Muri iyi minsi haravugwa iyegura rya bamwe mubahoze ari abayoboke ba RNC, muri Afrika y’epfo, uyu mutwe ugizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahunze igihugu bayobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa wahunze ubutabera akaba amaze igihe muri Afrika y’Epfo.
PACIFIC TWIHANGANE, wasezeye muri RNC , Afrika y’Epfo arega Kayumba ubusahuzi n’imiyoborere mibi
Nyirabayazana w’iyegura ryabamwe mu bayoboke ba RNC, ni inzara n’ubusambo bwa Kayumba buvanze n’ imiyoborere mibi, amacakubiri n’igitugu gishingiye kugatsiko ka baramu be.
Gen Kayumba Nyamwasa na Dr Emmanuel Hakizimana barashimangira Umurongo wa RNC utabaho.
Ikindi ni ikimwaro cy’abantu bambuwe utwabo, bashutswe batanga imisanzu , babeshywa ko bagiye kubuza Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu none yaratowe aranarahira.
Kubera ko ibi ari ibibazo biri no mumpuzamashyaka [P5] ariyo Opozisiyo igizwe n’amashyaka atanu RNC, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi , FDLR na PS-Imberakuri iki gice cya Me Bernard Ntaganda nacyo kimaze kwirukanwa muri iri huriro, ubu hakaba hasigaye P4.
Ubuyobozi bw’aya mashyaka agize P5, nako P4 buraregwa uburangare bwatumye bamwe mu bayoboke 8 ba FDU-Inkingi batabwa muri yombi, ngo bitewe no kutubahana, kwikanyiza n’igitugu kandi byitwa ko barwanya leta y’u Rwanda.
Ibi bibazo bijya gutangira habanje gusenyuka ikitwaga FDLR
Impamvu ya mbere : Nyuma y’aho ingabo za FDLR zitangiye kuraswa na FARDC bamwe mu bayobozi ba FDLR batangiye gucikamo ibice. Igice kimwe gishyigikiye ko aba FDLR bose bamanika amaboko kugira ngo ibitero bayigabaho birangire, abandi bakaba barifuzaga kurwana na FARDC ariko bakaba nta ntwaro bafite bityo bakabona bidashoboka kurwana.
Col Wilson Irakoze na Gen. Byiringiro Victor, bayobora FDLR
Indi mpamvu yatumye bacikamo ibice ni ikibazo kiri hagati ya bamwe mu ba FDLR, n’ubwo bamwe bifuza intambara, ariko bagenzi babo babona bidakwiye, ahubwo igikwiye gukorwa ari ukwemera bagashyira intwaro hasi ubundi bagatahuka mu Rwanda.
Muri ibi bice bibiri biri muri uyu mutwe ufatwa nk’uwiterabwoba harimo igice ya Gen. Victor Byiringiro umuyobozi wa FDLR. Ikindi ni igice bafitanye amakimbirane kiyobowe na Col Wilson Irategeka Vice Perezida wa FDLR.
Ku bijyanye n’Impuzamashyaka CPC, [ Coalition des partis pour le Changement], ijya gusenyuka habaye ukutumvikana hagati y’Umukuru w’agateganyo wa FDLR, Gen Byiringiro Victor n’ uwari Umukuru wa CPC, Faustin Twagiramungu bituma hazamo agatotsi mu mikoranire.
Twagiramungu Faustin
Muri Gashyantare, 2014 Faustin Twagiramungu yatumije inama yise « Kaminuza », ngo opozisiyo irebe ukuntu yakwisuganya igakorera hamwe ; mu mashyaka menshi hacitse igikuba, ndetse amwe ahita acikamo kabiri.
Mu nama kaminuza hari hatumiwe amashyaka 10, ariko ayitabye inama ni : FCLR-Ubumwe, RDI- Rwanda Rwiza, UDR, PDR-Ihumure, PDP-Imanzi na FDU-Inkingi. Ayari yitabiriye iyo nama yamaze gutahura ko hari agakino k’ubucakura Twagiranungu ari kubakinaho kugira ngo bamubere ikiraro cy’inyungu ze bwite bahita bafata icyemezo cyo kwitandukanya nawe.Akawa mugani ngo uburo bwinshi ntibugira umusururu.
Iyi mitwe yose imaze gushwanyagurika abo muri RNC, bamaze kurambirwa ibinyoma bya Kayumba Nyamwasa naba Rudasingwa Thoegene,igipindi cya Kayumba ,FDLR n’indi mitwe yose yacitsemo ibice.
Padiri Thomas Nahimana
Uwitwa Thomas Nahimana nawe yabeshye impunzi ko azajya kwiyamamaza mu Rwanda, bakusanya inkunga yo kumuha hirya no hino, amaze kuyakubita umufuka akajya yicisha ku kibuga cy’indege abizi neza ko nta mpapuro afite za mugeza mu Rwanda, yarangiza agahamagara itangazamakuru akabeshyera u Rwanda ngo rwamubujije gutaha kuza kwiyamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Birangira atiyamamaje none ubu arishyuzwa akayabo yakusanije mu mpunzi. Dore ko kwiyamamaza kubifuzaga kuyobora u Rwanda byabaye, akibundabunda, amatora araba ararangira, inzego mu Rwanda zijyaho none yabuze ubwishyu, abayeho yihishahisha na ba bagore ntawe ukimujya inyuma, bamutahuyemo umubeshyi, abeshya abo bari kumwe ngo reka bashyireho guverinoma ya baringa, ari imitwe yo kugirango akomeze kubona inkunga.
Icyo twasozerezaho ni uko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kuba maso, rukirinda ko bababeshya, babashuka, uko kwishyira hejuru kwabo biyita ngo bari ba Padiri, General, Doctor, Ministiri ukagirango nibo amateka arangiriraho, ntawe ugera kuri Generali atabigejejweho n’abandi, Kayumba yari muri FPR, imugira icyo aricyo we naba Rudasingwa, barangije barahemuka, bahemukira u Rwanda n’umuryango FPR wari wabizeye ukabaha imyanya ikomeye mu buyobozi bw’iki gihugu.
Theogene Rudasingwa utagira icyerekezo
Ariko ikibazo bafite ubu ni uko bananiwe gusobanurira impunzi politiki yabo, ese politiki bafite n’iyihe, ni iki baharanira uretse gusebanya, basebya ubuyobozi bwiza buriho mu Rwanda.Ng’iki ikibazo nyamukuru ni uko nta politiki bafite, ntakuri bafite mubyo banenga Perezida Kagame.
Cyiza Davidson