• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi wasuye u Rwanda

Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi wasuye u Rwanda

Editorial 15 Aug 2017 Mu Rwanda

Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi yavukiye i Cairo tariki 19 Ugushyingo 1954 (afite imyaka 63), akaba ari Perezida wa gatandatu wa Misiri wagiye ku butegetsi kuva mu 2014.

Se yitwa Said Hussein Khalili al-Sisi naho nyina akitwa Soad Mohamed, bari batuye mu gace kitwa Zagazig i Cairo ariko umuhungu wabo akurira ahitwa Gamaleya hafi y’umusigiti witwa al-Azhar mu gace kari gatuwe n’Abayisilamu, Abayahudi n’Abakirisitu.

Sisi yaje kujya mu ishuri rya gisirikari rya Misiri aho arangije amasomo yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu gisirikari cya Misiri nyuma aza no koherezwa mu butumwa mu mujyi wa Riyadh muri Arabia Saoudite nka ‘military attaché’.

Yarangije amasomo ya gisirikari mu 1977 ajya mu ngabo zirwanira ku butaka zikoresheje ibifaru, aza kuba komanda w’ingabo mu Majyaruguru mu 2008 ndetse n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikari.

Nyuma y’impinduramatwara yo mu Misiri mu 2011 hamaze gutorwa Perezida Mohamed Morsi, Sisi yagizwe Minisitiri w’Ingabo tariki 12 Kanama 2012 asimbuye Marshal Hussein Tantawi wari warashyizweho na Perezida Hosni Mubarak.

Nka Minisitiri w’Ingabo akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Sisi yagize uruhare mu guhirika ku butegetsi Perezida Morsi tariki 3 Nyakanga 2013 nyuma y’aho abaturage bigaragambije muri Kamena uwo mwaka basaba ko yegura.
-7614.jpg

Yaseshe Itegeko Nshinga rya Misiri ryo mu 2012 hamwe n’abo bafatanyije n’abakuru b’idini bashyiraho inzira ya politiki yo kugenderaho yari ikubiyemo gutora Itegeko Nshinga rishya, inteko ndetse n’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Morsi yasimbuwe na Perezida w’inzibacyuho Adly Mansour washyizeho guverinoma nshya ari yo yataye muri yombi abakuru b’ishyaka Muslim Brotherhood na bamwe mu bayoboke baryo bagashyirwa muri gereza.

Ku itariki 26 Werurwe 2014, mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abakunda uyu mugabo, Sisi yasezeye igisirikari maze atangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye hagati ya tariki 26 na 28 Gicurasi aho yari ahanganye na Hamdeen Sabahi.

Byarangiye Sisi atowe ku bwiganze bw’amajwi 97% maze aba Perezida wa gatandatu wa Misiri.

-7612.jpg

Yarahiriye kuyobora Misiri tariki 8 Kamena 2014 aho uyu muhango wabaye umunsi w’ikiruhuko udasanzwe muri iki gihugu, abari ku cyanya cyanditse amateka cya Tahrir Square ahari abasaga miliyoni y’Abanyamisiri bishimiye intsinzi ya Sisi, dore ko polisi n’abasirikari bari bafunze umujyi wose umutekano ukaze cyane kugira ngo hatagira urogoya ibi birori.

-7613.jpg

Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi

2017-08-15
Editorial

IZINDI NKURU

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Editorial 04 Nov 2017
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 04 Apr 2022
Perezida Kagame  yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Editorial 28 Aug 2016
Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Editorial 04 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Ruvusha yavuze ku ‘binyoma’ by’abaherutse kwigamba gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Gen. Ruvusha yavuze ku ‘binyoma’ by’abaherutse kwigamba gutera u Rwanda

Editorial 09 Aug 2018
Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura
Mu Mahanga

Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura

Editorial 29 Aug 2018
Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.
Uncategorized

Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.

Editorial 24 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru