• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

Editorial 17 Sep 2024 Amakuru, IMIKINO

Mu mikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka, ikipe ya APR BBC ikomeje kuyobora aho ihatanye na Patriots BBC iheruka gutsindwa mu mukino wa gatatu.

Ni mikino ikomeje kubera muri BK Arena, aho ku kumukino uheruka wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, uyu mukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 67-53.

Muri uyu mukino wakinwaga ari uwa gatatu, APR BBC yinjiye mu mukino iri hejuru kuko yatsinze amanota 8 Patriots BBC itaratsinda inota na rimwe ndetse agace ka mbere karangira APR BBC iyoboye n’amanota 22 kuri 16 ya Patriots. 

Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yakinjiyemo yikosoye kuko yakegukanye itsinze amanota 13 ku 9 ya APR BBC,  gusa birangira APR BBC iyoboye n’amanota 31 kuri 29 ya Patriots BBC.

Mu gice cya kabiri, Patriots BBC yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu k’ukukono ishaka gukuramo amanota yari yatsinzwe  na APR BBC ndetse biranayihira kuko aka gace karangiye Patriots iyoboye n’amanota 49-48.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma, Patriots BBC ntiyahiriwe kuko yagatsinzwe amanota 19 kuri 4 ya Patriots BBC, Ibi byatumye umukino urangira APR iwutsinze n’amanota 67 kuri 53 ya Patriots BBC.

Nk’uko ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryabitangaje biteganyijwe ko umukino wa kane muri irindwi iteganyijwe uzakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024.

Uyu mukino ukazakinwa guhera ku isaha ya Saa mbilli z’ijoro ukazabanzirizwa n’imikino y’Abagore yo igeze muri 1/2 cy’irushanwa rya Rwanda Cup.

Guhera ku isaha ya Saa cyenda, RP Huye izakina na REG WBBC, Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice Kepler WBBC izahure na APR WBBC.

Muri iyi mikino yose kwinjira ahasanzwe ni amafaranga ibihumbi butanu, ibihumbi icumo ndetse n’amafaranga ibihumbi 20 mu myanya yegereye ikibuga.

2024-09-17
Editorial

IZINDI NKURU

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Editorial 11 Dec 2024
Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Editorial 08 Dec 2021
Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Editorial 18 Nov 2022
Didier Drogba yasezeye mu kibuga

Didier Drogba yasezeye mu kibuga

Editorial 22 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

90% y’ ibikorwa remezo byo kubaka amastade azaberamo CHAN byararangiye
IMIKINO

90% y’ ibikorwa remezo byo kubaka amastade azaberamo CHAN byararangiye

Editorial 09 Jan 2016
Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Editorial 27 Apr 2017
Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria
IMIKINO

Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria

Editorial 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru