• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Editorial 17 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Gen.Kale Kayihura watangiye kuyobora Polisi ya Uganda kuva muri 2005 yashimiye Perezida Museveni ku cyizere yamuhaye cyo kongera kuyobora uru rwego iyindi imyaka 4 iri imbere.

Gusa amakenga ni yose kuko nubwo Gen. Kale yagiye avugurura imwe mu mikorere ya polisi nko kurwanya ruswa  abatari bagiye baramurwanyije ndetse n’ amakosa menshi yagaragaye muri polisi yagiye ayaryozwa.

Mu myaka ya za 2015 , Gen.Kale yitabye Inteko Nshingamategeko ubwo yasaba gusobanura mu buryo burambuye imikorere y’ urwego ayoboye icyo abantu benshi bari biteze ko ashobora gukurwa mu mwanya we.

Museveni yizera Kale ariko ntiyezera polisi

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni aherutse kwerura ko atacyizeye urwego rwa polisi bitewe n’uko rwinjiwe n’ abanyabyaha ndetse  we afata nk’ abicanyi.

Mu Ukwakira 2017, hari inkuru yagaragaye mu kinyamakuru gikorera muri Uganda, Perezida Museveni  yerekana impungengenge afitiye  uru rwego rushinzwe kurinda abantu n’ imitungo yabo.

Mu mvugo yaranzwe n’ uburakari, yagarutse ku cyuho kigaragara mu mutekano cyazanywe na polisi mu bijyanye n’inshingano zayo itubahiriza zo gufasha mu kubahiriza amategeko n’ituze muri icyo gihugu nkuko Chimpreports yabitangaje.

Ati “Amahoro asobanura kuba hatari ibibazo by’umutekano muke, bigomba kuba kandi ivanwaho ry’ibituma amategeko adakurikizwa.”

Perezida Museveni yakomeje avuga ko kujenjeka k’uru rwego ari bimwe mu byatumye habaho iyicwa ry’uwari umuyobozi wungirije wa polisi,AIGP Felix Kaweesi, Joan Kagezi  wari umushinjacyaha n’abayobozi b’abayisilamu.

IGP Gen Kale Kayihura

Yemeza ko polisi yinjiriwe nkuko yari aherutse kubitangaza, akagaragaza ko  ikwiye gukozwamo umweyo, hagakurwamo ikintu cyose abona ari kidobya, kuko ibibazo byari mu gisirikare byarangiye, ariko polisi byayinaniye.

Ahereye kuri ibyo byose yabasabye gukubura kugeza ku rwego rwo gusubiramo n’ibijyanye n’amapeti yabo ubwabo.

Yanenze kandi abapolisi uburyo bakomeje gushyamirana n’abaturage, kubatoteza  no kubakorera iyicarubozo, kuvugwaho ruswa n’ibindi.

Yanagaye uburyo abakekwako kugira uruhare mu rupfu rwa  Kaweesi bafunguwe bakaba bidegembya, nyamara bakabaye bakurikiranwa, kuko ngo nubwo icyo kitabahama hari ibindi bakekwaho bakabaye bakurikiranwaho, bimwe ndetse byabahesha ibihano bikomeye birimo gufungwa burundu.

Si ibyo gusa kuko, Museveni aherutse no kwihaniza Polisi kubera ibyaha by’iyicarubozo yagiye ivugwaho na bamwe mu bo yabaga yafashe.

Ese Gen. Kale Kayihura azasoza iyi manda ya 4

Nubwo agenda ahangana n’ ibibazo bikomeye, uyu mugabo ukunzwe kwitwa umunyarwanda n’ abatari bacye aho muri Uganda azwiho ubushishozi budasanzwe kuko ari no mu bayobozi ba polisi bagiye kumara igihe kinini kuri uyu mwanya.

Byumvikane ko kugirango Perezida Museveni amuhitemo ni uko yizeye neza ko yibitseho ubushobozi bwinshi.

Abakurikiranira hafi imikoranire ya Gen.Kale na Perezida Museveni bemeza ko aba bagabo bombi bizerena ndetse bakanavuga ko Gen. Kale ari ukuboko Kw’ iburyo kwa Museveni nubwo muri politiki umwanzi ahinduka inshuti naho inshuti igahinduka umwanzi mu gihe gito cyane.

Albert Ngabo/Rushyashya.net

2017-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Editorial 27 Nov 2017
Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Editorial 06 Nov 2018
Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Callixte Nsabimana yijejwe na Kayumba Nyamwasa kuba Minisitiri w’Ubutabera mu mezi atandatu ubwo bahuraga bwa mbere muri 2013

Editorial 18 Jan 2022
Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Editorial 21 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage bo muri Congo baremeza ko Interahamwe ziherutse kwinjira mu Burundi zaturutse iwabo
ITOHOZA

Abaturage bo muri Congo baremeza ko Interahamwe ziherutse kwinjira mu Burundi zaturutse iwabo

Editorial 04 Apr 2018
Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye
INKURU NYAMUKURU

Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Editorial 28 Jan 2018
APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gasogi United
Amakuru

APR FC yasezereye AS Kigali igera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Gasogi United

Editorial 25 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru