Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi); Antoine Hey yamaze gutangaza abakinnyi 11 arabanza mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu yitegura irushanwa rya CHAN 2018 ifitanye na Sudani kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mukino wa mbere wa gicuti muri itatu u Rwanda ruzakinira muri Tunisia, uratangira saa 15:30 za Kigali (14:30 i Sousse muri Tunisia) kuri Stade Mongi Ben Brahim, ukaba uri mu rwego rwo kwitegura iki gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’iwabo, irushanwa rizatangira tariki ya 13 uku kwezi muri Maroc.
Amavubi ari mu mwiherero muri Tunisia, aho yatangiye imyitozo kuwa Gatatu
“Tumaze gukora imyitozo inshuro esheshatu kugeza ubu (uhereye kuwa Gatatu). Abakinnyi barasa n’abananiwe gato ku bw’ibyo twahisemo gukora imyitozo yoroheje uyu mugoroba.”- Antoine Hey atangariza urubuga rwa Ferwafa kuri uyu wa Gatanu.
“Turakina umukino wa mbere wa gicuti na Sudani ejo (kuwa Gatandatu) na Namibia ku Cyumweru. Abakinnyi bagomba kumenyera imikino, bakajya ku rwego rwiza noneho tukazashyiramo abandi dukina na Namibia ku Cyumweru.”
“Turizera ko iyi mikino yombi izafasha abakinnyi kwitegura umukino ukomeye tuzahuramo na Algeria kuwa Gatatu utaha, Abakinnyi bamwe muri aba bakeneye imikino nk’iyo kugira ngo bajye ku rwego rw’irushanwa kuko batakinnye imikino myinshi nka Savio na Bernabe (bahamagawe nyuma).”
Antoine Hey yizeye ko hari icyo iyi mikino ya gicuti izamufasha mu gutegura CHAN izatangira mu cyumweru gitaha
Ni ku nshuro ya kabiri ikipe y’u Rwanda n’iya Sudani zigiye guhura bitegura irushanwa rya CHAN, aho muri Kanama, Amavubi yatsinze Sudani ibitego 2-1 ubwo yiteguraga guhura na Uganda.
Icyo gihe Sudani yatozwaga na Mohamed Abdallah Ahmed ” Mazda” ariko kuri ubu iri gutozwa n’umunya-Croatia Zdravko Logarusic wamusimbuye mu Ukuboza umwaka ushize.
Mu gihe u Rwanda ruri mu itsinda C rya CHAN 2018 hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea ndetse na Libya ndetse ruzakina imikino yarwo tariki ya 15, iya 19 n’iya 23 Mutarama, ikipe y’igihugu ya Sudani yo iri mu itsinda A hamwe na Maroc, Guinea na Mauritania.
Ibihugu byombi (u Rwanda na Sudani) bihuriye ku kuba byaraboneye itike kuri Ethiopia, aho Sudani yabanje kubona itike isezereye Ethiopia ku bitego 2-1 mu ijonjora rya nyuma mu gihe mu yandi mahirwe yari abonetse ubwo Maroc yari imaze gusimbura Kenya nk’igihugu kizakira CHAN 2018, u Rwanda rwari rwasezerewe na Uganda, rwisobanuye na Ethiopia, ndetse birangira rubyitwayemo neza, rubona itike rutsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.
Bakame, kapiteni w’Amavubi ya CHAN akaba n’umunyezamu wa mbere
Manzi Thierry ari mu bakinnyi bayoboye ubwugarizi
Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi u Rwanda ruzaba rugenderaho mu kibuga hagati
Biramahire araza kuba ayoboye ubusatirizi bw’Amavubi
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanzamo u Rwanda rukina na Sudani:
Umunyezamu: Eric Ndayishimiye’Bakame’
Ba myugariro: Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry na Faustin Usengimana.
Abakina hagati: Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad na Imanishimwe Djabel.
Ba rutahizamu: Mico Justin na Biramahire Abeddy.