• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»POLITIKI»Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Ubwanditsi 24 Aug 2016 POLITIKI

Perezida Kagame yahamagariye abatuye umugabane wa Afurika kwiremamo umuco wo kwikorera, bagatana n’ingeso yo kubeshwaho n’imfashanyo n’amahirwe batavunikiye.

Yavuze ko niba Afurika ishaka gutera imbere, ibihugu biyigize bigomba kuremera abaturage babyo amahirwe yo kwikorera, bikabafasha kwigira.

Ni ijambo yageneye abitabiriye inama ya 56 y’Ihuriro ry’Abanyamategeko ryo muri Nigeria yabereye mu mujyi wa Port Harcourt ku wa Mbere. Perezida Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

-3816.jpg

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize u Rwanda iheruheru, ubuyobozi butigeze bucika intege, ahubwo ko bwakoranyije abaturage bagahita batangira kubaka igihugu bundi bushya.

Yasabye ibihugu bya Afurika kurebera ku Rwanda, kuko muri 2020 abaturage barwo bazaba batacyambara imyenda ya caguwa.

Ati” Nta caguwa izaba ikirangwa mu Rwanda muri 2020. Kubera iki se Abanyanijeriya bo bakwiye kwambara caguwa? Ni cyo gihe ngo duhindure Afurika. Nitutabikora Abanyaburayi sibo bazabidukorera. Ntibashobora guhindura Afurika.”

Umukuru w’Ihuriro ry’Abanyamategeko muri Nigeria, Augustine Alegeh nawe yasobanuye ko ubukungu bw’igihugu cyabo bukomeje kumanuka bakaba bakwiye gukora ibishoboka byose ngo bishakemo ibisubizo.

Ati” Ni igihe cyo kwibaza ibibazo. Niba ubukungu bwacu bukomeje kumanuka, tuzakomeza kwita igihugu kigenga? Dukwiye gukurikiranira ibi bibazo tukabishakira umuti.”

The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko abanyamategeko bo muri Nigeria banagarutse ku kibazo kibakomereye ubwabo, cy’ingeso yo kwakira ruswa, bavuga ko bakwiye kwicarana na guverinoma ya Perezida Muhamadu Buhari bakareba uko barandurira mu mizi ruswa yabamunze n’igihugu cyabo muri rusange.

Ihuriro ry’Abanyamategeko bo muri Nigeria rimaze imyaka isaga 100 rishinzwe, rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu, ubutabera n’imiyoborere myiza muri Nigeria.

Iri huriro rifite umwanya w’indorerezi mu Kanama k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika gashinzwe Uburenganzira bwa muntu.

-3814.jpg

Abanyamategeko bo muri Nigeria biyemeje gutanga umusanzu ngo igihugu cyabo gitere imbere

2016-08-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mbere y’uko usohoka mu nzu ntunatekereza ngo ngiye hanze gukora iki? – Perezida Kagame

Mbere y’uko usohoka mu nzu ntunatekereza ngo ngiye hanze gukora iki? – Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2018
UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma

UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York

Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York

Ubwanditsi 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa
INKURU NYAMUKURU

Rutana-Burundi: kudatanga umusanzu w’amatora bigiye kujya bihanirwa

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen
ITOHOZA

Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko  rwe mu  Rwanda
Mu Rwanda

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Ubwanditsi 16 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru