Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko icyegeranyo cy’ibanga kigenewe inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye (United Nations Security Council) giharabika u Rwanda kwegeranya no guha imyitozo impunzi z’abarundi hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.
Icyo cyegeranyo cyakozwe n’abiyita impuguke zikurikirana ibihano byafatiwe abantu bamwe na bamwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabonywe n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2016, icyo cyegeranyo kirimo ubuhamya bw’ibinyoma bwerekana ko u Rwanda rwivanga mu bibazo by’u Burundi ngo hakaba hari impungenge z’uko hashobora kuba isubiranamo rikomeye rya politiki rishobora kuganisha ku bwicanyi ndengakamare.
Icyo cyegeranyo kigaragaza amakuru y’ibinyoma n’ubuhamya byatanzwe n’abiyita abarwanyi b’abarundi bavuga ko bahawe imyitozo mu kigo cya gisirikare kiri mu ishyamba riri mu Rwanda.
Impuguke za ONU zivuga ko mu gukora icyo cyegeranyo zaganiriye n’abarundi bagera kuri 18 b’abarwanyi mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Congo.
Abo barwanyi bose b’abarundi ngo bavuze ko binjijwe mu mutwe w’abarwanyi bakuwe mu nkambi y’impunzi ya Mahama iri mu burasirazuba bw’u Rwanda mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2015, ngo bakaba barahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi 2 ndetse mu kubeshyera u Rwanda bakavuga ko ababahaga imyitozo ya gisirikare ngo barimo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda.
Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza
Muri icyo kinyoma cya raporo bavuga ko abo barwanyi b’abarundi barimo abana 6 ngo bigishijwe ubuhanga bwo kurwana, gukoresha imbunda nto n’izirasa amasasu menshi icyarimwe (machine guns/mitrailleuses), gutera za grenades, gutega ibisasu bya mines, kurashisha imbunda nini (mortars/mortiers) no kurashisha imbunda zitera ibisasu bya roketi.
Muri icyo kegeranyo cy’ibinyoma banavuga ko abo barwanyi bababwiye ko igihe bahabwaga imyitozo mu ishyamba riri mu Rwanda bageraga kuri 400. Ngo batwarwaga mu Rwanda hagati n’amakamyo ya gisirikare yabaga aherekejwe n’abasirikare b’u Rwanda. Ngo intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ugukuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza buriho mu Burundi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU, ndetse avuga ko icyo cyegeranyo nta gaciro gifite kuko abagikoze bihaye ububasha bwo kujya gukora amaperereza mu gihugu cy’u Burundi kandi bitari mu nshingano zabo!
Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana
Icyegeranyo cya ONU ntabwo kigeze kivuga impamvu abo barwanyi b’abarundi byabaye ngombwa ko baca ku butaka bwa Congo ariko uwungirije uhagarariye u Burusiya muri ONU yatangaje ko mu kwezi gushize hari amakuru babonye yavugaga ko abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi barimo kugerageza gushaka abarwanyi babafasha mu burasirazuba bwa Congo.
Abarwanyi b’abarundi kandi ngo beretse impuguke za ONU ibyangombwa by’ibihimbano bya Congo byakorewe mu Rwanda bakoreshaga kugirango hatagira ubakeka igihe babaga bari muri Congo.
Ibi bya ONU babihuza na Leta y’u Burundi yari yareze u Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2015 ko hari umutwe urimo kwinjiza abarwanyi ubakuye mu nkambi z’impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda, ariko Perezida Paul Kagame yateye utwatsi ibyo birego.
Ibirego biharabika u Rwanda kandi ku kibazo cya Leta y’u Burundi byatsindagiwe kandi n’imiryango ifasha mu nkambi z’impunzi yavugaga ko ihangayikishijwe n’amakuru ngo yabonaga avuga ko hari impunzi z’abarundi zirimo kwinjizwa mu mitwe yitwara gisirikare.
Ibi bije mu gihe umukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Pascal Nyabenda aherutse kwikoma u Rwanda ko Perezida Kagame akomeje kwivanga mu bibazo by’u Burundi afatanije na bamwe mu banyamahanga barimo umubiligi, Louis Michel n’uhagarariye Amerika muri ONU, Samantha Power.
Igitangaje n’uko mu minsi ishize hatangajwe amakuru y’abarwanyi b’abarundi bafatiwe mu gihugu cya Congo bagasanganwa amakarita y’itora ya Congo y’amahimbano, si ibyo gusa ko n’ingabo za ONU muri Congo (MONUSCO) zashyize ingabo nyinshi ku mupaka wa Congo n’u Burundi mu rwego rwo kubuza ibitero byagabwa muri Congo bivuye i Burundi cyangwa ibitero byatera u Burundi biva muri Congo. Kuki rero ibirego nk’ibi bikomeje kwisuka ku Rwanda, kandi mu byukuri ntashingiro bifite ?
Umwanditsi wacu