Senateri Jim Inhofe wo muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, yasobanuriye bagenzi be iterambere ry’ u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ uruhare Perezida Kagame yabigizemo kubwe ngo iryo terambere ni igitangaza’.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018, ubwo Sena ya Amerika yari iteranye, Senateri Inhofe yafashe umwanya asobanurira abandi basenateri ishusho nyayo ku Rwanda, n’uburyo Perezida Kagame yahisemo inzira itarakekwaga na benshi y’ubwiyunge kugira ngo Abanyarwanda bongere babe umwe.
Mu kiganiro cyamaze iminota irenga 40, Senateri Inhofe yavuze ko amateka y’u Rwanda, ubuto bwarwo n’ibyo rwakoze mu myaka 24 ishize kuva Jenoside yahagarikwa ari “igitangaza”. Yavuze ko byose bituruka ku mahitamo yakozwe na Kagame nawe ubwe wari uturutse mu buhungiro.
Ubwo yavugaga kuri Politiki ya Amerika kuri Afurika, yavuze ko kuri we afata Perezida Kagame nk’inshuti ikomeye ya Amerika.
Yatangiye avuga muri make uko mu minsi ijana uhereye muri Mata 1994, mu Rwanda habaye Jenoside mbi ku isi aho abavandimwe bishe abo bavukana, abagabo bakica abagore cyangwa abagore bakica abagabo, byose biturutse ku bwoko bavukanye.
Yavuze ko igitangaje atari uko Kagame, wari uyoboye ingabo za FPR yashoboye guhagarika iyi Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ahubwo ngo igitangaje ni icyo yakoze nyuma yo kuyihagarika.
Yavuze ko Abanyarwanda bari bafite inzira ebyiri bagombaga guhitamo mu buryo bworoshye. Bagombaga guhitamo kwihorera, Perezida Kagame agakoresha imbaraga yarafite akihorera ku bwoko bw’Abahutu, nabyo byari gushoboka cyangwa bagahitamo indi nzira yashobokaga y’ubwiyunge.
Yagize ati “Iyi niyo nzira yari igoye kuko byari gusaba Abatutsi barokotse kwiga kubabarira no kwemera kubana n’Abahutu babiciye imiryango. Iyi yari inzira yo kubaka igihugu uhereye ku musingi ariko bigamije ejo hazaza heza.
“Twese tuzi inzira Abanyarwanda bahisemo, Perezida Kagame yahisemo kubaka inzira y’ubwiyunge.”
Kigali Today dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko Senateri Inhofe yavuze ibintu bitanu byamutangaje mu Rwanda atabonye ahandi muri Afurika
Nta mashashi ya palasitike
Yavuze ko bitandukanye n’ahandi yagenze ku isi, u Rwanda ari igihugu kitarangwamo amashashi ya palasitike, bitewe n’uko guverinoma yayaciye hakiyongeraho n’igikorwa cy’umuganda gihuza abaturage buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.
Ibikorwaremezo
Yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu cy’imisozi kandi gikennye ku buryo bitoroshye gukeka ko haba ibikorwa remezo bizima, ngo u Rwanda ni igihugu gifite ibikorwa remezo byiza kandi bidashaje ku buryo hari aho yageze akajya akeka ko ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Abaturage bakora cyane
Yavuze ko Abanyarwanda ari abakozi ugereranyije n’imiterere y’igihugu, kuko usanga abenshi bahinga ku misozi. Yavuze ko bitoroshye guhita umuntu abona ko ari abakozi ariko iyo uhageze ubona bafite ubushake bwo gukora no gushaka kwiteza imbere.
Umutekano
Yavuze ko bitoroshye ko wajya ahantu henshi muri Afurika cyangwa ku isi ukumva utekanye nk’uko bigenda iyo uri mu Rwanda. Yavuze ko igitangaje kurutaho ni uko u Rwanda rwaciye muri Jenoside ariko ubu nta kimenyetso cyayo wahabona.
Ubukungu buzamuka
Yavuze ko u Rwanda rwashoye imari mu bikorwa remezo kugira ngo bishyigikire ubukerarugendo. Yatanze urugero rw’amahoteri akomeye amaze kuhazamurwa nk’inyubako ya Kigali Convention Center. Yavuze ko iterambere umuntu abona mu Rwanda bitagarukira ku jisho gusa kuko n’imibare ibyemeza.
Ikoranabuhanga
Yavuze ko mu Rwanda hamaze kugera ikoranabuhanga umuntu atakekera muri Afurika, yatanze urugero rw’uko mu Rwanda ari ho ha mbere hagejejwe internet ya 4G muri Afurika, akaba ari naho hari gukorerwa igeragezwa rya tekinoloji ya Drones mu gutanga amaraso ku barwayi.
Senateri Inhofe ni muntu ki?
Jim Inhofe ni Umusenateri uturuka mu ishyaka rya ba “Republicans” uhagarariye leta ya Oklahoma. Azwiho ubunyangamugayo ariko akaba atavugirwamo mu kurwanya ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere yibasiye isi.
Anazwiho kuba ari mu bashyigikira ko itegeko nshinga rya Leta zunze Ubumwe za Amerika ryahindurwa kugira ngo hakurwemo itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa.