• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU

Editorial 08 Feb 2016 ITOHOZA

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko icyegeranyo cy’ibanga kigenewe inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye (United Nations Security Council) giharabika u Rwanda kwegeranya no guha imyitozo impunzi z’abarundi hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Icyo cyegeranyo cyakozwe n’abiyita impuguke zikurikirana ibihano byafatiwe abantu bamwe na bamwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabonywe n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2016, icyo cyegeranyo kirimo ubuhamya bw’ibinyoma bwerekana ko u Rwanda rwivanga mu bibazo by’u Burundi ngo hakaba hari impungenge z’uko hashobora kuba isubiranamo rikomeye rya politiki rishobora kuganisha ku bwicanyi ndengakamare.

Icyo cyegeranyo kigaragaza amakuru y’ibinyoma n’ubuhamya byatanzwe n’abiyita abarwanyi b’abarundi bavuga ko bahawe imyitozo mu kigo cya gisirikare kiri mu ishyamba riri mu Rwanda.

Impuguke za ONU zivuga ko mu gukora icyo cyegeranyo zaganiriye n’abarundi bagera kuri 18 b’abarwanyi mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Congo.

Abo barwanyi bose b’abarundi ngo bavuze ko binjijwe mu mutwe w’abarwanyi bakuwe mu nkambi y’impunzi ya Mahama iri mu burasirazuba bw’u Rwanda mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2015, ngo bakaba barahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi 2 ndetse mu kubeshyera u Rwanda bakavuga ko ababahaga imyitozo ya gisirikare ngo barimo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda.

-1998.jpg

Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza

Muri icyo kinyoma cya raporo bavuga ko abo barwanyi b’abarundi barimo abana 6 ngo bigishijwe ubuhanga bwo kurwana, gukoresha imbunda nto n’izirasa amasasu menshi icyarimwe (machine guns/mitrailleuses), gutera za grenades, gutega ibisasu bya mines, kurashisha imbunda nini (mortars/mortiers) no kurashisha imbunda zitera ibisasu bya roketi.

Muri icyo kegeranyo cy’ibinyoma banavuga ko abo barwanyi bababwiye ko igihe bahabwaga imyitozo mu ishyamba riri mu Rwanda bageraga kuri 400. Ngo batwarwaga mu Rwanda hagati n’amakamyo ya gisirikare yabaga aherekejwe n’abasirikare b’u Rwanda. Ngo intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ugukuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza buriho mu Burundi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU, ndetse avuga ko icyo cyegeranyo nta gaciro gifite kuko abagikoze bihaye ububasha bwo kujya gukora amaperereza mu gihugu cy’u Burundi kandi bitari mu nshingano zabo!

-1997.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana

Icyegeranyo cya ONU ntabwo kigeze kivuga impamvu abo barwanyi b’abarundi byabaye ngombwa ko baca ku butaka bwa Congo ariko uwungirije uhagarariye u Burusiya muri ONU yatangaje ko mu kwezi gushize hari amakuru babonye yavugaga ko abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi barimo kugerageza gushaka abarwanyi babafasha mu burasirazuba bwa Congo.

Abarwanyi b’abarundi kandi ngo beretse impuguke za ONU ibyangombwa by’ibihimbano bya Congo byakorewe mu Rwanda bakoreshaga kugirango hatagira ubakeka igihe babaga bari muri Congo.

Ibi bya ONU babihuza na Leta y’u Burundi yari yareze u Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2015 ko hari umutwe urimo kwinjiza abarwanyi ubakuye mu nkambi z’impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda, ariko Perezida Paul Kagame yateye utwatsi ibyo birego.

Ibirego biharabika u Rwanda kandi ku kibazo cya Leta y’u Burundi byatsindagiwe kandi n’imiryango ifasha mu nkambi z’impunzi yavugaga ko ihangayikishijwe n’amakuru ngo yabonaga avuga ko hari impunzi z’abarundi zirimo kwinjizwa mu mitwe yitwara gisirikare.

Ibi bije mu gihe umukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Pascal Nyabenda aherutse kwikoma u Rwanda ko Perezida Kagame akomeje kwivanga mu bibazo by’u Burundi afatanije na bamwe mu banyamahanga barimo umubiligi, Louis Michel n’uhagarariye Amerika muri ONU, Samantha Power.

Igitangaje n’uko mu minsi ishize hatangajwe amakuru y’abarwanyi b’abarundi bafatiwe mu gihugu cya Congo bagasanganwa amakarita y’itora ya Congo y’amahimbano, si ibyo gusa ko n’ingabo za ONU muri Congo (MONUSCO) zashyize ingabo nyinshi ku mupaka wa Congo n’u Burundi mu rwego rwo kubuza ibitero byagabwa muri Congo bivuye i Burundi cyangwa ibitero byatera u Burundi biva muri Congo. Kuki rero ibirego nk’ibi bikomeje kwisuka ku Rwanda, kandi mu byukuri ntashingiro bifite ?

Umwanditsi wacu

2016-02-08
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Editorial 29 May 2018
Abaturage Bambonamo Undi Museveni- Col. Kizza Besigye

Abaturage Bambonamo Undi Museveni- Col. Kizza Besigye

Editorial 19 Aug 2018
Uganda: Ubuyobozi bw’agace ka Kisoro bwashyizeho bariyeri zo gushakisha abanyarwanda

Uganda: Ubuyobozi bw’agace ka Kisoro bwashyizeho bariyeri zo gushakisha abanyarwanda

Editorial 01 Mar 2019
Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Editorial 11 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya
Amakuru

Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya

Editorial 07 Jan 2022
Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?
INKURU NYAMUKURU

Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Editorial 05 May 2020
Impera z’icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y’intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball
Amakuru

Impera z’icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y’intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball

Editorial 19 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru