• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW

Editorial 22 Sep 2024 Amakuru, IKORANABUHANGA

Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC umukino wa Gatandatu ihita yuzuza imikino 4 iyemerera gutwara igikombe.

Muri uyu mukino wabereye muri BK Arena, amakipe yombi yakinnye iyi mikino mu buryo bwa kamarampaka, hari hateganyijqe gukinwa imikino 7.

Muri iyo mikino 7 hasabwaga ko ikipe imwe izabana gutsinda indi imikino ine ariyo izahabwa igikombe kiyemerera guhagararira u Rwanda muri Basketball Africa League (BAL) 2025.

APR BBC yaje gukina uyu mukino isabwa gutsinda uyu mukino byaje kuyuhira kuko uyu mukino wari uwa Gatandatu yawutsinzemo Patriots amanota 73-70.

Mu gusoza uyu mwaka wa 2024, APR BBC yahembwe miliyoni 15 Frw, Patriots BBC ya kabiri ihabwa miliyoni 7,5 Frw, mu gihe REG BBC yahawe miliyoni 3,5 Frw.

Isaiah Miller wa APR BBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’iyi mikino (MVP), anahabwa miliyoni 2 Frw yahawe na betPawa.

Ni mu gihe, abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona isanzwe (Regular Season), bayobowe na Chadie Bowie wa Kepler BBC wabaye uwahize abandi.

Pitchou Manga wa REG BBC yabaye uwugariye neza na Ndizeye Dieudonné wabaye uwatsinze amanota atatu menshi, mu gihe Henry Mwinuka utoza Patriots BBC yabaye umutoza mwiza w’umwaka.

2024-09-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa inaboneraho gufata umwanya wa 1 wa shampiyona

Editorial 12 Nov 2022
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Editorial 04 May 2024
Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Editorial 27 Aug 2025
APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Editorial 01 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayirere wamburiwe umwana muri Uganda agiye gusubirayo kumushaka acungiwe umutekano
INKURU NYAMUKURU

Kayirere wamburiwe umwana muri Uganda agiye gusubirayo kumushaka acungiwe umutekano

Editorial 23 Oct 2019
Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.
Amakuru

Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.

Editorial 24 May 2021
Usibye u Bushinwa igisirikare cy’u Rwanda [ RDF ] nicyo gitunze missiles zishwanyaguza ibifaru
ITOHOZA

Usibye u Bushinwa igisirikare cy’u Rwanda [ RDF ] nicyo gitunze missiles zishwanyaguza ibifaru

Editorial 18 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru