Teta Diana umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Diaspora yerekeje muri Amerika aho agiye gutaramira abazitabira ibiganiro bya ‘US Rwandan Diaspora Women Convention’. Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatatu nibwo Teta yafashe rutema ikirere yerekeza muri amerika akaba azagaruka I Kigali nyuma y’icyumweru.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame akaba ariwe mushyitsi mukuru uzitabira ibi biganiro, Teta Diana ukunzwe mu ndirimbo velo, tanga agatego n’izindi akaba azaririmbira abazitabira ibi biganiro mu rwego rwo kubafasha kwidagadura.
Bitenganyijwe ko ibi biganiro bizabera mu mujyi mujyi wa Washington DC guhera tariki ya 18 kugeza ku ya 19 Werurwe 2016 kikazitabirwa n’abanyarwanda baba muri Amerika n’inshuti z’u Rwanda ziturutse mu bindi bihugu bitandukanye.
Intego nyamukuru ya US Rwandan Diaspora Women Convention akaba ari ugushishikariza abanyarwandakazi baba muri Diaspora kubyaza umusaruro amahirwe bafite bagaragaza ko bashoboye banaharanira impinduka kikaba cyarateguwe ku bufatanye bwa Rwanda International Network Association, abanyarwanda batuye muri amerika n’ambasade y’u Rwanda iherereye I Washington Dc.
Umuhanzi Teta Diana
Tanga Agatego – Teta Diana (Official Video)
Teta Diana akaba yaherukaga kuririmbira muri Amerika muri gicurasi 2015 ubwo yaririmbye mu bahanzi basusurukije abitabiriye ihuriro ry’urubyiruko ryabereye I Dallas.
Umwanditsi wacu