Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga ku Isi, Apple na Google, byatangaje ubufatanye mu gukora porogaramu ya telefoni izajya yifashisha Bluetooth ikabasha kugaragaza umuntu wanduye Coronavirus.
Iyo porogaramu izajya ifasha umuntu uyifite muri telefoni kumenya ko hafi ye hari umuntu wanduye Coronavirus.
Iyi porogaramu izajya hanze muri Gicurasi yaba kuri Android ya Google na IOS ya Apple ku buryo umuntu yayimanura akayishyira muri telefoni ye, izajya ikora bishingiye kuri Bluetooth.
Abayobozi b’izi sosiyete zombi batangaje ko ishobora kugira uruhare runini mu kugabanya ubwandu bwa Coronavirus ndetse ko izakora itagiye gushyira umwirondoro w’abantu ku karubanda.
Ikoranabuhanga nk’iri si ubwa mbere ryaba ryifashishijwe kuko muri Koreya y’Epfo ryatumye umubare w’ubwandu bwa Coronavirus ugabanuka. Ryatumaga umuntu wanduye Coronavirus, abari iruhande rwe bahita babimenya kuri telefoni zabo bakamugendera kure. Ni uburyo bwatumye iki gihugu kitibasirwa cyane nk’uko ahandi ku Isi byagenze.