• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

You are at :Home»POLITIKI»Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Editorial 30 Oct 2017 POLITIKI

Muri iyi minsi haravugwa iyegura rya bamwe mubahoze ari abayoboke ba RNC, muri Afrika y’epfo, uyu mutwe ugizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahunze igihugu bayobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa wahunze ubutabera akaba amaze igihe muri Afrika y’Epfo.

-8498.jpg

PACIFIC TWIHANGANE, wasezeye muri RNC , Afrika y’Epfo arega Kayumba ubusahuzi n’imiyoborere mibi

Nyirabayazana w’iyegura ryabamwe mu bayoboke ba RNC, ni inzara n’ubusambo bwa Kayumba buvanze n’ imiyoborere mibi, amacakubiri n’igitugu gishingiye kugatsiko ka baramu be.

-8496.jpg

Gen Kayumba Nyamwasa na Dr Emmanuel Hakizimana barashimangira Umurongo wa RNC utabaho.

Ikindi ni ikimwaro cy’abantu bambuwe utwabo, bashutswe batanga imisanzu , babeshywa ko bagiye kubuza Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu none yaratowe aranarahira.

Kubera ko ibi ari ibibazo biri no mumpuzamashyaka [P5] ariyo Opozisiyo igizwe n’amashyaka atanu RNC, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi , FDLR na PS-Imberakuri iki gice cya Me Bernard Ntaganda nacyo kimaze kwirukanwa muri iri huriro, ubu hakaba hasigaye P4.

Ubuyobozi bw’aya mashyaka agize P5, nako P4 buraregwa uburangare bwatumye bamwe mu bayoboke 8 ba FDU-Inkingi batabwa muri yombi, ngo bitewe no kutubahana, kwikanyiza n’igitugu kandi byitwa ko barwanya leta y’u Rwanda.

Ibi bibazo bijya gutangira habanje gusenyuka ikitwaga FDLR

Impamvu ya mbere : Nyuma y’aho ingabo za FDLR zitangiye kuraswa na FARDC bamwe mu bayobozi ba FDLR batangiye gucikamo ibice. Igice kimwe gishyigikiye ko aba FDLR bose bamanika amaboko kugira ngo ibitero bayigabaho birangire, abandi bakaba barifuzaga kurwana na FARDC ariko bakaba nta ntwaro bafite bityo bakabona bidashoboka kurwana.

-8494.jpg

Col Wilson Irakoze na Gen. Byiringiro Victor, bayobora FDLR

Indi mpamvu yatumye bacikamo ibice ni ikibazo kiri hagati ya bamwe mu ba FDLR, n’ubwo bamwe bifuza intambara, ariko bagenzi babo babona bidakwiye, ahubwo igikwiye gukorwa ari ukwemera bagashyira intwaro hasi ubundi bagatahuka mu Rwanda.

Muri ibi bice bibiri biri muri uyu mutwe ufatwa nk’uwiterabwoba harimo igice ya Gen. Victor Byiringiro umuyobozi wa FDLR. Ikindi ni igice bafitanye amakimbirane kiyobowe na Col Wilson Irategeka Vice Perezida wa FDLR.

Ku bijyanye n’Impuzamashyaka CPC, [ Coalition des partis pour le Changement], ijya gusenyuka habaye ukutumvikana hagati y’Umukuru w’agateganyo wa FDLR, Gen Byiringiro Victor n’ uwari Umukuru wa CPC, Faustin Twagiramungu bituma hazamo agatotsi mu mikoranire.

-251.png

Twagiramungu Faustin

Muri Gashyantare, 2014 Faustin Twagiramungu yatumije inama yise « Kaminuza », ngo opozisiyo irebe ukuntu yakwisuganya igakorera hamwe ; mu mashyaka menshi hacitse igikuba, ndetse amwe ahita acikamo kabiri.

Mu nama kaminuza hari hatumiwe amashyaka 10, ariko ayitabye inama ni : FCLR-Ubumwe, RDI- Rwanda Rwiza, UDR, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi na FDU-Inkingi. Ayari yitabiriye iyo nama yamaze gutahura ko hari agakino k’ubucakura Twagiranungu ari kubakinaho kugira ngo bamubere ikiraro cy’inyungu ze bwite bahita bafata icyemezo cyo kwitandukanya nawe.Akawa mugani ngo uburo bwinshi ntibugira umusururu.

Iyi mitwe yose imaze gushwanyagurika abo muri RNC, bamaze kurambirwa ibinyoma bya Kayumba Nyamwasa naba Rudasingwa Thoegene,igipindi cya Kayumba ,FDLR n’indi mitwe yose yacitsemo ibice.

-8495.jpg

Padiri Thomas Nahimana

Uwitwa Thomas Nahimana nawe yabeshye impunzi ko azajya kwiyamamaza mu Rwanda, bakusanya inkunga yo kumuha hirya no hino, amaze kuyakubita umufuka akajya yicisha ku kibuga cy’indege abizi neza ko nta mpapuro afite za mugeza mu Rwanda, yarangiza agahamagara itangazamakuru akabeshyera u Rwanda ngo rwamubujije gutaha kuza kwiyamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Birangira atiyamamaje none ubu arishyuzwa akayabo yakusanije mu mpunzi. Dore ko kwiyamamaza kubifuzaga kuyobora u Rwanda byabaye, akibundabunda, amatora araba ararangira, inzego mu Rwanda zijyaho none yabuze ubwishyu, abayeho yihishahisha na ba bagore ntawe ukimujya inyuma, bamutahuyemo umubeshyi, abeshya abo bari kumwe ngo reka bashyireho guverinoma ya baringa, ari imitwe yo kugirango akomeze kubona inkunga.

Icyo twasozerezaho ni uko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kuba maso, rukirinda ko bababeshya, babashuka, uko kwishyira hejuru kwabo biyita ngo bari ba Padiri, General, Doctor, Ministiri ukagirango nibo amateka arangiriraho, ntawe ugera kuri Generali atabigejejweho n’abandi, Kayumba yari muri FPR, imugira icyo aricyo we naba Rudasingwa, barangije barahemuka, bahemukira u Rwanda n’umuryango FPR wari wabizeye ukabaha imyanya ikomeye mu buyobozi bw’iki gihugu.

-8497.jpg

Theogene Rudasingwa utagira icyerekezo

Ariko ikibazo bafite ubu ni uko bananiwe gusobanurira impunzi politiki yabo, ese politiki bafite n’iyihe, ni iki baharanira uretse gusebanya, basebya ubuyobozi bwiza buriho mu Rwanda.Ng’iki ikibazo nyamukuru ni uko nta politiki bafite, ntakuri bafite mubyo banenga Perezida Kagame.

Cyiza Davidson

2017-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi

Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi

Editorial 18 Apr 2019
Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza  yatangiye kunuganugwa

Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza yatangiye kunuganugwa

Editorial 13 Jan 2020
Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Perezida Kagame na Madamu batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire

Editorial 20 Dec 2018
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Editorial 05 Nov 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru