Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi yavukiye i Cairo tariki 19 Ugushyingo 1954 (afite imyaka 63), akaba ari Perezida wa gatandatu wa Misiri wagiye ku butegetsi kuva mu 2014.
Se yitwa Said Hussein Khalili al-Sisi naho nyina akitwa Soad Mohamed, bari batuye mu gace kitwa Zagazig i Cairo ariko umuhungu wabo akurira ahitwa Gamaleya hafi y’umusigiti witwa al-Azhar mu gace kari gatuwe n’Abayisilamu, Abayahudi n’Abakirisitu.
Sisi yaje kujya mu ishuri rya gisirikari rya Misiri aho arangije amasomo yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu gisirikari cya Misiri nyuma aza no koherezwa mu butumwa mu mujyi wa Riyadh muri Arabia Saoudite nka ‘military attaché’.
Yarangije amasomo ya gisirikari mu 1977 ajya mu ngabo zirwanira ku butaka zikoresheje ibifaru, aza kuba komanda w’ingabo mu Majyaruguru mu 2008 ndetse n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikari.
Nyuma y’impinduramatwara yo mu Misiri mu 2011 hamaze gutorwa Perezida Mohamed Morsi, Sisi yagizwe Minisitiri w’Ingabo tariki 12 Kanama 2012 asimbuye Marshal Hussein Tantawi wari warashyizweho na Perezida Hosni Mubarak.
Nka Minisitiri w’Ingabo akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Sisi yagize uruhare mu guhirika ku butegetsi Perezida Morsi tariki 3 Nyakanga 2013 nyuma y’aho abaturage bigaragambije muri Kamena uwo mwaka basaba ko yegura.
Yaseshe Itegeko Nshinga rya Misiri ryo mu 2012 hamwe n’abo bafatanyije n’abakuru b’idini bashyiraho inzira ya politiki yo kugenderaho yari ikubiyemo gutora Itegeko Nshinga rishya, inteko ndetse n’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Morsi yasimbuwe na Perezida w’inzibacyuho Adly Mansour washyizeho guverinoma nshya ari yo yataye muri yombi abakuru b’ishyaka Muslim Brotherhood na bamwe mu bayoboke baryo bagashyirwa muri gereza.
Ku itariki 26 Werurwe 2014, mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abakunda uyu mugabo, Sisi yasezeye igisirikari maze atangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye hagati ya tariki 26 na 28 Gicurasi aho yari ahanganye na Hamdeen Sabahi.
Byarangiye Sisi atowe ku bwiganze bw’amajwi 97% maze aba Perezida wa gatandatu wa Misiri.
Yarahiriye kuyobora Misiri tariki 8 Kamena 2014 aho uyu muhango wabaye umunsi w’ikiruhuko udasanzwe muri iki gihugu, abari ku cyanya cyanditse amateka cya Tahrir Square ahari abasaga miliyoni y’Abanyamisiri bishimiye intsinzi ya Sisi, dore ko polisi n’abasirikari bari bafunze umujyi wose umutekano ukaze cyane kugira ngo hatagira urogoya ibi birori.
Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi