Gen.Kale Kayihura watangiye kuyobora Polisi ya Uganda kuva muri 2005 yashimiye Perezida Museveni ku cyizere yamuhaye cyo kongera kuyobora uru rwego iyindi imyaka 4 iri imbere.
Gusa amakenga ni yose kuko nubwo Gen. Kale yagiye avugurura imwe mu mikorere ya polisi nko kurwanya ruswa abatari bagiye baramurwanyije ndetse n’ amakosa menshi yagaragaye muri polisi yagiye ayaryozwa.
Mu myaka ya za 2015 , Gen.Kale yitabye Inteko Nshingamategeko ubwo yasaba gusobanura mu buryo burambuye imikorere y’ urwego ayoboye icyo abantu benshi bari biteze ko ashobora gukurwa mu mwanya we.
Museveni yizera Kale ariko ntiyezera polisi
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni aherutse kwerura ko atacyizeye urwego rwa polisi bitewe n’uko rwinjiwe n’ abanyabyaha ndetse we afata nk’ abicanyi.
Mu Ukwakira 2017, hari inkuru yagaragaye mu kinyamakuru gikorera muri Uganda, Perezida Museveni yerekana impungengenge afitiye uru rwego rushinzwe kurinda abantu n’ imitungo yabo.
Mu mvugo yaranzwe n’ uburakari, yagarutse ku cyuho kigaragara mu mutekano cyazanywe na polisi mu bijyanye n’inshingano zayo itubahiriza zo gufasha mu kubahiriza amategeko n’ituze muri icyo gihugu nkuko Chimpreports yabitangaje.
Ati “Amahoro asobanura kuba hatari ibibazo by’umutekano muke, bigomba kuba kandi ivanwaho ry’ibituma amategeko adakurikizwa.”
Perezida Museveni yakomeje avuga ko kujenjeka k’uru rwego ari bimwe mu byatumye habaho iyicwa ry’uwari umuyobozi wungirije wa polisi,AIGP Felix Kaweesi, Joan Kagezi wari umushinjacyaha n’abayobozi b’abayisilamu.
Yemeza ko polisi yinjiriwe nkuko yari aherutse kubitangaza, akagaragaza ko ikwiye gukozwamo umweyo, hagakurwamo ikintu cyose abona ari kidobya, kuko ibibazo byari mu gisirikare byarangiye, ariko polisi byayinaniye.
Ahereye kuri ibyo byose yabasabye gukubura kugeza ku rwego rwo gusubiramo n’ibijyanye n’amapeti yabo ubwabo.
Yanenze kandi abapolisi uburyo bakomeje gushyamirana n’abaturage, kubatoteza no kubakorera iyicarubozo, kuvugwaho ruswa n’ibindi.
Yanagaye uburyo abakekwako kugira uruhare mu rupfu rwa Kaweesi bafunguwe bakaba bidegembya, nyamara bakabaye bakurikiranwa, kuko ngo nubwo icyo kitabahama hari ibindi bakekwaho bakabaye bakurikiranwaho, bimwe ndetse byabahesha ibihano bikomeye birimo gufungwa burundu.
Si ibyo gusa kuko, Museveni aherutse no kwihaniza Polisi kubera ibyaha by’iyicarubozo yagiye ivugwaho na bamwe mu bo yabaga yafashe.
Ese Gen. Kale Kayihura azasoza iyi manda ya 4
Nubwo agenda ahangana n’ ibibazo bikomeye, uyu mugabo ukunzwe kwitwa umunyarwanda n’ abatari bacye aho muri Uganda azwiho ubushishozi budasanzwe kuko ari no mu bayobozi ba polisi bagiye kumara igihe kinini kuri uyu mwanya.
Byumvikane ko kugirango Perezida Museveni amuhitemo ni uko yizeye neza ko yibitseho ubushobozi bwinshi.
Abakurikiranira hafi imikoranire ya Gen.Kale na Perezida Museveni bemeza ko aba bagabo bombi bizerena ndetse bakanavuga ko Gen. Kale ari ukuboko Kw’ iburyo kwa Museveni nubwo muri politiki umwanzi ahinduka inshuti naho inshuti igahinduka umwanzi mu gihe gito cyane.
Albert Ngabo/Rushyashya.net