Ubwo hakinwaga umukino wo kwishyura hagati y’ikipe y’igihugu ya Ethiopie yakiriye iy’u Rwanda mu mukino wa kabiri, warangiye Amavubi y’abari munsi y’imyaka 20 mu bagore isezerewe ku giteranyo cy’imikino ibiri, ni nyuma yaho yatsinzwe bitego 4-0 mu mukino wo kwishyura kuko n’umukino ubanza wabereye i Kigai ari uko wari warangiye.
Muri uyu umukino wakinwe mu rwego rwo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha mu gihugu cya Costa Rica , u Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa gutsinda ibitego byibuze 5-0 kugriango yizere gukomeza mu ijonjorarya gatatu ry’iyi mikino.
Ubwo uyu mukino waberaga mu gihugu cya Ethiopie, Amavubi yatangiye atsindwa igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 14 cyatsinzwe na Messay Temesgen, mbere y’uko bajya ku ruhuka ku munota wa 43 bongeye gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tourist Lemma.
Amakipe yombi avuye ku ruhuka, nibwo iyi kipe yakatishije itike yo gukomeza mu kindi kiciro gikurikiyeho kuko ku munota wa 57 iyi kipe y’u Rwanda yongeye gutsindwa ibitego bibiri byatsinzwe na Aregash Kalsa, bityo uyu mukino urangira ari 4-0, bisanga ibindi nkabyo bari batsinzwe mu mukino ubanza.
Gutsindwa ibitego 8-0 ku Mavubi bivuze ko basezerewe muri iyi mikino nyuma yaho mu ijonjora ribanza u Rwanda rwari rwasezereye ikipe ya Sudan yo itari yitabiriye iri jonjora ribanza ryo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha 2022 mu gihugu cya Costa Rica.