Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi Umunyarwanda, Fidel Gatsinzi, ashinjwa ibyaha by’ubutasi no kujya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa Uganda.
Uyu Gatsinzi akaba yakuwe muri supermarket yo mu gace ka Ntinda, muri Kampala ari kuwa Gatandatu, ku itariki 09 Ugushyingo 2017.
Umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Noel Mucyo, yabwiye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ko Gatsinzi ari mu maboko ya CMI.
Yagize ati: “Twemeranyije n’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda ko bamufite.”
Abajijwe kugira icyo avuga ku birego by’ubutasi uyu Munyarwanda akurikiranweho, Mucyo yavuze ko ntacyo yavugaho na cyane ko ngo batigeze babimenyeshwa muri ambasade.
Ati: “Tuzasubiza ubwo abayobozi bazatwandikira ku mugaragaro”. Yongeyeho ati; “Icyo tuzi ni uko Gatsinzi ari umwere.”
Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru agera kuri iki kinyamakuru, aravuga ko Gatsinzi arimo gukorwaho iperereza n’inzego z’umutekano ku cyaha cy’ubutasi kuri Uganda ngo yakoraga kuva mu 1999.
Inzego z’umutekano za Uganda kandi ngo ziri gukora iperereza ku kuba Gatsinzi ngo yaroherejwe muri Uganda ngo ajye gushishikariza Abagande bafite inkomoko mu Rwanda kwiyunga ku dutsiko tudashyigikiye perezida Museveni turimo abantu nka Dr Kizza Besigye n’abandi..
Iyi nkuru iravuga ko Gatsinzi yari chairman wa RPF mu Karere ka Mbarara mu myaka ya za 90 ubwo hategurwaga urugamba rwo kubohoza u Rwanda. Icyo gihe ngo Mbarara ikaba yari ibirindiro bikomeye by’ibikoresho RPF yifashishaga mu rugamba kuko n’imodoka za RPF zabaga zapfuye ari ho zakorerwaga.
Uyu mujyi wa Mbarara ngo wanakoreshejwe nk’ibirindiro byavurirwagamo inkomere za RPF ndetse ni naho hakusanyirizwaga inkunga nk’imiti n’ibyo kurya by’abari ku rugamba mu Rwanda.
Chimpreports rero iravuga ko hari hashize imyaka Gatsinzi agendwaho n’inzego z’umutekano za Uganda kugeza ubwo zamutaga muri yombi. Ambasade y’u Rwanda kuva icyo gihe ikaba yarahise yandikira minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ku ifatwa rya Gatsinzi, ariko nta gisubizo irahabwa.
Naho umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, ngo nta makuru arabona kuri iki kibazo gusa akaba yabwiye Chimpreports ko aza kuyiha amakuru mashya.
Yagize ati: “Nta makuru kuri ibi. Ndaza kugenzura”.
Ibi rero bikaba bitangajwe mu gihe umubano wa Uganda n’u Rwanda ukomeje kugaragaramo igitotsi ibihugu byombi bishinjanya ubutasi no kutubahiriza ibyo byiyemeje mu mishinga y’ibikorwaremezo ihuriweho.
Abakurikiranira hafi ibi bakaba basanga ibi bihugu byombi by’ibivandimwe bikwiye guha ingufu gushakira ibisubizo muri dipolomasi bigakimurwa bya gicuti.
Mu minsi ishize kandi nibwo urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi abapolisi b’Abagande ndetse n’Umunyarwanda, Rene Rutagungira, bakurikiranweho n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, ibyaha byo gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda zirimo Lt Joel Mutabazi wahoze mu bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Inzego z’umutekano za Uganda kandi ngo zishinja Gatsinzi kuba ari we ngo wabeshye u Rwanda ko muri Uganda hari abantu biteguraga gutera u Rwanda mu myaka ya 2000. Anashinjwa gushishikariza Abanyarwanda muri Uganda kujya mu mitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bwa Congo n’ubw’u Burundi.
Gatsinzi kandi nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano agera kuri Chimpreports akomeza avuga, ngo yanakozweho iperereza ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ahitwa Mpororo na Kiboga, Mubende, Kyaka2, Nakivale, Mbarara na Kampala. Anavugwaho gushaka urubyiruko rw’abagande muri za kaminuza ngo rwitabire amasomo ya gisirikare n’igipolisi mu Rwanda.
Amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi b’u Rwanda ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa muri iki kinyamakuru, bavuze ko Gatsinzi ubundi yakoranaga n’ubunyamabanga bwa ambasade bushinzwe ibikorwa bya Come and See, Go and Tell ngo igihugu cya Uganda gishobora kuba cyarafashe nka bumwe mu buryo bw’ubutasi.
Iyi gahunda ya Come and see nk’uko isobanurwa na Guverinoma y’u Rwanda, ikaba igamije gusangiza Abanyarwanda baba hanze nk’impunzi ukuri kw’ibibera mu Rwanda hagamijwe kubashishikariza gutahuka ku bushake bwabo.
Urugero; ngo urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga ndetse n’impunzi ziri hirya no hino, bitabiriye gahunda ya Come and See, Go and Tell yateguwe na minisiteri ishinzwe impunzi kuwa 17 na 18 Ukuboza 2016.
Icyo gihe abasore n’inkumi b’Abanyarwanda 63 bari baturutse hanze nko muri Kenya, Uganda, Tanzania, Zambia, Mozambique, Cameroun, Maroc na Swaziland, bazengurutse Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rubavu.
Usibye gusura aha hantu, uru rubyiruko rwanitabiriye itorero Urunana rw’Urungano rwahuriyemo urubyiruko 754 mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, ndetse banitabira isozwa ry’Umushyikirano.
Kubera ko Gatsinzi yagize uruhare rukomeye muri ibi byose, ngo abantu bamwe bashobora kumwumva nabi nk’uko umwe mu bayobozi b’u Rwanda yabitangaje mbere yo kongeraho ko bizeye ko Uganda itazabifata nabi.