• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Mukura itsinze Musanze, ica kuri Rayon-Kiyovu na Police nazo zitwara neza

Mukura itsinze Musanze, ica kuri Rayon-Kiyovu na Police nazo zitwara neza

Ubwanditsi 18 Feb 2016 IMIKINO

Kuri uyu wa gatatu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa 11 wayo, igera kuri 3.

-2170.jpg

Ikipe ya Police FC yakiraga ikipe ya Espoir FC, ku kibuga cyo ku Kicukiro.Iyi kipe yari imaze amezi 3 itagaragara mu kibuga, yaje gutsindwa na Police FC, yari yatsinze Atlabara mu mikino nyafurika ibitego 3-1, ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu mukino, Police FC yaje kwitwara neza itsinda Espoir FC ibitego 3-1, harimo ibitego 2 bya kapiteni w’iyi kipe Habyarimana Innocent, n’igitego cya Mushimiyimana Mohammed. Ku ruhande rwa Espoir FC, batsindiwe na Tumayine Fiston.

Ikipe ya Kiyovu Sports yari i Rwamagana ikina umukino wa mbere kuva itangiye gutozwa na Yves Rwasamanzi uri kumwe na Niyibizi, yatsinze ikipe ya Rwamagana City igitego 1-0, cy’umusore Gashugi Abdul Karim.

-2171.jpg
Muhadjili Hakizimana, watsindaga igitego cya 7 muri iyi shampiyona, nyuma y’imikino 11.

Undi mukino wabaga kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Mukura Victory Sports, yakuye amanota 3 i Musanze, ihita ibifashijwemo na Muhadjili Hakizimana, watsindaga igitego cya 7 muri iyi shampiyona, nyuma y’imikino 11.

Mukura Victory Sports ya Okoko Godfroid, ikaba yahise ifata umwnaya wa 2 irusha Rayon Sports inota 1, ikarushwa na AS Kigali amanota 2.

Uko imikino yose y’umunsi wa 11 yagenze:

Ku wa Kabiri:
• Rayon Sports 0-0 AS Muhanga
• Marines 1-0 Etincelles
• Bugesera 1-1 AS Kigali
• Sunrise 1-1 Gicumbi
Ku wa Gatatu:
• Police 3-1 Espoir
• Rwamagana 0-1 Kiyovu Sports
• Musanze 0-1 Mukura VS

Umukino 1 utabaye kuri uyu munsi wa 11, wagombaga guhuza APR FC na Espoir, yabanje gukina ikirarane yagize mu cyumweru gishize, ubwo itakinaga na Police FC yari mu gikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo.

APR FC igomba gucakirana na Kiyovu Sports mu mukino w’ikirarane kuri uyu wa gatandatu, ikurikizeho Espoir ku wa 2 w’icyumweru gitaha, naho Amagaju, atakinnye kuri uyu munsi wa 11, azahure na Police FC ku cyumweru.

Ferwafa

M.Fils

2016-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Knowless Butera yasohoye indirimbo nshya kuri album ye nshya y’umwihariko

Knowless Butera yasohoye indirimbo nshya kuri album ye nshya y’umwihariko

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Ubwanditsi 21 Jan 2022
Rayon Sports ikoze akazi katoroshye ko gusinyisha umutoza wabahesheje igikombe cy’amahoro

Rayon Sports ikoze akazi katoroshye ko gusinyisha umutoza wabahesheje igikombe cy’amahoro

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Rayon Sports yahagaritse abakinnyi 2 irakira Police FC, APR FC yerekeje kwa Etoile de l’Est yahize kuyikuraho amanota atatu – Uko umunsi wa 10 wa PNL ukinwa

Rayon Sports yahagaritse abakinnyi 2 irakira Police FC, APR FC yerekeje kwa Etoile de l’Est yahize kuyikuraho amanota atatu – Uko umunsi wa 10 wa PNL ukinwa

Ubwanditsi 22 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta
INKURU NYAMUKURU

Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta

Ubwanditsi 27 Aug 2018
RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo
ITOHOZA

RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2019
Amerika ifite impungenge z’amatora ya kamarampaka ateganywa kuba mu Burundi
POLITIKI

Amerika ifite impungenge z’amatora ya kamarampaka ateganywa kuba mu Burundi

Ubwanditsi 02 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru