• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Editorial 01 Feb 2016 POLITIKI

Intumwa idasanzwe ya Leta zunze umwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Thomas Perriello yatangaje ko hakiri kare kwemeza ko igihugu cye gishobora gufatira ibihano Urwanda biturutse ku cyemezo cya Perezida Paul Kagame cyo kongera kwiyamamariza kuyobora Urwanda nyuma y’umwaka wa 2017.

Mu kiganiro na Radio mpuzamahanga y’Afaransa RFI,intumwa idasanzwe ya Leta zunze umwe za Amerika mu biyaga bigari, Thomas Perriello yatangaje ko Amerika ikomeye ku ijambo yavuze mbere kubirebana n’icyemezo cya Perezida Kagame. Thomas Perriello yavuze ko igihugu cye kireba ikibazo cyo kugundira ubutegetsi mu ishusho yaguye y’akarere kose kandi ko ari umukoro wa Leta Zunze umwe za Amerika wo gukumira ko uwo muco wakomeza gushinga imizi.

Abajijiwe niba igihugu ke kizafatira ibihano Urwanda biturutse ku cyemezo cya Perezida Kagame nkuko iki gihugu cyabigenje ubwo Urwanda rwashinjwaga gutera inkunga umutwe wa M23 warwanyaga Leta ya Kongo Kinshasa, Perriello nta byinshi yasubije ,gusa yavuze ko azi neza ko abategetsi b’Urwanda biteguye ko Amerika izarufatira ibihano.

Thomas Perriello yongeyeho ko ingaruka zo kugundira ubutegetsi azirebera mu ishusho yaguye y’akarere kose k’ibiyaga bigari.Yakomeje avuga ko muri Amerika hari ibiganiro bikorwa kuri iyi ngingo nkuburyo bwo gukumira ko habaho umuco wo kugundira ubutegetsi mu nyungu z’umuntu umwe.

Muri iki kiganiro na RFI, Thomas Perriello yanavuze ko igihugu kiri gukurikiranira hafi ibirego bivuga ko Urwanda rufite aho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano mucye uri mu burundi. Perriello yashimye umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba ndetse n’urwanda byumwihariko ,uburyo bifasha uburundi mu gusohoka mu bibazo burimo.

Kuva mu Rwanda hatangira ibikorwa byo kuvugurura itegeko nshinga,kugeza Perezida Kagame yemeye ko azubahiriza ibyo yasabwe n’abaturage binyuze muri Referendum,Leta zunze umwe z’ Amerika zagaragaje ko zidashyigikiye ibyabaye byose.

Leta Zunze ubumwe z’ Amerika zahise zitangaza ko zibabajwe kandi zitunguwe n’icyemezo cya Perezida Paul Kagame w’Urwanda cyo kwemera ko azongera kwiyamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu nyuma y’umwaka wa 2017.

Leta ya Amerika mu itangazo ryayo yavuze yuko ishima byinshi Kagame yagejeje ku Rwanda, kuko yarukuye habi akaba amaze kurugeza aheza ariko ubwo butegetsi bwa Obama bwongeraho yuko byakabaye byiza kurushaho iyo ataza guhitamo kozongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma yo kurangiza manda ya kabiri muri 2017.

Mu magambo make atarimo uguhangana, abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze yuko ntawe ukwiye kubabazwa n’amahitamo y’Abanyarwanda, anavuga yuko bibabaje kumva yuko byabatunguye !

Perezida Kagame anagaragaza yuko ibibazo bikomeye Afurika ifite bitakemurwa ku buryo bworoshye nk’iyo myitwarire yo gutungurwa bikomeye.

-1934.jpg

Thomas Perriello intumwa idasanzwe ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari

Muri referandumu iherutse gukorwa Abanyarwanda basaga 98% bemeje ihindurwa ry’itegeko nshinga Kagame akazaba yemerewe kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri manda ikurikira y’imyaka irindwi no muri manda ebyiri ntarengwa z’imyaka itanu itanu zizaba zikurikiyeho.

Umwanditsi wacu

2016-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda  rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

U Rwanda rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

Editorial 27 Aug 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Editorial 19 Sep 2017
Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Editorial 06 Nov 2017
Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Administrator 27 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana  Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998
ITOHOZA

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Editorial 06 Mar 2018
Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n’ikipe ya Bugesera FC
Amakuru

Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n’ikipe ya Bugesera FC

Editorial 14 Nov 2023
Perezida Kagame yerekeje   i Ndjamena mu irahira rya  Perezida Itno
POLITIKI

Perezida Kagame yerekeje i Ndjamena mu irahira rya Perezida Itno

Editorial 08 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru