Itariki u Rwanda rwari rwahawe ngo rugire icyo rutangaza ku busabe bw’abahamijwe ibyaha bya Jenoside; Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze, bwo kurekura mbere y’uko barangiza ibihano, imaze kurengaho iminsi ibiri ntacyo rutangaje.
Aba uko ari batatu bandikiye Urukiko rushinzwe gusoza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (MICT), mu bihe bitandukanye barusaba kurekurwa bitewe n’uko barangije 2/3 by’igihano bahawe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Ku ikubitiro u Rwanda rwamaganye ubu busaba kubera ubukana bw’icyaha cya Jenoside aba bagabo bahamijwe, kuba nta kwicuza bagaragaje ndetse n’ingaruka kurekurwa kwabo kwagira ku barokotse Jenoside.
Umugambi wa Theodor Meron
Umucamanza, Theodor Meron, uyobora Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha harimo n’urureba u Rwanda, akomeje umugambi we wo kurekura no kugabanyiriza ibihano abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bari barahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
Hashize imyaka ibiri afashe icyemezo cyo kurekura Nahimana Ferdinand na Padiri Rukundo Emmanuel, abanyarwanda babiri bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bari bafungiye muri Mali.
Uyu mucamanza w’Umunyamerika, yagize abere abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye François Xavier.
Yanagabanyirije ibihano ba ruharwa muri Jenoside nka Colonel Théoneste Bagosora, wakatiwe burundu n’urukiko rwa mbere, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Meron agahabwa imyaka 35.
Meron w’imyaka 88 usaba kongerwa manda, yanagabanyirije igihano Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildephonse Nizeyimana. Ubu Colonel Nsengiyumva na we yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi yari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Amananiza ku Rwanda
Nubwo u Rwanda rugomba kugira uruhare mu byemezo bifatwa na MICT, ntirwari rwagasabwe kugira icyo ruvuga ku cyemezo uru rukiko rugiye gufata cyane cyane kurekura abahamijwe ibyaha bya jenoside batarangije ibihano. Urugero ni aho rwarekuye Ferdinand Nahimana, atarangije imyaka 30 yakatiwe.
Umucamanza Meron, akomeje gushyira amananiza ku Rwanda ngo arangize umugambi we wo kurekura Ngeze, Simba na Ntawukuriryayo, bituma abarekuwe n’uru rukiko batarangije ibihano byabo bagera kuri 17.
Aba uko ari batatu bamaze igihe kinini batanze ubusabe bwo kurekurwa batarangije ibihano, nka Simba yabutanze mu 2016, Ntawukuriryayo abutanga umwaka ushize naho Ngeze abutanga muri Weruwe uyu mwaka.
U Rwanda rukaba rwarahawe na MICT iminsi 14 gusa yo kugira icyo ruvuga ku busabe bwo kurekura aba bagabo bumaze igihe kinini bufitwe n’urukiko. Ibi byiyongeraho kuba rutarigeze rugaragarizwa ubwo busabe abahamijwe ibyaha bya Jenoside banditse.
Uretse n’ubusabe, nta yindi nyandiko batanze isaba kurekurwa yigeze ihabwa Guverinoma y’u Rwanda. Izi nyandiko zose zigomba kujya ahagaragara ariko nta na rumwe rugaragara no ku rubuga (Website) rw’uru rukiko.
U Rwanda kandi ntirwigeze rugira icyo rumenyeshwa n’ibihugu aba bafungiyemo ari byo Mali na Bénin, ku bijyanye n’ubusabe bwabo.
Mu nyandiko (Note Verbale) u Rwanda rwashyikirije MICT mu cyumweru gishize, rwavuze ko ‘Guverinoma y’u Rwanda ntibona impamvu y’ishingiro yatuma iterekwa izi nyandiko zatanzwe ngo izifateho icyemezo gikwiye.’
Umunyamategeko usobanukiwe ibijyanye n’ubutabera bwa Loni, yabwiye The New Times ko ‘ari ngombwa ko inyandiko zose zatanzwe n’abahamijwe ibyaha zisaba kurekurwa batararangiza ibihano zigomba kugaragarizwa impande zose bireba. Bityo u Rwanda rukaba rwaragombaga guhabwa inyandiko z’ubusabe kugira ngo rubone icyo rusubiza.’
U Rwanda rwamaganye ubusabe bwo kurekura aba bagabo, rugatanga impamvu nyinshi zirimo; ubukana bw’icyaha cya Jenoside bahamijwe, kuba nta kwicuza bagaragaje ndetse n’ingaruka kurekurwa kwabo kwagira ku barokotse Jenoside.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubwo yari ku cyicaro cya MICT i Arusha, yasabye ko habaho gusuzuma mu ruhame ibivugwa na buri ruhande ku busabe bwa bariya bahamijwe ibyaha bya Jenoside.
U Rwanda kandi ngo rukagaragaza ubukana bw’ibyaha bakoze, uko ubusabe bwabo buteye ikimwaro ndetse rugatanga ibimenyetso, abanyamategeko, abatangabuhamya n’abahanga mu by’imitekerereze bakagaragaza ingaruka byagira kubarekura.
Nta gushidikanya ko aya mananiza yose yashyizwe ku Rwanda agamije kurekura Ngeze na bagenzi nkuko umucamanza Theodor Meron, yabikoze no ku bandi barimo Nahimana yarekuye u Rwanda rudahawe umwanya nk’uko amategeko abiteganya.
Ngeze wari umunyamakuru yamenyekanye cyane ku nyandiko ze zirimo amategeko 10 y’Abahutu yasohoye mu kinyamakuru Kangura mu Ukwakira 1990, akubiyemo icengezamatwara ryo kwanga Abatutsi.
Uretse kandi inyandiko yacishaga muri iki kinyamakuru, Ngeze, yagize uruhare mu kwica Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yavukagamo ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Kuri ubu afungiye muri Mali, aho arangiriza igihano cy’imyaka 35 yakatiwe nyuma yo kujuririra icya burundu yari yahanishijwe mbere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Ntawukuriryayo wahoze ari Sous- préfet wa Gisagara, yasabye ko yarekurwa mbere yo kurangiza igihano cy’imyaka 20 yahawe mu bujurire bwo mu 2012. Uyu azwi ku kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.
Col.Simba wakatiwe imyaka 25, ahamijwe ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’ingabo n’Interahamwe zishe Abatutsi mu yahoze ari Butare na Gikongoro.