• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]

U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]

Ubwanditsi 24 Jan 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu Amavubi  yananiwe kurenga ijonjora muri shampiyona nyafurika iri kubera muri Maroc, aho yatsinzwe umukino wa nyuma w’amatsinda n’ikipe ya Libya ku gitego 1-0.

Igitego kimwe cya Libya  cyabonetse ku munota wa 3 w’inyongera, gitsinzwe na Elmutasem Abushnaf ku munota wa 93, Amavubi yasabwaga inota 1 araribura, ahita asezerererwa.

  • RWANDA 0-1 LIBYA
  • Equatorial Guinea 1-3 Nigeria

Uko amakipe akurikiranye mu itsinda:

  • Nigeria 7Pts
  • Libya 6Pts
  • Rwanda 4Pts
  • Equatorial Guinea 0Pts

FT RWANDA 0-1 LIBYA.

Nigeria yatsinze Equatorial Guinea 3-1, irakomeje.

90’+3 Libya ibonye igitego ku munota wa nyuma gitsinzwe na Elmutasem. Amavubi asa nkasezerewe. Umutoza wa Libya yinjiye mu kibuga ateza imvurure. RWANDA 0-1 LIBYA.

90’+2 Umupira urenze izamu abenhi aha bikanga uri mu rushundura.

90’+1 Libya ihawe Coup franc nanone idasobanutse.

90’ Hongeweho iminota 4

88’ Bakame abaye aryamye gato ashaka uko yagabanya igitutu.

87’ Iyi minota Libya ibifashijwemo n’abafana benshi bari muri iyi sitade bari kotsa igitutu Amavubi.

86’ Coup franc ya Libya mu buryo butumvikana nanone ariko bahinduye umupira bawushyira hejuru y’izamu.

84’ Koruneli ya Libya yari itanze igitego ariko abakinnyi b’Amavubi bihagararaho bakiza izamu.

82’ Coup franc ya Maroc mu kibuga cyabo ku ikosa ryari rikozwe na Mubumbyi, bateye umupira ufatwa n’abakinnyi b’Amavubi ariko nabo barawutakaza.

81’ Savio Nshuti ahaye umwanya Amran Nshimiyimana.

80’ Umusifuzi w’umunya Maroc ahaye Ndayishimiye Eric Bakame ikarita y’umuhondo amuziza gutinza umukino.

78’ Koruneli ya Libya ntacyo itanze.

77’ Koruneli ya Libya ku ishoti ritewe na Abdelsalam .Bader Hassan asimbuwe na ElMutasem Abushnaf.

74’ Koruneli ihererekanyijwe na Rutanga na Djihad ntacyo itanze.

73’ Koruneli y’Amavui ku mupira wari uzamukanywe na Omborenga Fitina.

71’ Ali Niyonzima yagarutse mu kibuga, ariko Amran Nshimiyimana nawe yatangiye kwishyushya.

68’ Coup Franc ya Libya mu kibuga hagati, ku ikosa rikozwe na Djihad, bateya vuba umuzamu Bakame abyitwaramo neza akiza izamu. Habayeho gukinira nabi Manzi Thierry ariko ahita ahaguruka. Ali Niyonzima nawe yicara avuga ko bamukoreye ikosa, abafana aha batangira kuvuza urusaku rukomeye.

66’ Faustin Usengimana ahawe ikarita y’umuhondo, umusifuzi avuga ko yitambitse umuzamu wa Libya. Umusifuzi aha, atangiye kubogamira kuri Libya.

65’ Rutanga akinanye neza na Savio arekye ishoti umuzamu Abdallah Nashnoush awushyira muri koruneli itagize icyo itanga, yari itewe na Djihad.

64’ Motasem Massaud agerageje ishoti rya kure, rica kure y’izamu rya Bakame

62’ Gusimbuza ku makipe yombi, Zakaria Alharash asimbuye Omar Hamad, naho Omborenga Fitina asimbura Iradukunda Eric “Radou”.

61’ Amahirwe akomeye cyane ku ikipe ya Libya bapfushije ubusa ku kazi kari gakozwe na Abdelasm ariko Saleh atera ku ruhande.

59’ Umukino uri kubera cyane hagati mu kibuga muri iyi minota, Amavubi nayo yagerageje kwegera imbere gato.

55’ Gusimbuza ku ruhande rwa Libya, Mohammed Ibrahim ahaye umwanya Salem Abro.

53’ Mubumbyi Bernabeu asimbuye Djabel Manishimwe.

50’ Aha hari abafana nka 200 biganjemo abirabura bari gufana Amavubi bavugirije induru umusifuzi Nouredine w’umunyamaroc.

49’ Rutanga Eric akiniwe nabi na Ahmed Mohamed, umusifuzi arabyihorera aragaruka amuha ikarita y’umuhondo.

48’ Djihad yari abonye umupira mwiza ahawe na Rutanga, ariko uyu musore yikanga ko yarariye arawutakaza vuba.

47’ Koruneli ya Libya, Rutanga akiza izamu, bawugaruye uyu musore arongera akiza izamu.

46’ Igice cya 2 gitangijwe n’ikipe y’u Rwanda Amavubi. Nta kipe ikoze impinduka.

HT RWANDA 0-0 LIBYA

45’+2 Coup franc ya Libya mu kibuga hagati, Manzi Thierry akiza izamu.

45’+1 Ikipe ya Libya yari ibonye igitego ariko Bader ateye n’umutwe, umupira uca hanze.

45’ Hongeweho iminota 2 y’inyongera.

44’ Umukinnyi Omar Mohamed agerageje ishoti rya kure umupira uca hanze y’izamu.

JPEG - 164.1 kb
Umutoza wa Libya Omar Mohammed adatsinze uyu mukino ashobora gusezererwa

42’ Bakame yahagurutse umukino urakomeza ariko ahariye umunota.

41’ Kapiteni w’Amavubi Bakame ahise aryama mu rwego rwo kugabanya igitutu kitaboroheye muri iyi minota.

40’ Bakame yihanijwe n’umusifuzi ko niyongera gutinza umukino amuha ikarita. Uyu muzamu arenguye nabi umupira awuha abanya Libya ariko nabo ntacyo ubamariye.

JPEG - 151 kb
Antoine Hey akeneye ko abasore be babona inota 1 gusa

38’ Umupira ntuva mu rubuga rw’Amavubi. Coup franc na none ya Libya ariko itagize icyo itanga.

37’ Ubundi buryo bwiza ku ikipe ya Libya bubonywe na Omar Mohamed urekuye ishoti Bakame akarikuramo

36’ Koruneli bateye vuba vuba, ariko bananirwa kuyibyaza umusauro.

35’ Saleh Taher watsinze ibitego 2 Libya itsinda Equatorial Guinea agerageje ishoti rya kure, umupira awushota umukinnyi ujya muri koruneli.

34’ Libya yari yongeye kugerageza amahirwe imbere y’izamu ry’u Rwanda, Ndayishimiye Eric Bakame yirwanaho, afata umupira.

32’ Umupira utewe nabi na Saleh Taher, abakinnyi b’Amavubi bakiza izamu ryabo.

31’ Abakinnyi ba Libya bari kotsa igitutu izamu ry’u Rwanda birangira babonye coup franc iri muri metero nka 20 gusa mu ruhande rw’iburyo rw’izamu.

30’ Amavubi ateye ishoti rya mbere rigana ku izamu, umupira utewe na Djihad, ariko uca hejuru. RWANDA 0-0 LIBYA.

29’ Umupira muremure uhinduwe imbere y’izamu rya Bakame ahita awufata utamugoye.

27’ Ikosa rihanwe na Yannick vuba, Radu atera ashaka Savio, bavuga ko yarariye.

26’ Koruneli ya Libya, umusufuzi atemeranyijweho n’abafana b’Amavubi, bayiteye, habaho ikosa bakoreye myugariro w’u Rwanda. Bakame ateye imbere bakinira nabi Savio

24’ Umupira AMavubi arenguye vuba abakinnyi ba Libya bakora ikosa mu kibuga hagati, Faustin ahereje Djihad bongera kumukorera ikosa.

23’ Mohamed Ibrahim ahererekeranyije na Saleh Taher, ahinduye umupira urarenga.

22’ Koruneli bahererekanyije vuba, Djabel akorera ikosa umukinnyi wa Libya, ni coup franc iri muri metero nka 30.

21’ Koruneli ya Libya, yihariye iminota 20 y’igice cya mbere.

17’ Umupira utewe na Mohamed Abraham, abakina inyuma biranaho bakiza izamu. Amavubi ari gukinira ku gitutu cy’abafana babaye benshi muri sitade bari gufana ikipe ya Libya.

16’ Coup franc ya Libya hafi y’izamu ry’u Rwanda, ku ikosa rikozwe na Usengimana Faustin.

14’ Libya yari yokeje igitutu izamu ry’Amavubi, Motassem Sabou ahinduye imbere y’izamu abakina inyuma birwanaho.

12’ Abakinnyi ba Libya batangiye kwereka umusifuzi ko abanyarwanda bari gutsinza umukino. Manzi bamukubise umutwe ajya hanze.

10’ Libya yari ishatse kotsa igitutu izamu rya Bakame, ariko umupira ahita awufata.

8’ U Rwanda rurasabwa kubona inota rugakomeza, mu gihe Libya isabwa gutsinda gusa.

JPEG - 235.5 kb
Abakinnyi ba Libya batangiye uyu mukino

5’ Abafana bagera ku bihumbi 4 biri muri iyi sitade benshi bari gufana ikipe ya Libya. Hari igice kiri inyuma y’izamu rya Bakame kiri gufana Amavubi, ariko si benshi.

3’ Ikosa rikorewe Radu, Djihad ateye coup franc umupira bawushyira muri koruneli itewe na Rutanga, bamusubije umupira umusifuzi yerekana ko habayeho kurarira.

1’ Umukino utangijwe n’ikipe ya Libya.

- Amakipe yombi arasohotse, hakorwa imihango yo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, bahereye kuri Rwanda Nziza.

- Nyuma yo kwishyushya abakinnyi binjiye mu Rwambariro.

- Abakinnyi ku mpande zombi muri aka kanya bari kwishyushya.

Abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi bameze neza bose nk’uko RuhagoYacu yabigarutseho mu nkuru zabane mbere.

Umukinnyi rukumbi wari urwaye ni Mico Justin, akaba yakize nawe akiyunga kuri bagenzi be, aho uyu mukino araza kuba ari mu kibuga umutoza namugirira icyizere.

Kuri liste y’abakinnyi batsinze ikipe ya Equatorial Guinea, Djabel Manishimwe ni we wenyine wiyongereyemo mu mwanya wa Abeddy Biramahire, abandi ni abakinnyi basanzwe.

JPEG - 385.8 kb
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

Abakinnyi babanza mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda:

Umuzamu:

Ndayishimiye Eric Bakame (C)

Abakina inyuma:

  • Iradukunda Eric Radu
  • Rutanga Eric
  • Faustin Usengimana
  • Kayumba Sother
  • Manzi Thierry

Abakina hagati:

  • Ally Niyonzima
  • Yannick Mukunzi
  • Djihad Bizimana

Abataha izamu:

  • Savio Nshuti
  • Manishimwe Djabel

Abakinnyi ba Libya babanza mu kibuga:

Umuzamu:

  • Muhammad Nashnoush (C)

Abakina inyuma:

  • Sanad Maoud
  • Ahmed El Trbi
  • Motasem Sabbou
  • Ahmed Al Maghasi

Abakina hagati:

  • Mohamed Aleyat
  • Bader Hassan Ahmed
  • Abdulrahman Ramadhan khalleefah
  • Saleh Al Taher

Abakina imbere:

  • Saleh Taher Seid
  • Omar Hammad
Source : Ruhago yacu

2018-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iratangira imyitozo kuri uyu wa gatatu hitegurwa imikino ibiri azahura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Ubwanditsi 28 Sep 2021
Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Ubwanditsi 06 Mar 2018
FA Cup: Chelsea yasezereye Leicester City biyigoye

FA Cup: Chelsea yasezereye Leicester City biyigoye

Ubwanditsi 19 Mar 2018
Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Ubwanditsi 24 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango
INKURU NYAMUKURU

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe
SHOWBIZ

Rick Hilton arasaba imbabazi Judith n’umuryango we nyuma yo kumwandagaza mu ruhame no gushyira hanze ubwambure bwe

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025
Amakuru

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 12 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru