Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu gihugu, yatsinze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mukino wari ugamije gufasha amakipe yombi kwitegura ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, aho u Rwanda ruzahura na Ethiopia mu gihe RDC izakina na Centrafrique mu mpera z’icyumweru.
RDC yari imbere y’abafana bayo batari benshi cyane, yihariye umupira mu minota myinshi y’igice cya mbere, aho yakiniraga cyane mu rubuga rw’Amavubi; yabonye uburyo bwa mbere bukomeye mu mukino ku ishoti rikomeye ryatewe na Mumbere Mbusa Jérémie, umupira ushyirwa muri koruneri na Kimenyi Yves.
Nyuma y’iminota itanu, Ingwe za RDC nabwo zabonye ubundi buryo bwo gutsinda ubwo Kimenyi Yves yananirwaga gukomeza umupira, ariko ba myugariro b’u Rwanda batabara izamu ryabo.
Habura iminota itatu gusa ngo igice cya mbere kirangire, RDC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ava Dongo ku mupira w’umuterekano wari umaze guterwa na mugenzi we, maze asumba abakinnyi b’u Rwanda barimo Sugira Ernest na Imanishimwe Emmanuel.
Hashize iminota ibiri, u Rwanda rwabonye koruneri ubwo umunyezamu Siadi Baggio yakuragamo ishoti rikomeye ryatewe na Sugira Ernest. Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima yateye uyu mupira, ushyirwa ku mutwe na Manzi Thierry wishyuriye u Rwanda mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, umutoza Mashami Vincent yinjiza mu kibuga Ndayishimiye Eric wagiye mu izamu asimbuye Kimenyi Yves naho Iranzi Jean Claude asimburwa na Iradukunda Eric ‘Radu’.
Amavubi yabonye igitego cya kabiri ahagana ku munota wa 59, gitsinzwe na Sugira Ernest wacenze myugariro wa RDC maze atera ishoti rikomeye umunyezamu ananirwa kurigarura.
Nyuma y’iminota itatu gusa, Nsabimana Eric yatsindiye ikipe y’igihugu igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ku mupira wa koruneri yatewe na Niyonzima Haruna.
Haruna Niyonzima yasimbuwe na Usengimana Danny ku munota wa 72, Sugira Ernest asimburwa na Bizimana Yannick ku wa 81 mu gihe ku wa 87, Manishimwe Djabel yahaye umwanya Niyonzima Olivier ‘Sefu’.
RDC yabonye igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Beya Joël habura iminota ine ngo umukino urangire, ariko Ikipe y’u Rwanda yihagararaho mu minota yari isigaye n’indi ine y’inyongera, itahana intsinzi.
Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, arahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019 mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Nsabimana Eric, Nshimiyimana Imran, Niyonzima Haruna (c), Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.
Abakinnyi ba RDC babanje mu kibuga: Siadi Baggio, Djuma Shabani, Luzolo Nsita Ernest, Ava Dongo, Beya Herve, Mukoko Tonombe, Bola Lobota Emmanuel, Lutonadio Teji, Jackson Muleka, Likonza Glody na Mumbere Mbusa Jérémie.
Src: IGIHE