Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora yabereye muri Kongere y’uyu muryango yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017.
Paul Kagame wari usanzwe ari Chairman yatowe n’abanyamuryango 2340 mu gihe abanyamuryango batora bari 2342, bisobanuye ko yagize 99.9%, amajwi abiri niyo yabaye imfabusa.
Ku mwanya wa Visi Chairman abatora bari 2342 muri bo abatoye neza ni 2292 mu gihe imfabusa zabaye 19 n’abifashe 31. Bazivamo Christophe wari umukandida rukumbi yabonye amajwi 2292 ku bantu 2342 bingana na 97.8%.
Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, abatoye bari 2285 imfabusa ni 15, abifashe baba 42. Ngarambe François wari umukandida rukumbi yagize 97.5% bingana n’abanyamuryango 2281 mu bantu batoye bangana na 2342.
Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu igizwe na Chairman, Umwungirije, Umunyamabanga Mukuru, abakomiseri rusange 10 n’abakomiseri bahagarariye urubyiruko 12.
Abatowe bazamara imyaka itanu ishobora kongerwa mu gihe mbere yari ine. Mu kwamamaza abayigize, Sheikh Abdoul-Kareem Harerimana yashyigikiye ko Paul Kagame yaba umukandida ku mwanya wa Chairman. Ati “ Ni umugabo ureba kure kandi imvugo ye ikaba ingiro”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yari yamamaje Paul Kagame ku mwanya wa Chairman avuga ko ari ‘umugabo ufite ibigwi ntagereranywa ugifite byinshi yageza ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange’.
Depite Jeanne D’Arc Uwimanimpaye yamamaje Umunyamabanga Mukuru usanzwe Ngarambe François aho yavuze ko ‘ibigwi bye birigaragaza’. Naho Senateri Tito Rutaremara yamamaza Bazivamo Christophe ku mwanya wa Visi Chairman.
Mu kumwamamaza yagize ati “Bazivamo yagaragaje ubupfura no gukunda umurimo, haba mu kazi akora ubu kandi aho yanaduhagarariye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. N’igihe yakoraga muri Guverinoma imirimo ashinzwe yayikoze neza.”
Abakomiseri mu nama nkuru ya FPR, abahagarariye urubyiruko hiyamamaje 22 bagombaga gutorwamo 10 gusa. Abatowe ni Uwanyirigira Clarisse; Rusera Tessy; Ndayishimiye Alain; Kwizera Christelle; Muganza Julian; Igabe Edmond; Rukundo Constantin; Uwamariya Assumpta; Arusha Joel; Tuyishime Adrien.