR, ubwo Lt Gen Mudacumura yapfanye n’abayobozi be ba hafi aribo Col Serge, Col Soso Sixbert, Maj Gaspard ndetse na 15 bamubaga hafi bakaba barafashwe matekwa.

2019-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Uganda: Gen Kale Kayihura arahakana ko yabujijwe gusohoka mu gihugu

Editorial 07 Jun 2018
Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Editorial 27 Jun 2020
Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Editorial 07 Mar 2025
Perezida Trump arifuza inkunga y’u Rwanda mu kuvugurura Umuryango w’Abibumbye

Perezida Trump arifuza inkunga y’u Rwanda mu kuvugurura Umuryango w’Abibumbye

Editorial 03 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi
Mu Rwanda

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Editorial 01 Jun 2018
‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame
Mu Mahanga

‘Aho igihugu kiva turahazi, n’aho kijya nabyo birazwi’- Kagame

Editorial 08 Feb 2017
AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie
Amakuru

AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie

Editorial 03 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru