Amakuru yo mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov. rw yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira nk’uko biri mu ntego n’ingamba zayo kugira ngo ikomeze kubungabunga no gusigasira umutekano w’abo n’ibyabo.
Gatsibo: Abaturage bubatse Sitasiyo za Polisi 10
Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Kazayire Judith ari kumwe n’uwa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ku itariki ya 2 Gashyantare batashye ku mugaragaro inyubako nshya 10 za sitasiyo za Polisi mu karere ka Gatsibo harimo n’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ihakorera, zose zubatswe n’abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Gatsibo. Izo nyubako zose hamwe zuzuye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 87.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba, yashimye abaturage kubera uruhare runini bagize mu kubaka sitasiyo ya Polisi. Yakomeje avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo ya Polisi bitanga umusaruro mwiza mu gukumira ibyaha kuko abaturage babigiramo uruhare.
Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abapolisi bagaragaweho ruswa-Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazigera yihanganira umupolisi n’umwe ugaragaweho imyitwarire mibi ya ruswa n’ibindi bikorwa bibi binyuranyije n’amategeko. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko umupolisi agomba kurangwa n’indangagaciro za kinyamwuga zirimo gukorera mu mucyo, kwerekana no kubazwa ibyo akora mu kazi ke ka buri munsi, kubahiriza amategeko, ubunyangamugayo n’ibindi.
Yagize ati:” kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda ni byo twiyemeje. Umupolisi ugaragaweho cyangwa uketsweho ruswa nta mbabazi agirirwa, ahita yirukanwa muri Polisi”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabivuze nyuma y’uko inama ya Guverinoma iteranye kuwa gatanu iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame maze ikirukana abapolisi 198 bo mu byiciro bitandukanye kubera imyitwarire mibi mu kazi.
Polisi y’u Rwanda n’abahanzi nyarwanda biyemeje ubufatanye mu gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda n’abahanzi nyarwanda bibumbiye mu ihuriro ryabo ryo kuba ba Ambasaderi mu gukumira ibyaha basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga umutekano w’abaturage no kugira uruhare muri gahunda za Leta z’iterambere ry’abaturage.
Aya masezerano ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda yashyizweho umukono na Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa ushinzwe ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye n’abaturage n’izindi nzego; mu gihe ku ruhande rw’ihuriro ry’abahanzi yasinywe na Ally Hussein Muganga, umuhuzabikorwa waryo.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki ya 3 Gashyantare, uyoborwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP, Emmanuel K. Gasana.
Uko ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda rikora
Mu Kuboza umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru rikomatanya serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ubusanzwe zakorwaga mu buryo bw’intoki, mu kugenzura no guhana abanyamakosa.
Ubwitwa Hand Held Terminal(HHT) ni ubwo kwishyura ihazabu waciwe kubera amakosa yo mu muhanda ariko hadakoreshwejwe amafaranga mu ntoki ahubwo hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashisha amakarita ya VISA(VISA card) naho Automated Number Plate Recognition(ANPR) yo, kikaba ari icyuma gikora nka mudasobwa kiba mu modoka za Polisi, kigenzura byihuse imiterere n’ubuziranenge bw’imodoka zindi.
Hand-Held Terminal (HHT) , isimbura uburyo busanzweho bukoresha urupapuro ruzwi nka contravention. Ireba uruhushya rw’umushoferi maze agahita yakira ubutumwa bumubwira ubwoko bw’ikosa n’icyo rihanishwa. Ituma uhanwe yakwishyurira aho ari ako kanya akoresheje VISA card n’indi makarita akoreshwaho amafaranga, Mtn Mobile Money, Tigo Cash or Airtel Moneyn’ubundi.”
Kwishyura ukoresheje uburyo bwa banki, ujya mu rubuga Irembo, ukanda *909#, ugahitamo ururimi, ukajya kuri 14, ukinjizamo nimero y’ihazabu(contravention number) ukohereza.
Kicukiro: CP Butera yasabye Inzego z’Umutekano gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
CP Butera yasabye inzego z’Umutekano mu Karere ka Kicukiro gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha hagamijwe kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano w’abantu n’ibyabo.
Ibi yabivuze ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Inzego z’umutekano muri aka karere, zirimo Polisi, DASSO, n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha. CP Butera yabasabye kwitanga bagakora akazi kabo neza. .
Abatwara abagenzi kuri moto muri Rusizi basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rusizi bibumbiye mu Ishyirahamwe bise Union de Cooperatives des Motards de Rusizi (UCMR) basabwe, kandi biyemeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, birinda icyatuma bakora cyangwa bagateza impanuka.
Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba, Alphonse Munyentwari n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi mu nama bagiranye na bo ku ya 2 Gashyantare.
Mu kiganiro yagiranye n’abo bakora iyi mirimo bageraga kuri 800, Umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba yababwiye ati,”Mujye mwibuka; kandi muzirikane ko umutekano usesuye dufite mu gihugu ari wo utuma mukora uyu murimo nta nkomyi ubatunze, ukanabatumgira abanyu; bityo mugire uruhare mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.”
ACP Karasi yababwiye ko abatwara abagenzi kuri moto bakora, ndetse n’abateza impanuka mu muhanda babiterwa ahanini no kurangara, abasaba kubyirinda.
Nyagatare: Abaturage bakanguriwe gufatanya kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare , George Mupenzi, ku ya 1 Gashyantare baganirije abatuye Umurenge wa Tabagwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge.
Uyu murenge uri mu hakunda gufatirwa ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye birimo Urumogi n’inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda zirimo Kanyanga, Chief Warage na Zebra Warage; ibi biyobyabwenge bikaba bivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, ACP Rutaganira yababwiye ati,” Ibiyobyabwenge nk’uko byitwa biyobya ubwenge bw’umuntu wabinyoye; hanyuma agakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa kuko nta mutimanama aba afite. Ndabagira inama yo kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko; kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwanyu.” .
Bugesera: Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ryungutse abanyamuryango bashya
Urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP) rwo mu murenge wa Rilima rwungutse abanyamuryango bashya 94. Ibi byabereye mu nama abanyamuryango b’iri huriro bagera ku 150 bagiranye na Polisi y’u Rwanda tariki ya 30 Mutarama.
Iyi nama ikaba yari igamije gushyiraho komite yabo ku rwego rw’umurenge, kurebera hamwe no kungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu gukomeza ubufatanye n’inzego zitandukanye mu kwibungabungira umutekano. Ikindi kandi cyibanzweho, ni ukubashishikariza gukomeza kugira ubufatanye mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu ndetse no mu bindi biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Rwamagana: Abanyeshuri bagera ku 2000 baganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana, Inspector of Police (IP), Marie Goreth Uwimana, ku itariki 31 z’uku kwezi yaganirije abanyeshuri bagera ku 2000 biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahengeri ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo.
Yababwiye ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.
IP Uwimana yarababwiye ati,”Muri kwiga kugira ngo ahazaza hanyu hazabe heza. Ibyo ntimwabigeraho muramutse mwishoye mu biyobyabwenge. Ubwo mumenye ububi bwabyo mubyirinde, kandi mugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo mutanga amakuru yerekeye ababikora.”
Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana kuko nta bwenge n’umutimanama baba bafite.
Umutoza Seninga ngo intego ni igikombe
Imikino ibanza muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yarangiye Police FC iri ku mwanya wa gatatu, nyuma y’umukino wabereye kuri stade Umuganda, ku cyumweru, aho yatsinze Marines ibitego bibiri ku busa.
Umutoza Innocent Seninga avuga ko ikibazo bahuye nacyo muri iki cyiciro cy’imikino ibanza ari ukuvunika kw’abakinnyi batatu bakomeye, akaba yaravuze ati:” Twizeye kuzana undi myugariro wo kuba asimbuye kapiteni muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi kugirango dukomeze ubwugarizi bwacu, bityo tugume mu rugamba rwo guharanira igikombe.”
Mu mikino 15 y’icyiciro kibanza muri shampiyona yo mu Rwanda, Police FC yatsinze 9, inganya 4, itsindwa 2, muri iyo mikino yose yatsinzemo ibitego 24 itsindwa 12.
RNP