Uhagarariye Ububiligi mu Rwanda, Nyakubahwa Pauwels Arnout, ku wa 28 Nzeri yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ku Biro bye biri ku Kacyiru; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu iterambere n’umutekano.
Nyuma yo kumuha ikaze, IGP Gasana yabwiye uwo mushyitsi ingamba Urwego abereye Umuyobozi Mukuruvrufite mu kurwanya ibyaha ndenga mipaka, ndetse aboneraho gushima Leta y’Ububiligi ku nkunga zinyuranye iyitera.
Nyuma y’ibyo biganiro, Ambasaderi Pauwels yagize ati:”Twaganiriye ku bufatanye hagati y’Ububiligi na Polisi y’u Rwanda. Higeze kubaho gahunda, aho Ububiligi bwafashaga Polisi y’u Rwanda kwiyubaka binyuze mu mahugurwa bwahaga abapolisi bayo bakora mu Ishami ry’Ubugenzacyaha.”
Ububiligi bwateraga Polisi y’u Rwanda inkunga bubinyujije mu Mushinga wabwo wita ku bikorwa by’iterambere mu Rwanda witwa Belgian Development Agency (BTC), muri gahunda y’imyaka ine yasojwe mu 2014 itwaye Miliyoni enye z’Amayero.
Ambasaderi Pauwels
Iyo nkunga yabaga ahanini igenewe kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda binyuze mu mahugurwa ku kugenza ibyaha, gupima ibizamini by’ibimenyetso by’ibyaha, ndetse n’ibijyanye n’ubwikorezi, aho abagera kuri 630 babyungukiyemo.
Ambasaderi Pauwels yongeyeho ati:”Ibyo byabaye mbere y’uko mpabwa izi nshingano, kandi ndahamya ndashidikanya ko byatanze umusaruro ushimishije. Mu biganiro twagiranye; twarebaga niba mu bihe biri imbere twasubukura iyo gahunda y’imikoranire n’ubufatanye.”
RNP