• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza Umunyarwanda Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda iratabariza Umunyarwanda Fidel Gatsinzi ufungiwe ahantu hatazwi nyuma yo gushimutwa na CMI ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 16 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi Umunyarwanda, Fidel Gatsinzi, ashinjwa ibyaha by’ubutasi no kujya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa Uganda.

Uyu Gatsinzi akaba yakuwe muri supermarket yo mu gace ka Ntinda, muri Kampala ari kuwa Gatandatu, ku itariki 09 Ugushyingo 2017.

Umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Noel Mucyo, yabwiye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ko Gatsinzi ari mu maboko ya CMI.

Yagize ati: “Twemeranyije n’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda ko bamufite.”

Abajijwe kugira icyo avuga ku birego by’ubutasi uyu Munyarwanda akurikiranweho, Mucyo yavuze ko ntacyo yavugaho na cyane ko ngo batigeze babimenyeshwa muri ambasade.

Ati: “Tuzasubiza ubwo abayobozi bazatwandikira ku mugaragaro”. Yongeyeho ati; “Icyo tuzi ni uko Gatsinzi ari umwere.”

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru agera kuri iki kinyamakuru, aravuga ko Gatsinzi arimo gukorwaho iperereza n’inzego z’umutekano ku cyaha cy’ubutasi kuri Uganda ngo yakoraga kuva mu 1999.

Inzego z’umutekano za Uganda kandi ngo ziri gukora iperereza ku kuba Gatsinzi ngo yaroherejwe muri Uganda ngo ajye gushishikariza Abagande bafite inkomoko mu Rwanda kwiyunga ku dutsiko tudashyigikiye perezida Museveni turimo abantu nka Dr Kizza Besigye n’abandi..

Iyi nkuru iravuga ko Gatsinzi yari chairman wa RPF mu Karere ka Mbarara mu myaka ya za 90 ubwo hategurwaga urugamba rwo kubohoza u Rwanda. Icyo gihe ngo Mbarara ikaba yari ibirindiro bikomeye by’ibikoresho RPF yifashishaga mu rugamba kuko n’imodoka za RPF zabaga zapfuye ari ho zakorerwaga.

Uyu mujyi wa Mbarara ngo wanakoreshejwe nk’ibirindiro byavurirwagamo inkomere za RPF ndetse ni naho hakusanyirizwaga inkunga nk’imiti n’ibyo kurya by’abari ku rugamba mu Rwanda.

Chimpreports rero iravuga ko hari hashize imyaka Gatsinzi agendwaho n’inzego z’umutekano za Uganda kugeza ubwo zamutaga muri yombi. Ambasade y’u Rwanda kuva icyo gihe ikaba yarahise yandikira minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ku ifatwa rya Gatsinzi, ariko nta gisubizo irahabwa.

Naho umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, ngo nta makuru arabona kuri iki kibazo gusa akaba yabwiye Chimpreports ko aza kuyiha amakuru mashya.

Yagize ati: “Nta makuru kuri ibi. Ndaza kugenzura”.

Ibi rero bikaba bitangajwe mu gihe umubano wa Uganda n’u Rwanda ukomeje kugaragaramo igitotsi ibihugu byombi bishinjanya ubutasi no kutubahiriza ibyo byiyemeje mu mishinga y’ibikorwaremezo ihuriweho.

Abakurikiranira hafi ibi bakaba basanga ibi bihugu byombi by’ibivandimwe bikwiye guha ingufu gushakira ibisubizo muri dipolomasi bigakimurwa bya gicuti.

Mu minsi ishize kandi nibwo urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi abapolisi b’Abagande ndetse n’Umunyarwanda, Rene Rutagungira, bakurikiranweho n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, ibyaha byo gushimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda zirimo Lt Joel Mutabazi wahoze mu bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Inzego z’umutekano za Uganda kandi ngo zishinja Gatsinzi kuba ari we ngo wabeshye u Rwanda ko muri Uganda hari abantu biteguraga gutera u Rwanda mu myaka ya 2000. Anashinjwa gushishikariza Abanyarwanda muri Uganda kujya mu mitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bwa Congo n’ubw’u Burundi.

Gatsinzi kandi nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano agera kuri Chimpreports akomeza avuga, ngo yanakozweho iperereza ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ahitwa Mpororo na Kiboga, Mubende, Kyaka2, Nakivale, Mbarara na Kampala. Anavugwaho gushaka urubyiruko rw’abagande muri za kaminuza ngo rwitabire amasomo ya gisirikare n’igipolisi mu Rwanda.

Amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi b’u Rwanda ariko batifuje ko amazina yabo atangazwa muri iki kinyamakuru, bavuze ko Gatsinzi ubundi yakoranaga n’ubunyamabanga bwa ambasade bushinzwe ibikorwa bya Come and See, Go and Tell ngo igihugu cya Uganda gishobora kuba cyarafashe nka bumwe mu buryo bw’ubutasi.

Iyi gahunda ya Come and see nk’uko isobanurwa na Guverinoma y’u Rwanda, ikaba igamije gusangiza Abanyarwanda baba hanze nk’impunzi ukuri kw’ibibera mu Rwanda hagamijwe kubashishikariza gutahuka ku bushake bwabo.

Urugero; ngo urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga ndetse n’impunzi ziri hirya no hino, bitabiriye gahunda ya Come and See, Go and Tell yateguwe na minisiteri ishinzwe impunzi kuwa 17 na 18 Ukuboza 2016.

Icyo gihe abasore n’inkumi b’Abanyarwanda 63 bari baturutse hanze nko muri Kenya, Uganda, Tanzania, Zambia, Mozambique, Cameroun, Maroc na Swaziland, bazengurutse Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rubavu.

Usibye gusura aha hantu, uru rubyiruko rwanitabiriye itorero Urunana rw’Urungano rwahuriyemo urubyiruko 754 mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, ndetse banitabira isozwa ry’Umushyikirano.

Kubera ko Gatsinzi yagize uruhare rukomeye muri ibi byose, ngo abantu bamwe bashobora kumwumva nabi nk’uko umwe mu bayobozi b’u Rwanda yabitangaje mbere yo kongeraho ko bizeye ko Uganda itazabifata nabi.

2017-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo kotswa igitutu Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu bamaze iminsi batotezwa n’inzego z’iperereza,  bagarurwa mu Rwanda

Nyuma yo kotswa igitutu Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu bamaze iminsi batotezwa n’inzego z’iperereza, bagarurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Dec 2017
Ntacyo Komisiyo yacukumburaga ibibazo twarazwe n’ubukoloni bw’Ababiligi yari kugeraho, kandi igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka, nka Laure Uwase Nkundakozera

Ntacyo Komisiyo yacukumburaga ibibazo twarazwe n’ubukoloni bw’Ababiligi yari kugeraho, kandi igizwe n’abari ku isonga mu kugoreka amateka, nka Laure Uwase Nkundakozera

Ubwanditsi 20 Dec 2022
Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Ubwanditsi 09 May 2018
Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Ubwanditsi 12 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo
UBUKUNGU

BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo

Ubwanditsi 28 Dec 2017
Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi
Amakuru

Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi

Ubwanditsi 03 Apr 2024
Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Ubwanditsi 02 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru