• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Editorial 04 Jul 2018 ITOHOZA

Mu Ukuboza 2017, u Rwanda rwungutse ingoro nshya ikubiyemo amateka y’urugendo rw’ingabo zari iza APR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba imwe mu zicungwa n’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi ngoro yuzuyemo amateka y’uko urugamba rwagenze kugeza ubwo tariki ya 7 Nyakanga igihugu kibohowe.

Ubwo iyi ngoro yatahwaga Perezida Paul Kagame yitegereje ifoto y’umugore wambaye imyenda ya gisirikare y’ingabo za RPA ateruye umwana.

Uretse Perezida Kagame wafotowe yitegereza iyi foto, n’abandi bantu basanzwe bagiye basura iyi Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bagiye bagaragaza ko iri mu byabashimishije ndetse bakabisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yitegereza Intaramirwa Daphrose ateruye umwana mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu

Ibi byatumye KT Press itangira gushakisha uriya musirikare ndetse n’umwana yari ateruye, ibintu bitari byoroshye kuko nubwo ababanye nawe mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu bamuvugaga ibigwi, batagaragaza uko bamubona ndetse bamwe bakavuga ko ashobora kuba yaritabye Imana.

Nyuma yo gushakisha iki kinyamakuru cyaje kubwirwa n’umwe mu bakozi bacyo ko amuzi, kuko avuga ko we n’abavandimwe be barokowe n’Inkotanyi bajyanwa ahitwa Urumuri.

Nubwo yavuze ko izina rye ari Intaramirwa Daphrose ndetse azi neza ko akiriho, hari hashize nk’umwaka atazi amakuru y’aho aherereye.

Ku bw’amahirwe ariko baje kumenyako Rtd Capt Intaramirwa atuye mu karere ka Nyagatare, aho umwe mu bakozi b’iki kinyamakuru yagiye kumusura, amusaba ko baganira.

Mu kiganiro bagiranye yavuze ko atibuka igihe iriya foto yafatiwe.

Ati “Ntabwo nibuka umunsi yafotoreweho ariko ndibuka ko hari umunyamakuru wavugaga Igiswahili wagendaga afata amafoto. Hari byinshi byo gukora, twari dufite igihugu tugomba kugaruramo amahoro, hari imfubyi nyinshi. Hari abasivili benshi bashonje kandi bakomeretse bazaga aho twari turi. Ibintu byari bimeze nabi, gufata amafoto ntabwo byari mu bintu byihutirwa.”

Yakomeje avuga ko Interahamwe zahigaga ndetse zikica inzirakarengane, mu gihe Inkotanyi zo zarwanaga zishaka gutabara Abanyarwanda benshi bashoboka.

Mu barokowe hakaba harimo abana barimo n’abafite ukwezi kumwe aho bajyanwaga ku Kigo cyari cyariswe Urumuri ndetse n’ahandi hakoraga nkacyo.

Ubwo Jenoside yatangiraga ku ya 7 Mata 1994, Perefegitura ya Byumba kuri ubu isigaye ariko akarere ka Gicumbi ari naho FPR yari ifite ibirindiro yari yarabohowe, abantu benshi bakaba barahahungiraga kuko babaga bizeye gukira.

Iriya foto ya Intaramirwa ateruye umwana yafatiwe mu Urumuri, aho ariwe wari uyoboye itsinda ryitaga ku mfubyi zari zihari.

Intaramirwa Daphrose atuye i Nyagatare ntakiri mu gisirikare

Ajya ku rugamba ntawari uzi ko yabyaye

Intaramirwa w’imyaka 68 wari waravukiye i Gahini mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yavuye mu Rwanda ahungira muri Uganda ubwo Abatutsi batangiraga kwicwa.

Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu Ukwakira 1990, yari atuye mu cyaro cya Bulemezi akaba yari yarashakanye n’Umunya- Uganda.

Nubwo cyari icyemezo kitoroshye, uyu mubyeyi wari ufite abana batandatu yafashe umwanzuro wo gusanga abandi ku rugamba, ndetse umugabo we aramushyigikira.

Intaramirwa kuri ubu ufite abana bane n’abuzukuru, aho umwe yapfuye mbere y’urugamba, mu gihe undi yapfuye adahari.

Avuga ko bagenzi be bamenye ko yabyaye ubwo umwe mu bana be nawe yazaga mu ntambara yo kubohora igihugu.

Ati “Birambabaza cyane kuba ntarabashije gushyingura umwana wanjye ariko nzi neza ko ubu aruhukiye mu mahoro kuko urugamba twariho rwari rukwiye.”

Amashereka ye yahembuye benshi

Mu masaha agera ku munani abanyamakuru bamaranye na Intaramirwa, bamusabye kubashushanyiriza uko ubuzima bwari bwifashe na bariya bana, ikibazo yagerageje gusubiza nubwo hari aho yageraga agafatwa n’ikiniga.

Ati “Ubuzima bwari bubi. Yego hari ibyo kurya nk’amata na celerac. Nagombaga konsa abari abana, rimwe na rimwe iyo nariraga nabo barariraga. Ariko baje kurokoka, ubu ni ababyeyi b’abagore n’abagabo. Ibi nibyo bituma nsabwa n’ibyiyumviro, iyo mpuye nabo turarira kubera ibyabaye ariko nkababwira ko dufite igihugu cyiza kizabitaho.”

Hari amakuru avuga ko mu Urumuri aho uyu mubyeyi yabaga habaga imfubyi zigera ku 100, ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga, bamwe bakaba barajyanywe mu bigo by’imfubyi, abandi bagafashwa n’imiryango itegamiye kuri leta yari yaratangiye gukorera mu gihugu.

Hari n’abanze gutandukana nawe ariko aza kubana nabo mu Mujyi wa Kigali, abandi bahujwe n’imiryango yabo.

Ese umwana agaragara ateruye ni inde?

Intaramirwa avuga ko uriya mwana yari ateruye yazanywe mu Urumuri na se wari ugiye ku rugamba.

Ubwo FPR yamaraga gufata igihugu muri Nyakana 1994, uyu mugabo ngo yagarutse gufata umwana we.

Ati “Nyuma ariko y’imyaka itari mike naje kumenya ko umwana yapfuye azize indwara. Icy’ingenzi ariko ni uko uriya mwana yarokotse kwicwa n’Interahamwe.”

Uyu mubyeyi uganira n’abana yitayeho kuri ubu bakuze binyuze mu matsinda ya WhatsApp yitwa Family Masaka” na “Family Urumuri”, aho atuye ni umuyobozi w’umudugudu, umwanya ahora atorerwa kandi abasha kwitwaramo neza by’umwihariko abifashijwemo n’indangagaciro za gisirikare zikimuri mu maraso.

Ahamya ko ubwo umwana w’umukobwa n’umuhungu bose bashoboye ndetse kuba yararwaniraga ibintu bifatika bikaba biri mu byatumye adacika intege.

Yafashe umwanzuro wo gusezera mu ngabo mu 1997 kuko yumvaga ko umusanzu we yawutanze, bityo akwiye kureka abakiri bato bagakomereza aho yari agejeje.

Avuga ko iriya foto igaragaza Kagame amwitegereza yagiye ayohererezwa kenshi nyuma gato y’uko iriya ngoro itashywe. Akaba avuga ko yakwishima kurushaho agize amahirwe yo kwifotozanya na Perezida we.

Ati “Ntewe ishema n’aho igihugu kigeze uyu munsi. Ni umugabo udapfa kubona umwanya kugira ngo tugere aha hari ibitambo byinshi byagombaga gutangwa. Birumvikana ko nari kwishima kurushaho iyo ngira amahirwe yo kuba muri iriya foto na perezida wanjye, ariko nzi neza ko hari igihe kizagera nkabasha gufata ikiganza cye.”

Capt. Intaramirwa Daphrose

 

2018-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Editorial 13 Aug 2018
Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Editorial 01 Oct 2017
Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Editorial 17 Apr 2017
Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Nibyo koko Museveni arakomeye imbere ya Muhoozi kuko yamubyaye akamuha byose ariko siko bimeze kuri Afurika nkuko yabivuze

Editorial 27 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.
Amakuru

Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Editorial 19 May 2021
CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$
HIRYA NO HINO

CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

Editorial 02 Apr 2019
Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho
ITOHOZA

Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho

Editorial 07 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru