• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Editorial 16 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora yabereye muri Kongere y’uyu muryango yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017.

Paul Kagame wari usanzwe ari Chairman yatowe n’abanyamuryango 2340 mu gihe abanyamuryango batora bari 2342, bisobanuye ko yagize 99.9%, amajwi abiri niyo yabaye imfabusa.

Ku mwanya wa Visi Chairman abatora bari 2342 muri bo abatoye neza ni 2292 mu gihe imfabusa zabaye 19 n’abifashe 31. Bazivamo Christophe wari umukandida rukumbi yabonye amajwi 2292 ku bantu 2342 bingana na 97.8%.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, abatoye bari 2285 imfabusa ni 15, abifashe baba 42. Ngarambe François wari umukandida rukumbi yagize 97.5% bingana n’abanyamuryango 2281 mu bantu batoye bangana na 2342.

Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu igizwe na Chairman, Umwungirije, Umunyamabanga Mukuru, abakomiseri rusange 10 n’abakomiseri bahagarariye urubyiruko 12.

Abatowe bazamara imyaka itanu ishobora kongerwa mu gihe mbere yari ine. Mu kwamamaza abayigize, Sheikh Abdoul-Kareem Harerimana yashyigikiye ko Paul Kagame yaba umukandida ku mwanya wa Chairman. Ati “ Ni umugabo ureba kure kandi imvugo ye ikaba ingiro”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yari yamamaje Paul Kagame ku mwanya wa Chairman avuga ko ari ‘umugabo ufite ibigwi ntagereranywa ugifite byinshi yageza ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange’.

Depite Jeanne D’Arc Uwimanimpaye yamamaje Umunyamabanga Mukuru usanzwe Ngarambe François aho yavuze ko ‘ibigwi bye birigaragaza’. Naho Senateri Tito Rutaremara yamamaza Bazivamo Christophe ku mwanya wa Visi Chairman.

Mu kumwamamaza yagize ati “Bazivamo yagaragaje ubupfura no gukunda umurimo, haba mu kazi akora ubu kandi aho yanaduhagarariye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. N’igihe yakoraga muri Guverinoma imirimo ashinzwe yayikoze neza.”

Abakomiseri mu nama nkuru ya FPR, abahagarariye urubyiruko hiyamamaje 22 bagombaga gutorwamo 10 gusa. Abatowe ni Uwanyirigira Clarisse; Rusera Tessy; Ndayishimiye Alain; Kwizera Christelle; Muganza Julian; Igabe Edmond; Rukundo Constantin; Uwamariya Assumpta; Arusha Joel; Tuyishime Adrien.

 

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe atorerwa kumwungiriza naho Ngarambe François atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru

 

Perezida Kagame aganira n’Umunyamabanga Mukuru, Ngarambe François; Visi Chairman, Bazivamo Christophe n’abakomiseri barimo Uwacu Julienne na Musoni James

 

Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko iyi kongere ari umwanya wo gukomeza kugera ku ntego zayo

 

Yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutora Komite Nyobozi nshya, yizeza ko izakora inshingano zayo uko bikwiye

 

Perezida Kagame ubwo yatoraga kimwe n’abandi banyamuryango bose

 

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi aganira na Visi Chairman, Bazivamo Christophe

Amafoto: Village Urugwiro

2017-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Perezida Kagame yahaye abantu 9 impeta y’Igihango Ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa

Editorial 19 Nov 2017
Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa

Mu Burundi kwangira abakandida bigenga bihangayikishije ba Rwasa

Editorial 04 Jan 2018
Perezida Kagame yasesekaye  muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Perezida Kagame yasesekaye muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Editorial 10 Oct 2018
Ubufatanye hagati ya leta y’u Burundi, Uganda n’imitwe ya gisirikare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubufatanye hagati ya leta y’u Burundi, Uganda n’imitwe ya gisirikare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 30 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza
Amakuru

Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza

Editorial 14 Mar 2021
Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza
Amakuru

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Editorial 17 Feb 2021
Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?
Amakuru

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Editorial 09 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru