• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso   |   22 Jun 2025

  • IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA   |   19 Jun 2025

  • APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa   |   17 Jun 2025

  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko nibyo byaranze RNC muri 2016

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko nibyo byaranze RNC muri 2016

Editorial 25 Dec 2016 ITOHOZA

Bombori bombori muri Rwanda National Congress [RNC], ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Muri uyu mwaka dusoza ( 2016 ) Abarigize bariryaniyemo , bashinjanya kwadukana politiki ya munyangire, kurema udutsiko tugizwe n’abahoze ari abasirikare n’udushingiye ku bwoko ndetse no kugundira ubutegetsi ku buryo byatumye ricikamo ibice birangwa n’ibitutsi bikomeye biherekejwe no kwangana urunuka.

Tariki ya 1 Nyakanga, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya].

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa, Gahimba Gerald, Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan mu kwezi kwa karindwi batangazaje ku mugaragaro ko bitandukanije na Kayumba bashinga umutwe wabo New RNC, Rudasingwa yigaragajemo nk’umuyobozi wawo, aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC.

-5132.jpg

Gen.Kayumba Nyamwasa

Mu kiganiro Imvo n’imvano cyatambutse kuri Radio BBC tariki ya 9 Nyakanga 2016, humvikanyemo guterana amagambo gukomeye hagati ya Dr Rudasingwa na Hérve Condo wari usanzwe ari icyegera cye cya kabiri mu buyobozi bwa RNC. Mu mvugo irimo ubukana, Condo yashinje Rudasingwa gushaka kugundira ubutegetsi mu ishyaka yanga kwemera ko hakorwa amatora ndetse no guhora mu matwi ya Kayumba Nyamwasa amusukamo amagambo adakwiye. Anamushinja kandi no kutitabira gahunda zose z’ishyaka.

Udutsiko tw’abasirikare n’abahutu twashyizwe mu majwi

Rudasingwa yicuza bikomeye kuba yarabaye muri RNC. Mu kiganiro na BBC yagaragaje ko kujya muri RNC bisa no kuba yarataye umurongo kuko yahuye na Kayumba Nyamwasa wubatse akazu muri iryo shyaka kagizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahungiye mu mahanga.

Ati “Yubatse akazu akoresheje abantu bahoze ari abasirikare akenshi bahoze bamukorera akiri mu Rwanda.”

-5133.jpg

Rudasingwa Theogene

Mu mikorere ye kandi, Rudasingwa yabangamiwe cyane n’abo yita “Agatsiko k’abatutsi” bahoze mu ngabo bakorera Kayumba, ngo ni bo bayoboraga, Rudasingwa na bagenzi be bakabaheza, ku buryo abagize ako gatsiko bumvaga amabwiriza bagomba kuyakura kuri Kayumba, akaba ari nawe bagomba gutangaho raporo, mu gihe amategeko ishyaka ryabo ryagenderagaho atari ko yabigenaga.

Rudasingwa kandi avuga ko abataramushakaga bahoraga banyuranamo, bacicikana mu ngendo zigana muri Afurika y’Epfo bajya gutanga raporo kwa Kayumba.

Ati “Mu myaka ibiri maze nta raporo n’imwe nigeze mbabonaho, muri icyo gihe Afurika y’Epfo isa n’iyabaye i Maka [Mecque] ha handi abayisilamu bajya gusengera buri mwaka, mba numva abahisi n’abagenzi bagiye muri Afurika y’Epfo gufata amabwiriza.”

Iryo hezwa ryatumaga Rudasingwa yumvira amabanga ya RNC hanze nk’uko undi muturage wese yayumva ariko atayavanye mu ishyaka imbere. Ayo makimbirane yatangiye gukomera guhera mu myaka ibiri ishize ubwo hari hateganyijwe amatora y’abagombaga guhagararira iryo shyaka no kuriyobora, icyo gihe Kayumba ashaka gushyiraho abahagarariye RNC i Burayi agendeye ku bwoko.

Mu buyobozi bwa RNC i Buruseli mu Bubiligi hari umwiryane, gushihurana no guterana amagambo byatumye bareka amatora yari ahateganyijwe, asubikwa kugira ngo uwo mwuka mubi ubanze uhoshe.

-5134.jpg

Alexis Rudasingwa RNC-ishaje i Buruseli mu Bubiligi

Icyo gihe ngo abo bayabozi bakoranaga inama baryana ku buryo bukomeye, Rudasingwa asobanura agaragaza ko baje “gufata icyo cyemezo, ariko noneho abo nise ako gatsiko baza kuzamukana ubukana,” inama twajyaga tuzirangiza buri muntu wese yubitse umutwe yibaza ngo ibi bintu nagiyemo ni ibiki?”

Rudasingwa ntazibagirwa agasuzuguro gakomeye yahuye nako

Agatsiko k’abahoze ari abasirikare bakoranaga bya bugufi na Kayumba kafashe icyemezo cyo kuvanaho Umuyobozi w’agateganyo kari kashyizeho mu Bubiligi, Rudasingwa bamugira umuyobozi wa RNC i Buruseli atagishijwe inama cyangwa ngo abimenyeshwe mbere, ibintu abona nk’agasuzuguro gakomeye yagiriwe.

Ati “Ni uko umukuru wa RNC, Njyewe Rudasingwa bangira umukuru w’akarere ka Buruseli, kugeza tariki ya 1 Nyakanga ni njye wari umukuru wa Buruseli. Namwe mwumve aho RNC yari igeze aho umukuru w’ihuriro aba n’umukuru w’akarere.”

Kayumba akwirakwiza amacakubiri ashingiye ku bwoko

Kayumba yabwiye Rudasingwa na Gahima ko ashaka ko hatorwa umututsi akayobora RNC i Buruseli. Ibi Rudasingwa yarabyemeye ariko amwumvisha ko amatora akwiye kuba mu mucyo.

Kubera iki umututsi?

Abahutu ngo nibo benshi muri RNC ku buryo ngo n’ubuyobozi bw’iryo shyaka mu ntara [intara ni igihugu runaka] buri mu biganza byabo. Ati “Yavuze ko ahandi hirya no hino ku Isi hose abahutu ari bo benshi mu bayoboye ihuriro, abara intara ku yindi avuga ko nibura umututsi ari we ukwiriye kuyobora no mu Bufaransa […] Abanyarwanda si nk’amashaza cyangwa ibishyimbo, ubara ngo uyu ni umututsi uyu ni umuhutu, ariko niko yabyifuje.”

Gusubiranamo gukomeye hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Abayobozi bari hejuru muri RNC barimo Rudasingwa bakomeje guhangana n’agatsiko k’abahoze ari abasirikare, kabatuka kugeza igihe bose basa n’ababarekera ubuyobozi bw’ishyaka. Icyo gihe ndetse Rudasingwa yamenye ko hari umugambi wacuzwe wo kumuvana ku buyobozi, abirwanyije igice cya Kayumba giheraho kivuga ko yanze amatora.

Ati “ Amatora ni umugambi wacuzwe wari umaze igihe, yuko hazabaho amatora bakavanaho Rudasingwa, Musonera na Ngarambe, twamaze igihe tubyumva ko Kayumba yagiye abiganira n’abantu.”

Uguhangana gukomeye hagati ya Rudasingwa na Condo

Herve Condo, icyegera cya kabiri mu ishyaka RNC yavuze ko hari ibibazo bitandukanye byajyaga bivuka mu ishyaka Rudasingwa akabibika, bikamubyimbiramo, nyuma akabijyana mu nzego zidashinzwe kubikemura asimbutse izigenwa n’itegeko.

-5135.jpg

Condo Gervais bita Umuteruzi w’ibibindi kwa Gen. Kayumba

Ati “Umuntu azi ibibazo biremereye 14, arabiterura abijyana mu rwego rwagereranywa na Ngishwanama ariko rutemewe n’amategeko y’ihuriro, aciye kuri ba somambike be, bagenzi be bane bashobora kumubera abanyamabanga bamugira inama.”

Urwishe ya nka ruracyayirimo

Rudasingwa na Kayumba baje kwicazwa hasi n’abagize ubuyobozi bwa RNC bababaza ukuri kw’ibibazo bafitanye basaba ko byakemurirwa mu ishyaka, ariko buri ruhande ntirwanyurwa.

Guca ku ruhande, bakageza ibibazo mu nzego zitabishinzwe ngo ni indwara y’icyorezo yokamye RNC. Condo ati “Kwanga gukorera mu nzego [Rudasingwa] arega abandi ahubwo ni we wabikoraga, kuko atigeze ashaka kuzikoreramo. Ararega abantu ko bagenda bakajya guca inyuma bakajya kwa Kayumba kumubwira ibintu, na we akarenga izo nzego akajya kumuganirira [Kayumba] azi ko zihari. Ntabwo waba ugaya ikintu ngo nawe ujye kugikora.”

Rudasingwa kandi ngo bagiye bamutumira kenshi mu nama z’ishyaka ariko akabyanga, bamushaka ntibamubone, ndetse n’abayobozi ubwabo barashakanaga ugasanga ntibabonanye.

Condo ahakana kuba yarakoresheje agatsiko k’abahutu byavuzwe ko ayoboye, mu kubera ikibazo Rudasingwa, ati “Niba utwo dutsiko turiho usibye ko nemera ko ari baringa kubera ko bavuga ngo ni ak’abatutsi bahoze mu gisirikare, kandi ari abasivili nk’abandi bose, bakavuga n’agatsiko k’abahutu kayobowe na Condo, ntikabaho.[…]Uvuze ngo mfite Leadership [uburyo bwo kuyobora] ikomeye, utwo dutsiko ntubashe kudukontorora waba ufite ikibazo gikomeye cyane.”

Batukana birenze ibya gishumba

Ubusanzwe mu muco nyarwanda byari bisanzwe bizwi ko abashumba aribo batukana, ndetse n’iyo hagize utuka undi usanga bakoresha imvugo ngo ‘aratukana nk’umushumba’. Ibiri muri RNC byo birenze kuba iby’abashumba, ahubwo ni iby’abitwa ‘Rwoma’, ni ukuvuga umushumba wakuriye mu nka ubuzima bwe bwose, aziberamo n’ibitutsi bye nta wamuhiga mu gutukana.

Ukurikije uko Rudasingwa agaragaza ibitutsi byeze muri RNC wiyumvisha ko ntaho bitandukaniye n’iby’abo bashumba babigize umwuga, ku buryo nta handi yigeze abyumva mu mashyaka yabayemo.

Ati “Nta munsi n’umwe nari nakagiye mu nama ngo numve ibitutsi no gusuzugurana maze imyaka ibiri numva muri RNC. Ako gatsiko nabonye imyifatire yako mibi muri RNC.”

Rudasingwa ntiyifuza RNC ya Kayumba mu miyoborere y’u Rwanda

Irondakoko, guhembera amacakubiri, gutukana n’ibindi ngo ntibyakundira Kayumba n’igice cy’ishyaka rye kuba bafata u Rwanda ngo barutegeke nk’uko babyifuza, mu buzima bwe ntiyifuriza ako gatisko icyiza.

Ati “Abantu nibashaka bazabisobanure uko bashaka, aho kugira ngo agatsiko kameze nka kuriya ugahe igihugu….. namaze igihe nicara mu nama bavuga ngo ntabwo ndi ahantu nagombye kuba ndi.”

-5136.jpg

Udutsiko muri RNC

RNC yashinzwe mu mwaka wa 2010 na Kayumba Nyamwasa afatanyije na Theogene Rudasingwa, mukuru we Gerald Gahima n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda nyuma bakaza guhunga kubera ibyaha n’amakosa aremereye byagiye bibagaragaraho, ndetse bamwe muri bo babihamywa n’inkiko.

Muri 2011 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda rwakatiye Kayumba Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo imyitwarire mibi, gukoresha ububasha nabi no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubusanzwe muri politiki ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritizwa umurindi n’imikorere mibi y’iriba riburiho. Ku birebana n’u Rwanda, bitewe n’umuvuduko mu iterambere n’imiyoborere myiza Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kugeza ku gihugu, biragoye kuba haboneka ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryihandagaza rikavuga ’riti tuzageza uburezi kuri bose, serivisi z’ubuvuzi zizagezwa byoroshye kuri bose, imihanda izasanwa indi yubakwe’, n’ibindi byinshi mu bifitiye abaturage akamaro kuko byose biri gushyirwa mu bikorwa kandi ku muvuduko udasanzwe.

Ishyaka RNC ni rimwe mu mashyaka menshi akorera hanze arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa abasesenguzi bagaragaza ko aya mashyaka asa n’atagira umurongo uhamye ahanini bitewe n’uko utamenya neza icyo aharanira. Imikorere myiza mu buryo buhambaye y’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda ikomeje kubera urucantege amashyaka atavuga rumwe naryo, kandi mu gihe bikomeje bitya bizagorana ko habaho opozisiyo ihamye.

Umwanditsi wacu

2016-12-25
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana  Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Editorial 06 Mar 2018
Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Editorial 25 Nov 2017
Urupfu rwa Nyampinga wa mbere w’u Burundi rwatunguye benshi

Urupfu rwa Nyampinga wa mbere w’u Burundi rwatunguye benshi

Editorial 10 Jan 2017
Nyagatare: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Editorial 18 Oct 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru