Intumwa idasanzwe ya Leta zunze umwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Thomas Perriello yatangaje ko hakiri kare kwemeza ko igihugu cye gishobora gufatira ibihano Urwanda biturutse ku cyemezo cya Perezida Paul Kagame cyo kongera kwiyamamariza kuyobora Urwanda nyuma y’umwaka wa 2017.
Mu kiganiro na Radio mpuzamahanga y’Afaransa RFI,intumwa idasanzwe ya Leta zunze umwe za Amerika mu biyaga bigari, Thomas Perriello yatangaje ko Amerika ikomeye ku ijambo yavuze mbere kubirebana n’icyemezo cya Perezida Kagame. Thomas Perriello yavuze ko igihugu cye kireba ikibazo cyo kugundira ubutegetsi mu ishusho yaguye y’akarere kose kandi ko ari umukoro wa Leta Zunze umwe za Amerika wo gukumira ko uwo muco wakomeza gushinga imizi.
Abajijiwe niba igihugu ke kizafatira ibihano Urwanda biturutse ku cyemezo cya Perezida Kagame nkuko iki gihugu cyabigenje ubwo Urwanda rwashinjwaga gutera inkunga umutwe wa M23 warwanyaga Leta ya Kongo Kinshasa, Perriello nta byinshi yasubije ,gusa yavuze ko azi neza ko abategetsi b’Urwanda biteguye ko Amerika izarufatira ibihano.
Thomas Perriello yongeyeho ko ingaruka zo kugundira ubutegetsi azirebera mu ishusho yaguye y’akarere kose k’ibiyaga bigari.Yakomeje avuga ko muri Amerika hari ibiganiro bikorwa kuri iyi ngingo nkuburyo bwo gukumira ko habaho umuco wo kugundira ubutegetsi mu nyungu z’umuntu umwe.
Muri iki kiganiro na RFI, Thomas Perriello yanavuze ko igihugu kiri gukurikiranira hafi ibirego bivuga ko Urwanda rufite aho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano mucye uri mu burundi. Perriello yashimye umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba ndetse n’urwanda byumwihariko ,uburyo bifasha uburundi mu gusohoka mu bibazo burimo.
Kuva mu Rwanda hatangira ibikorwa byo kuvugurura itegeko nshinga,kugeza Perezida Kagame yemeye ko azubahiriza ibyo yasabwe n’abaturage binyuze muri Referendum,Leta zunze umwe z’ Amerika zagaragaje ko zidashyigikiye ibyabaye byose.
Leta Zunze ubumwe z’ Amerika zahise zitangaza ko zibabajwe kandi zitunguwe n’icyemezo cya Perezida Paul Kagame w’Urwanda cyo kwemera ko azongera kwiyamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu nyuma y’umwaka wa 2017.
Leta ya Amerika mu itangazo ryayo yavuze yuko ishima byinshi Kagame yagejeje ku Rwanda, kuko yarukuye habi akaba amaze kurugeza aheza ariko ubwo butegetsi bwa Obama bwongeraho yuko byakabaye byiza kurushaho iyo ataza guhitamo kozongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma yo kurangiza manda ya kabiri muri 2017.
Mu magambo make atarimo uguhangana, abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze yuko ntawe ukwiye kubabazwa n’amahitamo y’Abanyarwanda, anavuga yuko bibabaje kumva yuko byabatunguye !
Perezida Kagame anagaragaza yuko ibibazo bikomeye Afurika ifite bitakemurwa ku buryo bworoshye nk’iyo myitwarire yo gutungurwa bikomeye.
Thomas Perriello intumwa idasanzwe ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari
Muri referandumu iherutse gukorwa Abanyarwanda basaga 98% bemeje ihindurwa ry’itegeko nshinga Kagame akazaba yemerewe kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri manda ikurikira y’imyaka irindwi no muri manda ebyiri ntarengwa z’imyaka itanu itanu zizaba zikurikiyeho.
Umwanditsi wacu