U Rwanda rwatsindiwe imbere y’abafana kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibitego bibiri kuri kimwe na Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.
Uyu mukino wakurikiranwe n’abafana benshi, waranzwe n’ibyishimo ku Banyarwanda mu minota ya mbere biza kuba agahinda mu masegonda ya nyuma y’igice cya mbere ubwo Umunyezamu Kwizera Olivier yitsindishaga igitego bakamukwena bikomeye.
Mu minota ya mbere u Rwanda nirwo rwatangiye rusatira cyane ku mipira yavaga kuri Rutanga Eric, ariko nta n’umwe wigeze utanga umusaruro.
Côte d’Ivoire yagerageje gushaka nayo uburyo ariko umunyezamu Kwizera Olivier arawufata awutera kwa Bizimana Djihad wari hagati mu kibuga nawe atera ishoti rya kure riragenda rikubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 12 ku ikosa Haruna yakoreye Jean Michael Seri ukinira Fulham mu Bwongereza, umusifuzi Jackson Pavaza yatanze Coup Franc gusa ntiyagira icyo ibyara.
Côte d’Ivoire yakomeje kugerageza kumenera mu bwugarizi bw’Amavubi ariko Nirisarike na Rwatubyaye babyitwaramo neza.
Yannick Mukunzi niwe wahawe ikarita y’umuhondo ya mbere mu mukino nyuma yo gukorera ikosa myugariro Eric Bertrand Bailly ukinira Manchester United mu Bwongereza.
Mu bwenge bwinshi, Hakizimana Muhadjili nawe yahesheje myugariro wa Tottenham Hotspur, Serge Aurier, ikarita y’umuhondo nyuma yo kumukoreraho ikosa hagati mu kibuga.
Umusifuzi amaze kugaragaza umunota umwe w’inyongera ngo igice cya mbere kirangire, kapiteni Haruna yafashe umupira hagati awusubiza inyuma ku munyezamu Olivier Kwizera.
Uyu munyezamu ukinira Free States Stars muri Afurika y’Epfo yafunze umupira ashatse gucenga Jonathan Kodjia ahita awumwambura awohereza mu rushundura.
Abafana bari bakubise buzuye stade bahise bikorera amaboko naho abakinnyi bandi mu kibuga bajya gucyaha uyu munyezamu gusa nta kindi byari gutanga kuko u Rwanda rwari rumaze kujya inyuma ku gitego 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira, Côte d’Ivoire yari yamaze kuzamura icyizere cyane, yinjiye mu mukino vuba inabona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri cyinjijwe na Max Alain Gradel wa Toulouse FC mu Bufaransa.
Amavubi yabonye uburyo bwo kwishyura igitego ku mutwe watewe na Nirisarike Salomon ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.
Umutoza Mashami Vincent yahise akora impinduka akuramo Hakizimana Muhadjili, yinjiza rutahizamu Danny Usengimana kugira ngo yongerere imbaraga ubusatirizi.
Rutahizamu Kagere Meddie wahamagawe mu Mavubi bwa mbere nyuma y’imyaka ine yarambuwe ubwenegihugu, yaje guhagurutsa abafana abagarurira icyizere atsinda igitego cyiza ku mupira yari ahawe na Ombolenga Fitina.
Mashami yongeye gukora impinduka ku munota wa 67 akuramo Mukunzi Yannick yinjiza Kevin Muhire bidatinze akuramo na kapiteni Haruna Niyonzima yinjiza Iranzi Jean Claude igitambaro agisigarana Mugiraneza Jean Baptiste.
U Rwanda n’ubwo rwari inyuma, abakinnyi bakomeje kwitanga cyane ndetse bakabona uburyo bwo gutsinda ariko amahirwe ntabasekere kuko Bizimana Djihad yongeye gutera umutambiko wa gatatu wakabaye wavuyemo igitego.
Umutoza wa Côte d’Ivoire, Ibrahim Kamara, nawe yahise akora impinduka akuramo Nicolas Pepe ukinira Lille mu Bufaransa yinjiza Roger Claver Assale nyuma akuramo Die Serey wa FC Bale yinjiza Cheick Kadar Doukoure wa Levante muri Espagne.
Kugeza umusifuzi yerekanye iminota itatu y’inyongera, Amavubi yari akigerageza gushaka uko yakwishyura agatahana inota rimwe gusa ntibyayahiriye.
Gutsindwa uyu mukino bivuze ko u Rwanda ari rwo rwa nyuma mu itsinda kuko Centrafrique na Guinea n’ubwo zitarakina umunsi wa kabiri zari zabonye amanota atatu ku munsi wa mbere.
Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi
U Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Eric Rutanga, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Yannick Mukunzi, Haruna Niyonzima (C), Kagere Meddie na Muhadjili Hakizimana
Abasimbura: Kimenyi Yves, Thierry Manzi, Emmanuel Imanishimwe, Iranzi Jean Claude, Patrick Sibomana, Danny Usengimana na Kevin Muhire.
Côte d’Ivoire: Sylvain Gbohouo, Serge Aurier, Wilfried Kanon, Eric Bertrand Bailly, Ghislain Kanon, Frank Yannick Kessie, Serey Die, Max Alain Gradel, Simone Pepe, Jean Michel Seri na Jonathan Kodjia.