• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda

Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda

Editorial 06 Jul 2018 POLITIKI

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yakomoje ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi, avuga ko inzego z’icyo gihugu zagiye ziteba ku kurinda Abanyarwanda, hakaniyongeraho kudakurikirana ikibazo cy’imitwe irwanya u Rwanda ikorera ku butaka bwacyo.

Mu minsi ishize hagiye havugwa ibikorwa bya hato na hato byo guta muri yombi Abanyarwanda, bamwe bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagafungirwa ahatazwi.

Nyuma y’ibyo hiyongereyeho amakuru y’uko hari abo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, nk’uwa RNC, bakorera ku butaka bwa Uganda. Byageze aho hari abagera kuri 46 batawe muri yombi bashaka kwinjira muri Tanzania, ngo banyure i Burundi bakomereze mu myitozo mu mashyamba ya Congo, ariko mu minsi ishize 39 bararekuwe.

Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora, ku wa 4 Nyakanga 2018, ari imbere y’Abanyarwanda baba muri Uganda, abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda, Amb. Mugambage yatunze urutoki Uganda kugenda biguru ntege ku gukurikirana ibibazo u Rwanda rwabagaragarije, ndetse hakaba n’Abanyarwanda bagiye bahohotererwayo.

Yavuze ko mu minsi ishize hari Abanyarwanda benshi bagiye batabwa muri yombi mu buryo budasobanutse, Uganda ntibimenyeshe Ambasade y’u Rwanda.

Ati “Kunanirwa gukora iperereza kuri ibyo bibazo, biranabareba [Uganda] ku bijyanye n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.”

Yavuze ko ibihugu byombi bisanganywe inzira zo gukemura ibibazo, zikaba ari zo zakemura ibiri kugenda bigaragara n’uyu munsi.

Ati “Uburyo buhari bukwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo. Dukwiye gukomeza iyo nzira, tugakora ibishoboka byose mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi.”

Mu itangazamakuru, humvikanye inkuru y’Abanyarwanda 72 bafatiwe muri Uganda bagarurwa mu Rwanda kubera kutagira ibyangombwa, ibyo byose bigakorwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda nta cyo yamenyeshejwe kandi ngo atari yo mikorere ikwiye.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Muruli Mukasa, wari uhagarariye Guverinoma ya Uganda, yagaragaje ko ibihugu bishyize imbere kugira umubano mwiza.

Yagize ati “Ikurwaho ry’imbogamizi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka n’itangizwa ry’umupaka wa Kagitumba byoroheje cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, bigabanya ikiguzi ku bakora ubucuruzi, n’igihe abaturage bacu bahuye n’imbogamizi, ibihugu byombi byiteguye kubiganiraho.”

Muri Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bavuga no ku kibazo cy’Abanyarwanda bafatwa bagafungwa muri Uganda. Icyo gihe hanzuwe gushyiraho komisiyo ishinzwe kugicukumbura mu mizi.

Nyuma y’amezi make habaye ibyo biganiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yabwiye itangazamakuru ku wa 22 Kamena 2018 ko umuntu atavuga ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza.

Ati “Haracyari ibibazo ni yo mpamvu tugomba gukomeza gufatanya na Uganda mu kubikemura, ni ukuvuga kubireba mu mizi […] tuzakomeza gukorera hamwe. Turi mu muryango wa EAC, ni ngombwa ko haboneka umubano mwiza hagati y’ibi ibihugu.”

 

Amb. Mugambage Frank yakiriye ibi birori mu rugo rwe muri Uganda

 

Amb. Frank Mugambage na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Muruli Mukasa bahana ikirahuri

 

Abashyitsi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda bari batumiwe

 

2018-07-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamahanga wa EAC yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kigiye gushakirwa umuti

Umunyamahanga wa EAC yavuze ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kigiye gushakirwa umuti

Editorial 14 Mar 2019
Ibya abashaka  kwiyamamariza Ubuperezida  ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ‘ Agahomamunwa ‘

Editorial 15 May 2017
Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Editorial 14 Apr 2019
2017 : ..Abagera kuri 98%3 batoye  YEGO , muri Referandumu bahaye  Ticket  Kagame yo gutsinda Amatora

2017 : ..Abagera kuri 98%3 batoye YEGO , muri Referandumu bahaye Ticket Kagame yo gutsinda Amatora

Editorial 08 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame
UBUKUNGU

Afurika irashoboye, yagiye ihezwa inyuma n’imiyoborere-Perezida Kagame

Editorial 03 Oct 2019
Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi
Mu Rwanda

Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi

Editorial 12 Jul 2017
Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho
Mu Mahanga

Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho

Editorial 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru