• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda
Maj (Rtd) Mudathiru na Kayumba Nyamwasa wamwihakanye na Lt Gen Mudacumura wagambaniwe nabo yayoboraga

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuva RNC yashingwa mu mwaka wa 2010, yatangiye iyobya uburari ko ari ishyaka rya politiki nyamara ryari rigamije ibikorwa by’iterabwoba, ryiyongereye kuri FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda; FDLR yari imaze imyaka 14 icyo gihe igerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byageze aho bishyira hamwe haba muri politiki haba no mu bya gisirikari, noneho bafashijwe na Leta ya Uganda byeruye mu myaka itatu ishize.

Urugendo rwo guhungabanya umutekano ntirwabahiriye nubwo Leta ya Uganda ntako itakoze ngo ihuriza imitwe yose irwanya u Rwanda Kampala kugirango bahuze imbaraga. Tugiye kubagezaho icyegeranyo cyabaye mu mezi atandatu ashize kuko nibwo iyo mitwe yahuye nuruva gusenya, nubwo hari ibikorwa byabanje mbere ya Kamena 2019. Aha twavuga ifatwa no kuzanwa mu Rwanda ry’abayobozi bakuru ba FDLR bari bavuye mu nama muri Uganda ndetse na Nsabimana Callixte wiyitaga Sankara wari umuvugizi w’impuzamashyaka MRCD. Ibi twabyanditseho igihe kirekire ubu tugiye kubagezaho ibikorwa bya gisirikari byakozwe mu mezi atandatu ashize.

  • Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nibwo ingabo za Kayumba Nyamwasa zabarizwaga muri Kivu y’amajyepfo zizwi nka P5, zahawe amabwiriza yo kuzamuka muri Kivu y’amajyaruguru zigasanga iza FDLR zari ziyobowe na Lt Gen Sylvestre Mudacumura, zagwaga mu mutego w’Ingabo za FARDC, abenshi bakicwa harimo uwari ukuriye ibikorwa bya gisirikari ariwe Capt Sibo Charles naho umukuru w’ingabo Maj (Rtd) Habib Mudhatiru yafatwaga mpiri yanakomeretse ku kaguru. Nyuma yuko amafoto agiriye mu bitangazamakuru nibwo abantu badakurikiranira ibya hafi politiki yo mu karere bamenye ko Kayumba Nyamwasa afite ingabo mu burasirazuba bwa Kongo, nyamara byari bimaze imyaka isaga ibiri. Habib n’ingabo ze bagejeje imbere y’ubutabera bwa gisirikari mu Rwanda.
  • Taliki 18/9/2019  Gen. Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru w’ingabo za FDLR  wari warihishe itangazamakuru mu myaka 25 ishize, anashakishwa n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye, yishwe n’ingabo za FARDC mu gitero cyagabwe mu irindiro by’uyu mutwe aho abarinzi be bageraga kuri 120 barimo Col Serge wari umunyamabanga wihariye wa Gen Mudacumura akaba kandi yari umunyamabanga wa FDLR muri rusange, Maj Gaspard Chief Escort wa Mudacumura ,Col Soso Sixbert, n’ abandi 15 bafashwe mpiri.  Mbere yuko ibi biba muri 2016 uwari Chief Escort wa Gen Mudacumura, Maj.Nsabimana Iraguha yafashwen’ingabo za FARDC, we n’abasirikari ba Kayumba bafashwe bikaba bivugwa ko aribo batanze amakuru yahoo Mudacumura yihishe.
  • Taliki 8/10/2019 Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyishe abarwanyi ba FDLR RUD URUNANA bagera kuri 19 abandi 5 barafatwa , Nyuma y’igitero bari bagabye mu kinigi bakica bunyamaswa abaturage. Bivugwa ko abarwanyi bagera kuri 45 aribo bari binjiye mu gihugu uwari ubayoboye agahungira mu gihugu cya Uganda aho akingiwe ikibaba.
  • Taliki 19/11/2019 Brig Gen. Juvenal Musabyimana alias Jean Michel Africa wari umuyobozi w’umutwe wa FDLR Rud -Urunana yarishwe ndetse n’abari bashinzwe ku murinda bose bishwe n’ingabo za FARDC, ibi byabaye nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye mu Kinigi.
  • Taliki 30/11/2019  Gen. Jean Pierre Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare bya FLN nawe yaje kwicwa n’ingabo za FARDC. Kuri iyi tariki kandi FARDC yirukanye mu birindiro inyeshyamba za FDLR Rud- Urunana zikwirwa imishwaro zihungira muri Pariki.
  • Taliki 3/12/2019 Lt Col HabimanA J. Damascene  alias Manudi Asifiwe  Commanda wa FDLR CRAP ( umutwe wa FDLR ugizwe n’ingabo zidasanzwe: Commando de Recherche et d’Action en Profondeur yafashwe n’ingabo za FARDC , abwo yaragiye I Goma mu butasi.
  • Taliki 3/12/2019  Ingabo za FARDC zigaruriye ibirindiro bya FLN  biherereye muri pariki ya Biega, naho abagera muri 450 Bafatanwa n’ibirwanisho byabo.
  • Taliki 4/12/2019 mu bitero simusiga by’ingabo za FARDC nabwo byishe Col Muhawenimana Theogene alias Fetus wayoboraga bataillon AXES  ya FLN yicanywe n’abandi barwanyi be  bagera kuri 83 abandi 45 bafatwa mpiri , muri icyo gitero kandi abagera kuri 1300 bari barafashwe bugwate na FLN bashyikirijwe MONUSCO.
  • Taliki 4/12/2019 igitero cy’ingabo za Kongo FARDC zagabye ibitero ku birindiro bya FDLR  muri icyo gitondo abarwanyi barenga 300 ba FLN barayamanitse barambika hasi intwaro zabo bishyira mu maboko ya FARDC.
  • Taliki ya 05/12 2019 Col Gaspard Afurika warukuriye Batayo ya FDLR yitwa Kanani, nawe yishwe mu rucyerera rwo kuri uyu munsi. Kuri iyi takiki kandi ingabo za FARDC zafashe ibirindiro bya FDLR byari biri ahitwa Parisi, aho byari biyobowe na Gen. Omega, wabonye rukomeye agakizwa n’amakuru.
  • Taliki ya 06/12/2019 Colonel Akuzwe Fidele Artemond wari Umucungamutungo wa FLN, nawe yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC ubwo yageragezaga guhunga amabombe y’indege yiriwe asukwa mu  ishyamba rya Kahuzi Biega kuwa 05/12/2019.
  • FLN n’umutwe w’inyeshyamba w’impuzamashyaka MRCD. MRCD igizwe na CNRD-Ubwiyunge; iyobowe na Wilson Irategeka• PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina; • RRM Ya Nsabimana Callixte ufungiye mu Rwanda na RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.
  • Naho P5 ni umutwe w’Ingabo uhuriweho na RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi ya Victoire Ingabire nubwo yayivuyemo abonye umugambi wanze, PDP Imanzi (nayo yatangaje ko yavuyemo), PS Imberakuri, n’Ishyaka ryitwa Amahoro’s People Congress.

Biracyaza…………

2019-12-08
Editorial

IZINDI NKURU

Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68,Aratoroka ubu ntawuzi irengero rye

Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68,Aratoroka ubu ntawuzi irengero rye

Editorial 07 Oct 2017
Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Kampala : Urubanza rwa Troy ukekwaho kwica Radio rwasubitswe

Editorial 07 Feb 2018
Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Editorial 18 Aug 2020
Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega

Uganda: Ubwoba ni bwose mu nzego z’umutekano kubera amakuru k’uruhare rwa Uganda ari gutangwa na Bazeye hamwe na Abega

Editorial 26 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports
Amakuru

APR FC Icyuye amanota atatu mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona itorohewemo na Kiyovu Sports

Editorial 11 Dec 2020
Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge
POLITIKI

Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge

Editorial 29 Mar 2018
CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe  umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu
ITOHOZA

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

Editorial 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru