Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Papa Francis muri icyo gihugu, Mgr Auguste Kasujja, ku ngingo zirimo amahoro n’umutekano, umubano mwiza w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika by’umwihariko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Vatican.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Mgr Kasujja ni nawe ukuriye intumwa z’ibihugu bitandukanye zikorera mu Bubiligi.
Umubano wa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda wabaye mwiza igihe kirekire, gusa wajemo agatotsi bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yanagizwemo uruhare na bamwe mu bayoboke bayo. Kiliziya Gatolika mu Rwanda yabisabiye imbabazi.
Isura nshya y’uyu mubano yagaragaye ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko i Roma, yakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu gitondo cyo kuwa Mbere, tariki ya 20 Werurwe 2017.
Ni uruzinduko rwari rugamije gukomeza umubano u Rwanda rusanzwe rufitanye na Vatican. Rwabaye rukurikira itangazwa ry’intumwa nshya ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Jozwowicz.
Kiliziya Gatolika igira uruhare rukomeye mu buzima bw’igihugu mu Rwanda, cyane cyane muri serivisi z’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Nko mu burezi, amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda agera ku 3189, ariko muri ayo yose, agera ku 1381 angana na 43,3% ni aya Kiliziya Gatolika. Mu rwego rw’ubuzima naho, Kiliziya Gatolika ifite ibigo nderabuzima bigera ku 115 n’ibitaro icyenda.
Rugira Amandin yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi muri Nzeri 2017, mu mpinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze muri Guverinoma yatangiranye muri manda nshya yatorewe muri Kanama uyu mwaka. Rugira Amandin yahawe uyu mwanya akuwe mu Burundi aho yari Ambasaderi w’u Rwanda kuva muri Kamena 2014.
Kuwa 7 Ukuboza 2017 nibwo yashyikirije Umwami w’u Bubiligi, Philippe Léopold Louis Marie, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Yasimbuye Amb. Nduhungirehe Olivier wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.