• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Editorial 21 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Iyi nama yari yatumijwe, inahagararirwa na Perezida wa Angola João Lourenço , irangiye hasinywe amasezerano y’ibyari byagezweho n’abahuza ba Uganda n’u Rwanda hari na Perezida Denis sasou Nguesso  wa Congo Brazzaville.

Aya masezerano ibiyakubiyemo nti birashyirwa hanze ariko hari amakuru avuga ko ahanini ari ayo gushyiraho itsinda ry’abantu hagati y’u Rwanda na Uganda rishinzwe kwiga ku bibazo biri hagati y’Ibihugu byombi  n’ibisubizo byabyo.

Iyi nama byari byitezwe ko yitabirwa n’Abaperezida bane aribo, Tshisekedi wa RDC, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida Kagame na Perezida Lourenco wa Angola wabatumiye byamenyekanye muri iki gitondo ko na Perezida Nguesso wa Congo Brazavilles aza kuyitabira akaba umuhamya w’aya masezerano nyuma yaho RDC na Angola bari biyemeje kuba abahuza b’u Rwanda na Uganda.

U Rwanda na Uganda bigiye kumara imyaka ibiri mu mubano wabyo harimo agatotsi.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano Perezida Kagame  yashimiye ababigizemo uruhare anavuga ko  ibibazo byose biri hagati y’ibihugu byombi bigomba gukemuka.

” Ni ugushimira cyane abayabozi ba Angola na RDC uko bitwaye n’ubuvandimwe bakoranye mu kudufasha kubonera ibisubizo ibibazo biri hagati yacu na Uganda.”

” Aya masezerano arareba ku bibazo byose kandi sintekereza ko dushobora guhitamo ibyo dushyira mu bikorwa ibindi ngo tubyihorere.”

Ubushyamirane bw’ibihugu byombi bwagize ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Ubu bwumvikane bwagezweho uyu munsi nyuma “y’ibikorwa byo kunga impande zombi byakozwe na Angola ifatanyije na DR Congo”, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu muri Angola bubivuga.

Mu byo bumvikanye, harimo “gusubukura mu gihe cya vuba gishoboka ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi”, harimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko “atekereza ko bidakomeye cyane kurangiza byinshi mu bibazo bafitanye” ngo nubwo byafata igihe kinini kuko n’iyi ari intambwe ikomeye.

Perezida Kagame na Museveni mu masezerano yabo bumvikanye gushyira imbere ibiganiro mu kurangiza ikibazo cyose hagati y’ibi bihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Angop bibivuga.

Aba bategetsi kandi biyemeje kuzahura ibikorwa by’ihuriro ryitwa ICGLR rihuje ibihugu byo muri aka karere rigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ivugwa cyane cyane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko Perezida Kagame yashimiye byimazeyo umuhate wabo “mu kubafasha kubona ibisubizo hagati y’u Rwanda na Uganda”.

2019-08-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Editorial 18 Apr 2019
APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024

Editorial 13 Dec 2023
Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Editorial 04 Apr 2024
Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Editorial 12 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba
HIRYA NO HINO

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Editorial 02 Jul 2020
Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo
POLITIKI

Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Editorial 16 May 2018
Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe
Mu Mahanga

Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Editorial 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru